00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murangwa Felix yateguye igitaramo gikomeye cy’ububyutse muri Amerika

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 25 Kanama 2022 saa 11:11
Yasuwe :

Umuhanzi Murangwa Felix ukorera ubutumwa bwiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateguye igitaramo gikomeye yise ‘Uduhembure Live Concert’ cyitezweho gufasha benshi kubona imbaraga z’Imana.

Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama mu mujyi wa Austin muri Leta ya Texas, guhera saa kumi z’umugoroba.

Uretse Murangwa, iki gitaramo kizitabirwa n’umwigisha w’ijambo ry’Imana Rev Cyungura Prosper, abaririmbyi nka Naboth Kalembire, Eric Nkuru na Deborah Diane Nyirashimwe n’andi matsinda yo kuramya no guhimbaza.

Murangwa yabwiye IGIHE ko abazitabira iki gitaramo bazungukiramo byinshi. Ati “Intego y’igitaramo, turashaka ko Imana izaduhembura, ihembure buri wese. Abazitabita bazitegure kubona ubwiza bw’Imana, guhembuka ndetse no kwakira umugisha ukomeye utangwa n’Imana.”

Murangwa azwi mu ndirimbo zitandukanye nka Dushobozwa, Inshuti, Uduhembure n’izindi.

Mjrangwa avuga ko igiterane yateguye cyitezwemo ububyutse bukomeye
Iki giterane kizabera muri Leta ya Texas mu mujyi wa Austin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .