00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bishop Rugagi agiye kugaruka mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 January 2023 saa 06:46
Yasuwe :

Umushumba Mukuru w’Amatorero y’Abacunguwe [Redeemed Gospel Church], Bishop Rugagi Innocent agiye kugaruka mu Rwanda mu bikorwa by’ivugabutumwa n’Igiterane Mpuzamahanga.

Amakuru y’igaruka mu Rwanda rya Bishop Rugagi yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023, mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Yagize ati “Nibyo ndi kwitegura kuza mu Rwanda, mfite igiterane mpuzamahanga turimo gutegura, kizaba mu mpera z’umwaka. Intego yacyo narayihishuriwe, izaba ari ‘Rwanda, uragenderewe izuba rirakurasiye’.”

Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko kizaba tariki 31 Ukuboza 2023, nubwo aho kizabera hataramenyekana.

Agiye kubaka insengero mu Rwanda

Mu mpera za 2018 nibwo byavuzwe ko Bishop Rugagi yagiye gutura muri Canada nyuma y’inkundura yari imaze iminsi y’ifungwa ry’insengero zitari zujuje ibisabwa.

Ubwo yagendaga, Itorero rye n’intama yari ayoboye zaratatanye, bamwe basubiye mu matorero bahozemo ariko abamunambyeho bakurikira inyigisho ze kuri Televiziyo ya TV7 yasize ashinze isigaye ikorera kuri Youtube.

Bishop Rugagi yavuze ko agiye kugaruka mu Rwanda ariko azahita anahakomereza ibikorwa by’ivugabutumwa by’umwihariko akaba azahita yubaka insengero muri Kigali na Ruhango.

Avuga kandi ko afite umushinga wo kuzubaka umusozi wo gusengeraho mu karere ka Bugesera aho afite ubutaka.

Ati “Kuba nagaruka gukorera ivugabutumwa mu Rwanda, igihugu cyanjye nkunda ntabwo ari igitangaza kuko mpafite Abakirisitu n’ibikorwa bitandukanye.”

Yakomeje agira ati “Dufite ubutaka mu Ruhango, Kigali ndetse n’umusozi wo gusengeraho mu Bugesera. Hari na gahunda yo kubaka amashuri mu Ruhango.”

Bishop Rugagi yabwiye abakirisitu be n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gusenga, kubaka igihugu cyabo no kwitegura ibitangaza by’Imana.

Uyu muvugabutumwa yigeze kubwira IGIHE ko yatangiye kuba umushumba umunsi yasengewe ku itariki 7 Ukwakira 2007. Ni wo munsi yagizwe Umushumba w’Itorero.

Bishop Rugagi yabanje gukorera mu Mujyi wa Kigali biba ngombwa ajya gutangiza umurimo w’Imana mu Karere ka Ruhango mu 2008.

Urusengero rw’Itorero ry’Abacunguwe rwafunguwe ku mugaragaro tariki 22 Ukwakira mu 2010. Ni itorero ryakomeje kugaba amashami hirya no hino mu gihugu kugeza mu 2018, ubwo umuyobozi waryo yajyaga kuba muri Canada.

Bishop Rugagi yavuze ko azagaruka mu Rwanda akubaka insengero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .