00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apôtre Mignone yahanuye urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, agaragaza ko nta mumaro

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 Nzeri 2022 saa 02:11
Yasuwe :

Apôtre Alice Mignone Kabera yasabye urubyiruko rwishoye mu biyobyabwenge kuzibukira rukagaruka mu nzira nziza, kuko ibiyobyabwenge nta mumaro.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 ubwo urubyiruko rusaga 600 rwahuriraga ku Falcon Golf Resort & Country Club iherereye ku kiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana mu rugendo (Picnic) rwateguwe na Women Foundation Ministries.

Ni urugendo rwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umunyarwenya Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome cyangwa Gasumuni, umuramyi Precious Nina, umuhanzi Yvan Ngenzi, Dj Spin, Dj Focus, Miss Queen Kalimpinya n’abandi batandukanye.

Mu masaha ya mugitondo bakigera ku kiyaga cya Muhazi, babanje gusabana ari nako Dj Spin avangavanga indirimbo zo kuramya Imana, urubyiruko rwinshi rwakomeje kubyina ari nako baganira.

Ku gicamunsi hakurikiyeho umwanya w’ubuhamya bwatanzwe na Dj Focus wamenyekanye mu kuvangavanga imiziki kuva 2005.

Gwiza James uzwi nka Dj Focus yahaye ubuhamya uru rubyiruko arubwira uburyo hari igihe cyageze akajya anywa inzoga n’itabi byinshi, ku buryo ubuzima bwe nta murongo bwari bufite. Yavuze ko hari n’ubwo bajyaga mu kabari bagataha miliyoni bayimaze.

DJ Focus yavuze ko umunsi umwe yarwaye akamara amezi umunani ariko ngo basangiraga ibiyobyabwenge nta n’umwe wamugezeho ngo amufashe.

Mu 2019 yaje kumenya Imana arakizwa, akaba yasabye urubyiruko kureka ibiyobyabwenge, bakabaho bafite intego aho kubaho bumva ko nta myaka 100.

Ati “ Mukwiriye gutanga agakiza ku nshuti zanyu, ukababwiriza ibyiza Imana ikora ntubibabwire mu magambo gusa ahubwo bakurebereho imirimo myiza y’Imana ibikorwa byawe bibyerekane. Uriya mugendana utarakizwa, numwerera imbuto nawe azakizwa.”

Isimbi Vestine uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Isimbi Model na we yatanze ubuhamya bw’uburyo mu 2015 yari umugore wibana ukiri muto, afite umwana umwe. Ngo yatangiye kunywa shisha n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye gusa nyuma aza kumenya Imana, imugarura mu nzira nziza imuha umuryango no kubaho neza bitandukanze n’inzira yari yaranyuzemo mbi ariyo nzira y’ibyaha.

Isimbi yagarutse ku rubyiruko kuri ubu rurwana no kugwiza abarukurikira ku mbuga nkoranyambaga, rukarwana no kuba ibyamamare bigatuma banyura mu nzira zitari nziza.

Yabasabye gusenga bakumvira Imana bakareka ikabayobora mu nzira nziza aho kwicira inzira.

Apôtre Alice Alice Mignone Kabera yigishije urubyiruko ijambo ry’Imana yahaye umutwe ugira uti “Byose urabyemerewe ariko siko bikugirira umumaro, ukwiriye gutoranyamo ibyiza.”

Yabwiye urubyiruko ko icyo uzaba kigusaba kwitwara neza uyu munsi, bityo rusabwa gushishoza rukamenya ko amahirwe rufite uyu munsi ari ugukurikira Imana.

Yavuze ko urubyiruko rukwiriye kugira amahitamo meza mu byo bakora byose bakirinda ibyaha n’ibibaganisha mu byaha.

Mignone yasabye urubyiruko kuva ku kiyaga cya Muhazi bahafatiye ingamba zikomeye zihindura ubuzima bwabo, asaba abanywa ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi kubireka.

Urubyiruko rwiyemeje guhinduka

Niwemugeni Yvette umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye yagize ati “Ikintu nungukiyemo ni uko mu gusenga harimo umunezero, ubuhamya bwinshi bwatanzwe aha ngaha bwamfashije kumva ko nkwiriye kubera umucyo abantu bakiri mu mwijima tukabazana mu Mana.”

Vuguziga Divin we yavuze ko ubuhamya bwatanzwe bwatumye yitekerezaho cyane asanga buri kimwe cyose azajya ajya gukora, azajya abanza kugisha inama Imana.

Yavuze ko agiye kwirinda kandi ibibi anerere imbuto inshuti ze ku buryo izidakijijwe zikizwa.

Apôtre Mignone yasabye urubyiruko gusenga bakumvira Imana bakareka ikabayobora mu nzira nziza aho kwicira inzira.
Habaye ibikorwa bitandukanye byo kwidagadura ku nkombe z'ikiyaga cya Muhazi
Isimbi yagarutse ku rubyiruko kuri ubu rurwana no kugwiza abarukurikira ku mbuga nkoranyambaga, rukarwana no kuba ibyamamare bigatuma banyura mu nzira zitari nziza
Apôtre Mignone yavuze ko ibiyobyabwenge nta cyiza cyabyo uretse kwangiza
Habayeho umwanya wo kunezerwa bahimbaza Imana
Urubyiruko nyuma yo kubwirizwa, rwiyemeje kureka inzira rwagenderagamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .