00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakuweho amabwiriza agabanya umubare w’abitabira Umutambagiro Mutagatifu i Mecca

Yanditswe na Jean Paul Rutagengwa
Kuya 10 January 2023 saa 03:12
Yasuwe :

Arabie Saoudite yakuyeho amabwiriza ya Covid -19 yashyizweho mu 2020 yagenaga umubare ntarengwa w’abagomba kwitabira umutambagiro mutagatifu i Mecca.

Buri mwaka ibihumbi by’Abayisilamu baturutse hirya no hino ku Isi bahurira i Mecca muri uru rugendo ruba mu kwezi kwa nyuma ku ngengabihe ya Islam.

Buri muyisilamu ufite amikoro akagira n’ubuzima buzira umuze, asabwa nibura gukora uru rugendo inshuro imwe mu buzima bwe.

Mu 2020 ubwo Isi yibasirwaga n’icyorezo cya COVID-19 imiterere y’uru rugendo yarahindutse, hashyirwaho umubare ntarengwa w’abagomba kurwitabira. Mu 2021 rwitabiriwe n’abantu ibihumbi 60, bavuye kuri miliyoni ebyiri z’abarwitabiraga mu myaka yabanje.

Nyuma y’imyaka irenga ibiri, ubuyobozi bwa Arabie Saoudite bwatangaje ko muri uyu mwaka umubare w’abazitabira uru rugendo uzasubira nk’uko byahoze mbere y’icyorezo cya Covid -19 bitewe n’uko cyacishije make.

Uru rugendo rufatwa nk’amahirwe yo kuzuza inkingi eshanu z’ukwemera mu Idini ya Islam. Enye ziyibanziriza ni ukwemera ko hari Imana imwe rukumbi kandi ko Mohammed ari intumwa yayo, gusenga gatanu ku munsi, gutanga amaturo no kubahiriza igisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Arabie Saoudite yakuyeho amabwiriza yagenaga umubare ntarengwa w’abagomba kwitabira Umutambagiro Mutagatifu i Mecca kubera icyorezo cya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .