00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi bahuriye mu masengesho yo gusengera igihugu (Amafoto na Video)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 January 2023 saa 10:10
Yasuwe :

Abayobozi batandukanye mu nzego za leta, abanyamadini, abikorera n’abandi, bateraniye muri Kigali Convention Centre kuri iki Cyumweru, tariki 15 Mutarama 2023, mu gikorwa ngarukamwaka cyo gusengera igihugu.

Ni amasengesho azwi nka ’National Prayer Breakfast’ ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship.

Aya masengesho afite umwihariko wo guhuriza hamwe abayobozi bakuru b’igihugu, abihayimana, abadipolomate, abikorera, abahagarariye sosiyete sivile n’abandi, hagamijwe gushimira Imana ibyo yakoreye igihugu mu mwaka ushize no kuyisaba gukomeza kukirinda mu mwaka utangiye.

Uyu mwaka aya masengesho afite umwihariko wo kuba mu bwisanzure, nyuma y’igihe aba mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19.

Umuryango Rwanda Leaders Fellowship umaze imyaka 28 utegura amasengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim n'umufasha we baje kwifatanya n'abandi gusengera igihugu
Minisitiri w'Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel ni umwe mu bitabiriye aya masengesho
Abadipolomate batandukanye bitabiriye: Ibumoso ni Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda Philip Mundia Githiora
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yitabiriye aya masengesho ngarukamwaka
Umugaba w'Inkeragutabara ari Maj Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage (hagati) aganira na bagenzi be mbere yo gutangira amasengesho yo gusabira igihugu
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Richard Tusabe aganira na Shyaka Michael Nyarwaya, Komiseri muri Pan African Movement
Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana ni umwe mu bitabiriye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, Claudette Irere aganira n'abitabiriye
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Uburere Mboneragihugu, Dr Bizimana (ibumoso) ari mu bitabiriye
Richard Muhumuza n'umufasha we Dr Usta Kayitesi uyobora RGB bari mu bitabiriye aya masengesho
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry (iburyo) yitabiriye aya masengesho
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana yitabiriye aya masengesho
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin aganira n'umwe mu bitabiriye
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, Dan Munyuza (ibumoso) aganira na Minisitiri w'ubucuruzi, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aganira n'abarimo Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot
Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine Uwamariya (iburyo) aganira n'abarimo Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa
Minisitiri Bizimana aganira na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude
Abaramyi batandukanye babanje gususurutsa abitabiriye uyu muhango mu ndirimbo zinyuranye
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya yitabiriye aya masengesho
Meya w'Umujyi wa Kigali (ibumoso), Pudence Rubingisa ni umwe mu bitabiriye
Apôtre Dr Paul Gitwaza (ibumoso) aganira n'umwe mu bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu muri uyu mwaka

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Mucyo Jean Regis


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .