00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardinal Kambanda yacyebuye abagifata uwo badahuje ukwemera nk’umwanzi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 January 2023 saa 08:17
Yasuwe :

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko abanyarwanda badakwiye gutanywa n’amadini ahubwo asaba kwimakaza indagagaciro z’urukundo hirindwa amacakubiri.

Ibi yabigarutseho mu gutangiza icyumweru cyo gusaba ubumwe bw’abakilisitu gitegurwa n’Umuryango wa Bibiliya, umuhango wabereye mu itorero rya E.P.R mu Kiyovu kikazasozwa ku wa 25 Mutarama uyu mwaka.

Abemera Imana bose bahuriza ko iyo basenga ari imwe, gusa hari imigenzo n’imigirire abayoboke b’amadini bagenderaho irema itandukaniro bigatuma abadasengera mu madini amwe bafatwa nk’abanzi ku buryo bukomeye kandi nyamara mu buryo busanzwe bari abavandimwe.

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye ko abanyamadini bakwiye gusenyera umugozi umwe bakirinda kugwa mu bishuko by’amacakubiri.

Ati “Kimwe mu bishuko umuntu akunda kugwamo ni amacakubiri, na Yezu yarabivuze mu isengesho aho yavuze ati dawe abo wampaye bakomereshe imbaraga zawe kugira ngo bunge ubumwe…”

Yakomeje agira ati “Amacakubiri niryo shami rya mbere ry’icyaha cy’inkomoko, kuva kuri Adam na Eva banze kumvira Imana nibwo hagati yabo bagize amakimbirane, yarakomeje kugeza no mu bana babo Gahini agirira ishyari Abel. Amacakubiri ni ukubura urukundo no kugira inabi umuntu agahora ashakisha impamvu.”

Yavuze ko amacakubiri agenda acengera mu bantu bagashaka ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma biyumvamo nk’abatandukanye hashingiwe ku miterere y’aho batuye bikagera no mu myizerere.

Ati “Bigakomeza byagera mu kwemera, bariya ni abapagani twe turi abakirisitu. Nabo byabageramo ugasanga ni ibintu bikomeza bamwe bati ni abaporoso, abarokore, abagatolika n’abandi batandukanye. Ibi byose bitwereka ko amacakubiri ari urukundo ruke mu bantu, abantu bakibagirwa ibibahuza kandi aribyo bikomeye.”

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko iyo abantu bitandukanyije n’Imana no hagati yabo bacikamo ibice kuko Imana ariyo ihuza abantu ikabagira abavandimwe kandi igipimo kigaragaza ko abantu bari mu Mana ni uko babana ari abavandimwe.

Nyuma y’imyaka myinshi ivanjiri y’urukundo yigishwa benshi bakayishima hagiye hazamo intege nke zishingiye kuri politiki, ubukungu n’indonke bigatuma bacikamo ibice kandi bose bigisha Kristu.

Ubusanzwe aho kugira ngo amadini n’amatorero atanye abanyarwanda ahubwo akwiye kubahuza nubwo rimwe na rimwe usanga hari abadakozwa ubumwe bw’amadini n’amatorero.

Antoine Cardinal Kambanda yakomeje ati “Iyo mutatanye mufite amacakubiri usanga bitubya ubutumwa bwiza mu bataramenya Kristu. Mu byo tudahuje dukwiye kubahana ariko tukagirana urukundo.”

Cardinal Kambanda yashimye ko amadini yo mu Rwanda abanye neza cyane ko nta ntambara zishingiye kuri yo ziboneka mu buryo bweruye mu gihugu ariko akebura abagifata uwo badahuje ukwemera nk’umwanzi.

Abatwigisha ubutumwa bwiza batwigisha uburyo Yezu/Yesu kristu yigize umuntu kugira ngo ahuze abamwizeye bose akabagira abavandimwe be kandi ko abonekera mu bavandimwe bacu nkuko Bibiliya ivuga ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana.

Bimwe muri ibi bikorwa bigikorwa bikagaragaza ugutanya abanyarwanda birimo kudashyingirana n’abo mutandukanyije imyemerere, gutengwa cyangwa guhagarikirwa amasezerano kubera impamvu zitandukanye n’ibindi.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiliziya Gatorika ya Saint Michel, Consolateur Innocent, yavuze ko abakirisitu bakwiye kuba umwe mu rukundo aho kugira ikibatandukanya.

Ati “Ndagira ngo mukebuke buri wese arebe uwo bicaranye, ese hari ikiruta ikingiki? Dufite byinshi duhuje tubikomereho, ibyo tudahuje twubahane ariko byose mu rukundo.”

Umuyobozi mu itorero rya ADEPR, Pasiteri Rushema Ephrem, yavuze ko kunga ubumwe kw’abakirisitu bikwiye gushyirwa imbere kuko buzana inyungu kandi buri wese akwiye kubuharanira.

Ati “Iyo dufite ubumwe n’ibindi byose biba bizagenda neza. Icyangombwa ni uko ibyo tudahuriraho tugomba gukomeza kubahana no kubisengera. Ariko amahame runaka tugenderaho ntabwo bikwiye ko aduteranya.

Musenyeri wa Diyoseze ya Kigali mu Itorero rya Anglican mu Rwanda, Nathan Amooti Rusengo, yavuze ko impamvu bakwiye kunga ubumwe biri no mu byo Yesu yasize abasabiye.

Ati “Hari ibiduhuza kandi nibyo byinshi, twiyemeje rero gushyira imbaraga mu biduhuza no kutita cyane ku bitaduhuza ariko ibyo duhuriyeho ari nabyo byinshi turabihuza kandi twese turi abakirisitu, twizera kristo kandi ni we dutoza abantu.”

Yavuze ko amatorero akwiye gufatwa nk’imiryango nyarwanda ku buryo abayagize mu gihe bahuye baba akirisitu b’abanyarwanda buje ubuvandimwe.

Abayobozi b'amadini atandukanye bitabiriye gutangiza icyumweru cy'ubumwe bw'abakristu
Cardinal Kambanda yacyebuye abagifata abo badahuje ukwemera nk'abanzi
Musenyeri Rusengo yavuze ko amadini akwiye gushyira hamwe akirinda ibyayatandukanya
Cardinal Kambanda yasabye abakristu kugendera mu nzira itunganye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .