00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ku muzungu wamugiriye impuhwe akamuha $25 yo kugura ibyo kurya (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 August 2022 saa 06:37
Yasuwe :

Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bareke gusuzugurwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.

Ni ubutumwa yatanze ku Cyumweru tariki 21 Kanama 2022, ubwo yasozaga Igiterane cya Afurika Haguruka kibaye ku nshuro ya 23 ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Afurika ramburira amaboko Imana yawe’.

Ni igiterane cyari kimaze iminsi irindwi kibera muri Zion Temple aho cyagarutse cyane ku ijambo riboneka muri Bibiliya, igitabo cya Zaburi 68:32 rigira riti ‘Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa, Etiyopiya Hazihuta kuramburira amaboko Imana yaho’.

Umuyobozi wa Authentic Word Ministries, Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza, watangije Afurika Haguruka mu mwaka wa 2000, yari yatumiye abakozi b’Imana baturutse hirya no hino muri Afurika ndetse n’abo mu matorero ya hano mu Rwanda.

Ibiterane, inyigisho, ibiganiro cyangwa guhuza abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, byose byabaye hagamijwe kuzamura iterambere ry’Umugabane wa Afurika no guhembura abawutuye binyuze mu gusobanukirwa umugambi Imana ifitiye Afurika.

Ubwo yasozaga Afurika Haguruka, Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko iki ari igihe cyo kuramburira amaboko Imana kandi amahanga yose agiye kuzava mu nguni z’Isi aza muri Afurika kuko ari umugabane ukunda Imana kandi nayo ikaba iwukunda.

Gusa ariko ngo Abanyafurika bafite iminyururu mu maboko yabo no ku birenge ariko n’ubwo baboshye bafite umutima ukunda Imana, bafite ibitekerezo by’Imana kandi bayiririra bavuga ko nta yindi Imana iriho.

Ati “Nta handi usanga abantu baburaye ariko bashima Imana, nta handi usanga abantu bambaye ubusa, badafite imyambaro bakennye ariko ku cyumweru biruka bajya gushima Imana, badafite imodoka ariko bakagenda n’amaguru bajya ku rusengero bagakora ibirometero 10.”

“Nta handi usanga abantu badafite ibikoresho bagafata akagoma kabo bagakubita bakanezerwa bakajya mu mwuka nko muri Afurika. Nta handi hantu ubwira ngo muze mutangire Imana akiruka mu murima we agakura ibijumba akaza yiruka ngo nje guturira Imana, ni muri Afurika.”

Apôtre Dr Gitwaza avuga ko uko Abanyafurika bameze kose n’ibyo bacamo, ariko imibare igaragaza ko aribo bantu bakunda Imana muri ibi bihe. Ni ibihe kandi Imana irimo guhamagarira Afurika kwinjira mu mbaraga zindi no kwinjira aho yabahamagariye kuba.

Ati “Kuko abakomeye bari muri Afurika, Ibikomangoma biri muri Afurika, abatware bari muri Afurika, abakire bari muri Afurika, abanyabwenge, abahanga bari muri Afurika ariko ntabwo bafite ikibuga bakoreramo.”

“Imitekerereze iracyaboshye, iracyari mu mwijima ariko Imana irahamagara ngo Afurika we uhamagariwe kubwira Abantu ko Imana ari nzima, iriho, ikora, ivuga, yumva, itegeka, irahari. Abagomba kuyivugira ni Abanyafurika.”

Yavuze ku muzungu wamugiriye impuhwe akeka ko ashonje

Apôtre Dr Gitwaza yasobanuye ko Abanyafurika usanga bafatwa nk’abantu bababaje basigaye inyuma mu bintu byose.

Yifashishije inkuru y’ibyamubayeho mu 2002, ubwo yari yagiye mu masengesho muri Leta ya Indiana, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahuriye n’Umukecuru w’Umuzungu akamukekaho inzara akamuha ibihumbi 25Frw.

Ati “Nari ndiyo muri za 2002, 2003 cyangwa 2004 gutyo, nari ndi mu nzu y’amasengesho ahantu basenga amasaha 24 noneho njyayo gusenga. Bavuze ngo dusenga ndapfukama turasenga, ndasenga, abandi batanga Amen njye ndakomeza ndasenga. Ngira umwanya munini, hanyuma haza umukecuru ankora ku bitugu, kubera ko nari kumwe n’Abera muri iyo nzu [Abazungu], ndatekereza ko Abirabura tutari turenze batatu.”

“Umukecuru arankomanga afite amadorali 25, ngo nabonye watinze ngo iyo ni inzara, ngo akira utudorali ujye kurya. Arambwira ngo ni ikihe kibazo kiri iwanyu? Ati muby’ukuri nanjye nta kintu mfite ariko akira amadorali 25 [ibihumbi 25Frw] kugira ngo mve ku mavi kuko yumvise ko ari agahinda karimo kandiza.”

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko icyo gihe bitarangiriye aho ahubwo uwo mukecuru w’umuzungu yakomeje amubaza niba iwabo muri Afurika bagira aho kurara, uko yavuyeyo akagera muri Amerika n’ibindi byatumye ababara cyane.

Ati “Nari ndimo gusenga, noneho arambaza ngo ese, iwanyu mugira aho murara? Ese aha wahageze gute? urarya? Ndahindukira, ndamubwira nti turarya, ihangane mbanze nsenge.”

Yakomeje agira ati “Yaranyiciye kuko nahise mpindura ingingo yo gusengera, yankuye mu kirere nari ndimo, ndavuga ngo Mana, uyu mukecuru mukingure amaso abone uwo ndiwe kuko ntabwo ndi umusabirizi, ntabwo ndi umukene, gusa mu mutima ndagukeneye.”

Apôtre Dr Gitwaza avuga ko nta bandi bantu bagira umwete wo gusenga bivuye ku mutima nk’Abanyafurika.

Abategura Afurika Haguruka batangaje ko iy’umwaka utaha izabera ku Musozi wa Giheka mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, hagati ya tariki 23-30 Nyakanga 2023.

Afurika Haguruka ni igiterane kitabirwa n'imbaga y'Abakirisitu baba abavuye mu Rwanda no hanze yaho
Abakozi b'Imana batandukanye babwirije muri Afurika Haguruka
Afurika Haguruka ya 23 yabereye ku musozi wa Giheka mu Karere ka Gasabo
Afurika Haguruka yitabiriwe n'abavuye impande zose z'Isi by'umwihariko abo muri Afurika
Afurika Haguruka y'uyu mwaka yaranzwe n'ibihe by'umunezero
Apôtre Dr Gitwaza avuga ko Abanyafurika aribo bantu basenga Imana babikuye ku mutima
Apôtre Dr Gitwaza yatangaje ko igihe kigeze ngo Afurika iyobore Isi
Apôtre Dr Gitwaza na Pasiteri Umuhoza Barbara umusemurira
Apôtre Dr Gitwaza yavuze inkuru y'umuzungukazi wamugiriye impuhwe akamuha ibihumbi 25Frw ngo ajye kugira ibyo kurya
Asaph Ministries niyo yataramiye abitabiriye isozwa rya Afurika Haguruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .