Mperutse gutembera i Yeruzalemu, bansobanurira amateka y’Umurwa wa Dawidi dusoma muri Bibiliya, banjyana n’i Gologota aho Yezu yaciriwe urubanza. Uwayansobanuriye, si umuntu upfuye kuboneka, ni umugabo uzi Bibiliya mu mutwe, imirongo yose ku buryo ayivuga adategwa, ni na we watembereje aho hantu Papa Francis muri Gicurasi 2014.
Iyo ugeze muri uyu mujyi, niba usanzwe wemera Imana, inkuru ubwirwa ntiziba ari nshya mu matwi yawe. Bitandukanye n’uko wava ibwotamasimbi, ngo ugere i Shyorongi ngo bakubwire iby’ikirenge cyaho. Usanga ari inkuru wumvise bwa mbere, ariko kubera twayobotse, twisanga inkuru z’i Yeruzalemu zimeze nk’izo muri Quartier zo hirya aha iwacu!
Gusa ubwo nahasuraga, natangiye kumva bimwe bincanga. Uzi impamvu? Ni uko twasomye Bibiliya tugashaka kuyisanisha n’ibyo tubona uyu munsi, ku buryo ugera i Yeruzalemu, ukabaza uti ndashaka kujya i Gologota, ukumva ko ari umusozi muremure uri buterere, kandi ari ahantu hatareshya na metero zingahe.
Ubwo nahasuraga, bampaye inkuru zimwe numva ntakwandika hano kuko ntazisobanukiwe, kandi buriya kirazira kubeshya umugabo kandi nawe uri undi! Bambwiye uburyo imyaka ya Yezu twabwiwe atari yo, ukuntu ubu tutari mu 2023 ahubwo turi mu 2027 kuko imyaka batangiriyeho kubara atari yo ahubwo ngo harimo ikinyuranyo cy’imyaka ine n’ibindi nk’ibyo.
Mbese hari inkuru numvise zingarura kuri bimwe dusoma by’amayobera matagatifu. Igitangaje, umunsi ku wundi i Yeruzalemu, havuka ubushakashatsi bushya, bugamije kumenya ukuri kw’ibivugwa muri Bibiliya no kubisanisha n’ibiboneka.
Mu Murwa wa Dawidi
Umurwa wa Dawidi tubwirwa, uyu munsi ni ahantu munsi y’umuhanda, hari amatongo ariko bahora bacukura bashaka kumenya ibiboneka hasi.
Muri Bibiliya mu Gitabo cy’Intangiriro, handitsemo uburyo Imana yagerageje Aburahamu imusaba kujya gutamba Umwana we Izaki, ku Musozi wa Moriya.
Ugiye mu Mujyi wa Dawidi, ubona utwo duce twose. Umusozi wa Elayono wo ubwawo uriranga kuko iyo uwurebeye kure, ubona urabagirana kubera ko uriho imva zera.
Na n’ubu Abayahudi baracyawukoresha mu gushyingura, kandi bashyingura mbere y’uko izuba rirenga.
Ni umusozi ufite igisobanuro kinini mu myemerere y’Abayahudi, Abakirisitu n’abandi bemeramana. Nk’Abayahudi, bemera ko ubwo Mesiya azaba agarutse ariho umuzuko uzatangirira, ku Bakirisitu bo bavuga ko Yezu yabaga Galileya igihe kinini. Iminsi myinshi y’ubuzima bwe ngo yayimaze i Nazareti, ariko hari imyaka itatu yamaze i Capernaum.
Bavuga ko yasuraga Yeruzalemu inshuro eshatu ku mwaka agiye mu biruhuko, kandi ko icyo gihe yagumaga ku Musozi wa Elayono kuko yangaga kujya mu mujyi rwagati kuko yari azi ko Abaroma bahayoboraga bamuhiga bukware.
Nubwo bimeze bityo ariko, biragoye ko wasanisha ibyo ubona byose i Yeruzalemu n’ibyo usoma muri Bibiliya, kuko mu gihe cy’Abahanuzi, nta GPS yabagaho ku buryo bandikaga bashyiraho n’amerekezo ntakuka.
Kugira ngo ubyumve neza, reka twifashishije Bibiliya. Umwe mu mirongo izwi cyane muri Bibiliya, ni Zaburi 125. Haranditse ngo “ Abiringiye Uwiteka, bameze nk’umusozi wa Siyoni, utabasha kunyeganyezwa”; ukomeje imbere gato ku murongo wa kabiri, haranditse ngo “ Nk’uko imisozi igose i Yeruzalemu, ni ko Uwiteka agota abantu be, uhereye none ukageza iteka ryose”.
Usomye uyu murongo, ukajya kureba ibyo wasomye niba bihura n’ibiboneka aha hantu, ntiwabibona kuko aho wahagarara hose i Yeruzalemu, ntabwo wabona imisozi igukikije ariko uramutse uri mu Mujyi wa Dawidi, uba umeze nk’uri mu nkombe y’imisozi.
Kuko nta koranabuhanga ryabagaho icyo gihe, kugira ngo bamenye ngo Umujyi wa Dawidi uvugwa muri Bibiliya ni uwuhe, bisaba kugenekereza muri ubwo buryo.
Ni amateka maremare ashyirwaho umucyo umunsi ku wundi, kuko uko ugerageza gushaka gusobanukirwa ibyanditse muri Bibiliya ubisanisha n’ibyo ubona i Yeruzalemu, ni ko ugwa ku kindi kintu gishya utari uzi.
Urundi rugero ni uko umuhanga mu bijyanye n’ibisigaratongo, yakoze ubushakashatsi mu 2005, avuga ko yavumbuye Ingoro y’Umwami Dawidi.
Uyu munsi mu Mujyi wa Dawidi, ahantu hose bahora bahacukura bashaka kureba ikiri munsi. Ni nako byagenze mu 2005 ubwo bacukuraga mu nda y’Isi, bakabona ahantu bivugwa ko ariho Dawidi yari atuye mu myaka 300 ishize.
Umuntu yakwibaza uko urugo umwami yari atuyemo rwari rumeze, wahita wiyumvisha ko yari inzu nini ariko uwo mushakashatsi yavumbuye inzu nto, yerekana ahari uburiri bwa Dawidi n’ibindi.
Abayisilamu, Abayahudi n’Abakirisitu babana mu mahoro
Abayisilamu bemera ko Muhamad yavuye i Mecca ajya i Yeruzalemu ari ku ifarashi ye yitwaga Buraq. Ageze i Yeruzalemu, bavuga ko yavuye ku ndogobe ye yarangiza akagenda agakandagira aho Aburahamu yari agiye gutambira umwana we Izaki.
Ni ahantu Abayahudi n’Abakirisitu bemera. Babihurizaho n’Abayisilamu. Bemera ko ubwo Muhamad yari ahagaze aho hantu, yerekeje amaso hejuru, akaramburira Imana ibiganza, ikamuha Quran, ari nabwo habaye intangiriro y’Idini ya Islam.
Aho ibyo byabereye hitwa Al-Aqsa hari n’umusigiti witwa gutyo, hari n’inyubako y’amateka yitwa “Dome of the Rock”.
I Gologota hakoranira abantu bo mu madini atandukanye, yewe n’igitangaje mu Ngoro Yezu yahambwemo, ahari imva ye, Abakirisitu, Abayahudi n’Abayisilamu barasimburana mu kuyitaho. Igitangaje ni uburyo Abayisilamu ari bo bafunze urusengero kuri uwo munsi.
Hafi aha ni ho hari “Western Wall”, urukuta rw’amaganya aho umuntu wese wageze i Yeruzalemu ajya gusengera, akandika ibyifuzo bye akabicengeza hagati y’amatafari yubakishije inkuta zaho.
Hari impamvu nyinshi uru rukuta rukurura ba mukerarugendo bo ku Isi hose. Ni hamwe mu hantu hafatwa nk’Ahatagatifu muri Israel ndetse benshi bemera ko na Aburahamu yahasengeye ubwo yari agiye gutamba umwana we Izaki. Abayahudi bamaze imyaka irenga 2000 basengera kuri uru rukuta.
Uhasanga abantu b’ingeri zose, abakuru n’abato, basenga Imana, bamwe baboroga, bayitura ibibazo bafite n’ibindi byifuzo.
Ni urukuta bivugwa ko rwubatswe na Herodi mu Kinyejana cya Mbere, ndetse abemera bavuga ko ariho Umwana w’Imana azahingukira ubwo azaba agarutse ku Isi.
Nibura miliyoni esheshatu basura uru rukuta buri mwaka, bakahavugira isengesho, bakahasiga n’ibyifuzo byabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!