Byatangajwe kuri iki Cyumweru ubwo ihuriro ry’abagabo rizwi nka Fathers Union ryo muri Diyosezi ya Shyira, ryagiriraga urugendoshuri kuri bagenzi babo bo muri Paruwasi ya Remera, muri Diyosezi ya Kigali.
Bibaye mu gihe hari ibibazo bitandukanye byugarije umuryango muri iki gihe harimo gusenyuka kw’ingo, amakimbirane yo mu miryango aganisha ku bwicanyi n’ibindi.
Habinshuti Cyprien, Umuyobozi wa Father’s union muri diyosezi ya Shyira yavuze ko bashaka gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’ibyo bibazo, bifashishije cyane cyane abagabo.
Ati “Ni ibibazo tubona kuko hari ubuharike, gucana inyuma kw’abashakanye, kudakora imirimo izamura umuryango [… ] Turashaka gufatira aho kugira ngo babe igisubizo koko, babibemo babibayemo, bumve ijambo ry’Imana, barere kandi bakore ibiteza imbere imiryango yabo bishyigikire n’Itorero.”
Umuryango Fathers Union washinzwe mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda mu 2009, rigamije gufasha abagabo kuba ku isonga mu iterambere ry’imirango yabo, bubaha Imana.
Habinshuti yavuze ko umuryango nyarwanda uri kugenda upfapfana ku buryo ukeneye imbaraga z’abagabo bumva inshingano.
Ati “Byaragaragaye ko umuryango ugenda upfirirana kubera ko umugabo adafata inshingano zigaragara mu muryango, abana bakabura uburere, iterambere rigapfa kandi abo nibo bakiristu dufite.”
Yavuze ko basuye bagenzi babo ba Paruwasi ya Remera kuko “Bamaze kugira ubumwe bufatika, ubwo bumwe bushingiye ku gusenga bagakizwa nk’abagabo, bagahugura ingo, bagahugura abasore n’inkumi bagiye gushinga ingo.”
Umuyobozi wa Fathers Union muri Paruwasi ya Remera, Kazubwenge James yavuze ko umugabo kugira ngo agire uruhare mu iterambere ry’umuryango we, bisaba ko yigishwa agahinduka, akumva neza inshingano ze.
Ati “Twebwe turabigisha, Imana igakomeza kubagenderera ariko igikomeye buriya umuntu utarakira Kristu ntabwo yabishobora. Utarakira Kristu ngo amushoboze kubabarira uwo babana, amushoboze kudashurashura […] siko bose bakiriye agakiza.”
Umuryango Fathers Union wa Diyosezi ya Shyira uhuriyemo abagabo 1700 mu gihe muri Paruwasi ya Remera bageze kuri 340.
Zimwe mu ntego z’uyu muryango harimo kuba abagabo bubatse ingo za gikirisito zigendera ku ijambo ry’Imana, gutoza abana n’abo mu ngo zabo kubaha Imana no kugendera ku mategeko yayo, kuba abagabo bafatanya bagahumurizanya, bagakomezanya mu byiza no mu byago ndetse no kuba abagabo bakoreshereza Imana impano n’ubutunzi bwabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!