00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abavanywe ku rubyiniro: Ibyaranze igitaramo Bye Bye Vacance cyateguwe n’Itorero rya ADEPR

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 September 2022 saa 04:53
Yasuwe :

Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana banyuzwe n’igitaramo Bye Bye Vacance cyateguwe n’itorero rya ADEPR, cyabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Car Free Zone.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Papy Clever na Dorcas, Alex Dusabe, Danny Mutabazi, Bosco Nshuti, Vedaste N. Christian, Vestine na Dorcas, Jehovah Jireh, Shalom Choir na Dominic Ashimwe.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko rwo mu Itorero rya ADEPR hirya no hino muri Kigali n’abandi basanzwe bakorera mu bice byo hafi ya Car Free Zone, bagira umwanya wo guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo z’abahanzi babataramiye.

Abahanzi barimo Alex Dusabe, Bosco Nshuti na Pappy Claver n’abandi banyuranye bari bakereye gususurutsa abakunzi b’umuziki bari bitabiriye iki gitaramo.

Ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota mike nibwo umuhanzi wa mbere yari ageze ku rubyiniro Vedaste Christian, afasha abitabiriye iki gitaramo kwinjira mu buryohe bwo kuramya no guhimbaza Imana.

Yakurikiwe na Chorale Shalom ikorera ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge nayo yakoze ku mitima y’abitabiriye iki gitaramo.

Nyuma hakurikikiyeho uwatanze ubuhamya ku rubyiruko, Dr Raymond wagaragaje ko yasubiye mu ishuri afite imyaka isaga 30 akaba yararangije kandi abayeho neza, abasaba kudapfusha ubusa amahirwe bafite no kubyaza umusaruro igihe cy’ubusore bwabo.

Igitaramo cyakomeje abaraho bakorwa ku mutima n’ubuhamya bahawe ari nako Chorale Jehovah Jireh yinjira ku rubyiniro bongera kunezeza abitabiriye igitaramo mu ndirimbo zabo zinyuranye zikunzwe na benshi mu bakurikirana umuziki wo guhimbaza Imana.

Nyuma y’iminota hafi 30 ku rubyiniro basimburanye na Alex Dusabe wanyuze imitima y’abitabiriye iki gitaramo ndetse na Papy Clever na Dorcas nabo bazamukira muri iyo njyana mu ndirimbo ziganjemo izo mu gitabo cy’indirimbo gikoreshwa n’abakirisitu ba ADEPR (Indirimbo zo Gushimisha Imana & Agakiza).

Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n’injyana z’abarokore kubera ko hari igihe bisabwa ko uwitabiriye nawe anyeganyega kandi wabonaga ko buri muhanzi wageraga ku rubyiniro yari yishimiwe.

Igitaramo cyakomeje kugenda neza ndetse benshi banyurwa na cyo. Umwanya w’Ijambo ry’Imana wageze Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Pst Rurangwa Valentin, arabwiriza bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bakira agakiza baranasengerwa nk’imwe mu ntego ikomeye y’igiterane.

Imyitwarire yo muri ADEPR yakurikijwe

Kuba iki gitaramo cyarateguwe n’Itorero rya ADEPR mu Rwanda byatumye n’abacyitabiriye uhereye ku bahanzi basabwa kugendera ku mabwiriza y’itorero cyane ko abatumiwe ari abaribarizwamo.

Ubwo itsinda rya Dorcas na Vestine ryageraga ku rubyiniro ryari ritegerejwe n’abantu benshi, ubona ko banyotewe no kumva indirimbo zabo baziririmbirwa mu muziki w’umwimerere.

Nk’abandi bahanzi Dorcas na Vestine bari bafite itsinda ry’abaririmbyi bagomba kubafasha barimo n’abakobwa bafite ibisuko ku mutwe. Icyaje gutungurana ni uburyo aba bakobwa babiri bagombaga gufasha Dorcas na Vestine bakuwe ku rubyiniro kubera ko ADEPR itemera ibisuko ku bagore.

Ibyo ariko ntibyabujije ko aba bahanzi bishimirwa ndetse banavuye ku rubyiniro abitabiriye iki gitaramo ubona ko bacyibifuza, aho basabaga abayoboye igitaramo ari bo Neema na Eric Shaba kubongera indi ndirimbo.

Mu njyana isa n’ituje Bosco Nshuti n’itsinda rye bageze ku rubyiniro ndetse bahabwa ikaze n’abitabiriye iki gitaramo wabonaga ko banyuzwe n’injyana n’umuziki wo guhimbaza.

Nyuma ya Bosco Nshuti ku rubyiniro hakurikiyeho umugabo uzwi ku ijwi riremereye Dominic Ashimwe ari nawe wagombaga gusoza iki giterane.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo Ashimwe, Nemerewe kwinjira na Ndishimye zamenyekanye cyane. Abitabiriye iki gitaramo banyuzagamo bagasimbuka mu kugaragaza ko banyuzwe n’indirimbo.

Bagaragaje ko bishimiye igitaramo nk’iki ndetse basaba ko itorero ryajya ritegura ibihe nk’ibi nibura buri mezi atatu kugira ngo bagire n’umwanya wo kubona bamwe mu bahanzi babanyura.

Igiterane nk’iki kirakomereza ku Itorero rya ADEPR Nyarugenge aho aba bahanzi na Simon Kabera bataramira abakunzi babo kimwe n’amakorari atandukanye arimo na Holy Nation ikorera Ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR Gatenga mu giterane giteganyijwe saa 13:00-20:00 kuri uyu wa gatandatu.

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi
Chorale Shalom ubwo yari ku rubyiniro abantu bayishimiye
Nubwo hari intebe zari zateguwe, abantu ntabwo bigeze bazikoza
Dorcas na Vestine bahagurukije benshi
Nshuti Bosco yasusurukije abakunzi b'umuziki we
Ubwitabire bwari ku rwego rushimishije
Umuhanzi Dusabe Alex wamenyekanye mu ndirimbo 'Umuyoboro' yari ahari
Chorale Jehova Jireh nayo yanyuze benshi mu bakunda indirimbo zayo
Buri wese yabyinaga uko abyumva
Nshuti Bosco yagaragaje ubuhanga ku rubyiniro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .