00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardinal Kambanda muri 200 bari gusesengura amabwiriza mashya agenga ubuyobozi bwa Kiliziya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kanama 2022 saa 01:16
Yasuwe :

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ayoboye inama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abakaridinali 200 barimo na Antoine Cardinal Kambanda, aho basesengura ibikubiye mu nyandiko ya Papa yise “Praedicate Evangelium”.

Iyi nyandiko yatangiye gukoreshwa kuva tariki ya 5 Kamena 2022 irimo amabwiriza mashya agenga ubuyobozi bwa Kiliziya. Irasuzumwa mu nama ibera i Roma yatangiye ejo kuwa 29 Kanama 2022 ikaba irangira kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022.

Iyi nama ni imwe mu zitabirwa n’abakaridinali benshi. Mu myaka hafi 10 Papa Francis amaze ku buyobozi, yari atarakoresha inama nk’iyi. Iyaherukaga kwitabirwa cyane ni iyabaye mu myaka umunani ishize yatumiwemo abakaridinali n’abasenyeri 180 ubwo Papa yatangazaga sinodi ku muryango.

Ku munsi wa mbere w’inama, Abakaridinali barebeye hamwe akamaro k’ubumwe muri Kiliziya n’umuhamagaro wa Kiliziya wo guhamya urukundo rw’Imana kuri bose.

Barebeye hamwe kandi imbogamizi zituma isi ya none itabasha kwakira Inkuru Nziza ndetse banaganira ku ngamba zakoreshwa ngo izo mbogamizi zitsindwe.

Inyandiko ya Papa Francis ‘Praedicate Evangelium’, itangira yibutsa ko kwamamaza Inkuru Nziza ari bwo butumwa bw’ibanze bwa Kiliziya igomba kugeza ku bantu no kuri buri muntu.

Indi ngingo inyandiko igarukaho ni ukuvugurura uburyo n’imyumviro mu iyogezabutumwa rya Kiliziya. Iyi ngingo yibutsa ko ubutumwa bwa Kiliziya bugomba kuyifasha kwivugurura imurikiwe n’ubutumwa bw’urukundo rwa Kirisitu.

Inagaruka kandi ku ivugurura mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya byose kandi bigashingira ku gukorera mu bumwe.

Uyu mwiherero w’Abakaridinali urasozwa uyu munsi n’Igitambo cya Misa, iyoborwa na Papa Francis, saa kumi n’imwe n’igice muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma.

Papa Francis araba ari kumwe kandi n’abakaridinali bashya 20 baherutse gutorwa kuko atabashije kwifatanya nabo mu gitambo cya misa ku cyumweru nk’uko umuco wa Kiliziya ubiteganya.

Abakaridinali 200 ni bo bahuriye mu mwiherero i Roma kuva kuri uyu wa Mbere
Antoine Cardinal Kambanda ari mu bitabiriye uyu mwiherero
Inyandiko Praedicate Evangelium irimo n'amabwiriza mashya agenga ubuyobozi bwa Kiliziya
Barimo gusuzuma inyandiko Praedicate Evangelium ya Papa Francis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .