00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahenge muri ADEPR, urunturuntu mu Bayisilamu no muri Zion Temple: Ibyaranze 2022 mu madini

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 31 December 2022 saa 03:28
Yasuwe :

Uyu mwaka wabaye uw’agahenge ku madini cyane ko hari hashize imyaka irenga ibiri abayoboke bayo badahurira mu makoraniro mu buryo bwuzuye kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Nk’abantu bari bavuye mu bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid-19 wari umwanya wo kwisuganya no gushimira Imana yabarinze cyane ko hari abatari bake bahitanwe na yo hirya no hino ku Isi.

Uyu mwaka waranzwe muri rusange n’ibyiza ugereranyije n’uko mu myaka yabanje humvikanaga byinshi bitagenda neza mu madini amwe n’amwe bigasaba ko inzego za leta zicungira hafi.

Agahenge muri ADEPR

Ubusanzwe uko umwaka utashye hari hakunze kumvikana induru mu matorero by’umwihariko muri ADEPR bapfa ubuyobozi cyangwa izindi mpamvu.

Uyu mwaka wa 2022 bisa n’aho muri iri dini habayemo agahenge nubwo hari bamwe mu bahoze ari abapasiteri b’iri torero bashatse gukora igisa no kwigomeka ariko ntibishyirwemo imbaraga.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaie yavuze ko igisubizo kuri uku gutekana gishingiye mu kuba abayoboke b’iri dini barawinjiyemo bamaze igihe basohotse mu nzibacyuho y’ubuyobozi bwari bwarashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda, RGB.

Uyu mwaka watangiye iri dini rifite abayobozi batowe bagomba kuyobora imyaka itandatu barangajwe imbere n’Umushumba Mukuru, Pasiteri Ndayizeye Isaïe.

Yakomeje agira ati “No mu mategeko shingiro mashya ya ADEPR, hari amavugurura yakozwe ndetse hashyirwaho inzego zirimo Inama Nkuru y’Itorero, Inama Nkuru y’Abashumba n’ibindi. Hari kandi kuba twarashyize imbere ibikorwa byo guteza imbere abakirisitu n’amahugurwa yagiye atagurwa mu bihe binyuranye.”

Umuriro watse muri Zion Temple uzima nk’uw’amashara

Mu ntangiriro za Gashyantare abavugabutumwa batandatu bagize Inama y’Abashinze Zion Temple, bandikiye ibaruwa Apôtre Paul Gitwaza bamusaba kuva ku buyobozi bw’iri torero, bamushinja ko ariyobora nk’akarima ke yirengagije abo batangiranye.

Ibaruwa yo ku wa 14 Gashyantare yari iriho imikono itandatu ya ba Bishop bayanditse barimo Claude DJessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kakimunu.

Bose bahagaritswe na Gitwaza mu 2016 ku mpamvu zitandukanye abashinja kwigumura, anasaba abakirisitu be ko abashaka kubakurikira bafata inzira bakagenda.

Mu ibaruwa aba ba Bishop banditse bakanamenyesha Umukuru w’Igihugu na Minisitiri w’Intebe, bavuze ko impamvu bifuza ko Gitwaza yegura, ari uko yagiye ahonyora amategeko ya Zion Temple akanarangwa n’ibikorwa bigayitse byo kunyereza umutungo.

Aba bagejeje ikirego cyabo kuri RGB nayo ibasubiza mu ibaruwa yabandikiye ku wa 18 Gashyantare 2022 ibamenyesha ko ikirego cyabo nta shingiro bifite.

Ibi byakozwe mu gihe Apotre Gitwaza Paul yari amaze imyaka ibiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bikorwa by’ivugabutumwa.

Uyu muriro waje guhoshwa n’uko Gitwaza watanze ubutumwa bw’ihumure ku banyetorero ndetse nyuma y’igihe gito akagaruka mu Rwanda aho yanitabiriye igiterane gikomeye gitegurwa na Zion Temple kizwi nka Afurika Haguruka.

Abayisiramu binubiye ubuyobozi

Abayisilamu batandukanye bo mu Rwanda bagaragaje ko hari impungenge mu bibaza impamvu ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) budategura amatora mu gihe manda y’imyaka itanu bwari bwaratorewe kuyobora yarangiye.

Umuyobozi w’Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda, Mufti Salim Hitimana, yatorewe uyu mwanya muri Kamena mu 2016, asimbuye Sheikh Ibrahim Kayitare. Manda ye yagombaga kumara imyaka itanu, bivuze ko yari kurangira mu 2021.

Kugeza n’ubu ntabwo haramenyekana igihe aya matora azakorerwa. Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Idini ya Islam ariko ntibyakunda.

Bamwe mu bayoboke baryo bagaragarije IGIHE ko bibaza impamvu amatora adakorwa kandi abariho bararangije manda yabo.

Ubutinganyi ntibwavuzweho rumwe muri Anglican

Muri uyu mwaka ingingo yo guha umwanya abaryamana n’abo bahuje ibitsina ndetse n’abatishimiye imiterere y’ibitsina byabo, LGBTQ, yazamuye umwuka mubi mu bagize Itorero ry’Abangilikani, aho abatabikozwa bavuga ko ari ukwimakaza imbaraga za sekibi.

Ni ibintu bikomeje kujya ahabi ku buryo uruhande rw’abatemera abatinganyi ruvuga ko Itorero niriramuka ryemeje ko bahabwa umwanya cyangwa bakemererwa kurisezeraniramo, bazahitamo kwitandukanya na ryo.

Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Abangilikani ku Isi, Justin Welby, yasabye abizera kunga ubumwe bagasaba ko n’abaryamana bahuje ibitsina bakwihanganirwa kuko ngo na bo batarwanya ubutumwa bwiza.

Nubwo bimeze bityo ariko bamwe mu bayoboke biri torero mu bice bitandukanye bya Afurika na Aziya barimo n’abo mu Rwanda babyamaganiye kure.

Ikoranabuhanga ryarushijeho kwimakazwa n’ibitaramo birasubukurwa

Uko u Rwanda rugenda rwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ni na ko mu nzego zose no mu madini byamaze kugerayo nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 kigaragaje ko abantu batazahora baterana, bituma hatekerezwa inzira z’ikoranabuhanga.

Zimwe muri izi nzira zamaze kuyobokwa n’amadini n’amatorero ni Youtube, Facebook ndetse na WhatsApp n’imirongo itandukanye ya Radio na Televiziyo nk’inzira zari zisanzwe zifashishwa.

Nubwo atari bwo byari bitangijwe ariko amadini n’amatorero yatangiye kubona ko ari ingenzi kuyoboka ikoranabuhanga dore ko hari abayoboke batarasubira mu nsengero kuva mu 2020.

Hari ibikorwa bitandukanye byongeye gusubukurwa nyuma y’imyaka ibiri ya Covid-19 harimo n’ibiterane nk’icya Afurika Haguruka gitegurwa na Zion Temple, Ibitaramo byatumiwemo abahanzi mpuzamahanga nka Rose Muhando, Apolinaire Habonimana, Hillsong na Bishop Benjamin Dube.

Hari kandi n’amateraniro yo ku mbuga y’amabonekerwa i Kibeho no kwa Yesu Nyirimpuhwe, igiterane cya Septennat gitegurwa n’Itorero rya Evangelical Restoration Church buri myaka irindwi yo kwishimira intambwe yatewe muri icyo gihe n’ibindi bitandukanye.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaie yavuze ko yishimiye intambwe iri guterwa mu kubaka ubumwe
Apôtre Dr Paul Gitwaza n'umugore we Angelique Nyinawingeri ubwo bitabiraga igiterane 'Afurika Haguruka2022'. Gitwaza yatanze ubutumwa bw'ihumure ku bayoboke be nyuma y'umwuka mubi wumvikanye mu itorero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .