Byagarutsweho ku munsi wa Gatatu w’iki giterane gitegurwa n’Umuryango Authentic Word Ministries ukomokaho Itorero, Zion Temple Celebration Center. Kirimo kubera mu Rwanda ku nshuro ya 23.
Iki giterane cyibanda ku ngingo zirindwi z’ingenzi zirimo ubuyobozi, umurimo w’Imana, ubucuruzi, umuryango, uburezi, itangazamakuru n’imyidagaduro.
Ku wa 17 Kanama 2022, hari hagezweho ibiganiro byerekeye umuryango byagarutse ku mpamvu zitandukanye zituma imiryango y’ubu ijegajega nk’iyubatse ku musenyi.
Abatanze ibiganiro barimo Rev. Dr. Philip Igbinijesu, Umuyobozi wa Word Assembly, Itorero ryo muri Nigeria rifite amashami atandukanye ku Isi na Dumi Lopang, umukirisitu w’impuguke mu by’itangazamakuru muri Botswana akaba ari n’umushoramari mu itangazamakuru, itumanaho n’ibindi bitandukanye.
Mu nyigisho yahaye abitabiriye Afurika Haguruka, Dumi Lopang yagaragaje ibintu bitiza umurindi isenyuka ry’umuryango muri iki gihe.
Gukura Imana n’amasengesho mu burere bw’abana bawe
Yavuze ko amasengesho ari ingenzi mu burere bw’abana bityo ko iyo abuze bigira ingaruka zikomeye ku mikurire n’imyifatire yabo.
Ati “Abana bacu tubashyira mu mashuri kugira bahabwe impamba bazakoresha mu buzima bwabo, rero iyo ukuye Imana mu burezi bwabo bituma bakura bumva ko Imana itari ngombwa nka siyansi cyangwa se andi masomo bahabwa, bigatuma bumva ko iri kure yabo”.
Kugabanya igitsure cy’umubyeyi ku bana
Muri iki gihe kubera uburenganzira bw’abana we avuga ko bukabije bituma abana badacyahwa n’ababyeyi kuko bubibuza.
Yagize ati “Ibi ababyeyi babikora bashimangira uburenganzira bwinshi bw’abana aho usanga umwana adatinya guhangara umubyeyi we akamubwira ko adakunda uburyo amwibutsa gukora umukoro cyangwa se ubundi buryo amuvugisha iyo amugaya.”
Amategeko mpuzamahanga menshi muri iki gihe abuza ababyeyi guhana abana babo. Ibi bikaba binyuranye na Bibiliya ivuga ko guhana umwana no kumucyaha atari bibi.
Koroshya gahunda zo gukuramo inda
Muri iyi minsi gukuramo inda bifatwa nk’uburenganzira bw’umugore mu bice bitandukanye by’Isi nk’uko Dumi yakomeje abivuga.
Ati “Kuba imibonano mpuzabitsina igaragazwa nk’igikorwa cyoroshye ibi bisunikira sosiyete kubona ko hakwiye kubaho uburenganzira bwa buri wese ushaka gukuramo inda. Isi ya none igaragaza ko umugore utwaye inda adashaka kubyara akuramo inda nta nkomanga.”
Koroshya gutandukana kw’abashakanye
Yavuze ko uko iminsi igenda ishira abantu bagenda bahindura uko babona gushaka kugeza ubu bikaba bifatwa nk’isezerano kuruta uko ari igihango.
Asanga gushaka bisigaye bifatwa nk’isezerano ku buryo bashyiraho n’igihe iryo sezerano rizarangira ku buryo abenshi batacyizera ibyo Imana ivuga byo kubana akaramata kugeza urupfu rubatandukanyije.
Ati “Buri wese afite uburenganzira kuri gatanya bikaba binyuranye n’ibyanditse muri Bibiliya kuko yo usanga ivuga ko Imana yanga urunuka gutandukana kw’abashakanye.”
Guhindura ubutinganyi ubuzima busanzwe
Nk’uko gusambana bifatwa nk’igikorwa buri wese akeneye ngo abeho neza muri iki gihe ni na ko hari uburenganzira bwa muntu buvuga ko buri wese yemerewe kubikora n’uwo ashaka.
Dumi yavuze ko na byo biri mu bisenya umuryango kuba byahindurwa nk’igikorwa gisanzwe ndetse bikaba byanasimbura kubana k’umugore n’umugabo.
Ati “Uyu munsi ibihugu byinshi biri kwemeza mu mategeko gushakana hagati y’abahuje ibitsina, kugeza ubu n’iyo hagize ugira icyo abivugaho abinenga bimuhindukira icyaha. Mu gitabo cy’Abalewi handitse ko Imana yanga ubutinganyi.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!