00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Benedigito XVI yashyinguwe; Abanyarwanda bamuvuga imyato

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 January 2023 saa 08:27
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama 2023 habaye umuhango wo guherekeza bwa nyuma no gushyingura Papa Benedigito XVI uherutse kwitaba Imana.

Igitambo cya Misa cyo gusezera kuri Papa Benedigito cyaturiwe ku rubuga rwa St Pierre i Vatican guhera saa yine n’igice kuri uyu wa Kane.

Umurambo washyinguwe mu mva ziri munsi y’iriya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero nyuma y’umuhango wo kumusabira, nk’uko yasize abisabye. Umuhango wayobowe na Papa Francis wamusimbuye ku buyobozi.

Hirya no hino ku Isi abakirisitu Gatolika by’umwihariko mu Rwanda bagize misa yo kumusabira yahuriranye n’iyabereye I Roma n’igitambo cy’ukarisitiya.

Ku rwego rw’Arikidiyoseze ya Kigali, Misa yabereye kuri Paruwasi ya Regina Pacis mu gihe no muri buri diyoseze hari hasabwe ko habera misa.

Nkuko byari biteganyijwe, abitabiriye bashyiriweho igitabo cyo kwandikamo kigomba koherezwa mu biro by’intumwa nkuru ya Papa mu Rwanda kikazashyikirizwa i Roma.

Muri Paruwasi Regina Pacis misa yayobowe na Antoine Cardinal Kambanda gusa yari yanitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru muri Kiliziya Gatolika barimo intumwa nkuru ya Papa mu Rwanda, abansenyeri, abapadiri, ababikira n’abandi bakirisitu basanzwe.

Mbere yo kwinjira buri wese yasabwaga kwandika mu gitabo cyari cyateguriwe ubutumwa bwo gusabira Papa Benedigito XVI kigomba kuzoherezwa i Roma.

Intumwa nkuru ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Catalan, yashimiye abakirisitu ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bifatanyije n’isi yose mu gusabira no guherekeza Papa Benedigito XVI.

Umukirisitu wa Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Regina Pacis umaze imyaka 68 ari umukirisitu Gatolika, Karekezi Janvier, yavuze ko amwibukira ku kuba umuhanga wa Kiliziya.

Ati “Muzi nk’umuhanga wa kiliziya, yari umuhanga muri tewologiya kandi yigishije muri za Kaminuza nyinshi. Ikindi mwibukiraho ni uko ari bwo bwa mbere nari mbonye umupapa asezera. Icyo namukundiye ni uko yerekanye ko afite inyota ko ijambo ry’Imana rigera kure.”

Yavuze ko abakirisitu bakwiye kumwigiraho uburyo bwo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yezu Kristu mu bantu bose nk’uko ari wo murage.

Nyirampumuje Veneranda yavuze ko bibukira Papa ku kuba yarabatoje imico myiza.

Yakomeje avuga ko anamwibukira ku kuba yarabaye umwe mu bagize uruhare mu itangizwa ry’iyogezabutumwa ryegereye abaturage, ibizwi nk’imiryango remezo.

Rutagarama Aloys yavuze ko afite umwihariko wo kuba ari mu bakirisitu bake ba kiliziya gatolika Papa yandikiye urwandiko amusabira umugisha ko inyigisho yagiye atanga zikwiye guhora zizirikanwa kuko zirimo isomo rikomeye.

Ati “Na mbere yo gushiramo umwuka yari agisabira Kiliziya. Rero isomo rikomeye cyane ni uko inyigisho yagiye atanga tuzizi zirimo gukunda amasakaramentu ya kristu, kumva ijambo ry’Imana utarangaye unarishyira mu bikorwa byawe bya buri munsi.”

Urubyiruko narwo rwagaragaje ko rumufatiraho icyitegererezo cyane ko ari mu batangije gahunda yo kuruhuriza hamwe no kuruha impuguro nkuko Emmanuel Habyarimana uruhagarariye muri Paruwasi ya Regina Pacis yabigarutseho.

Ati “Yazengurutse ibihugu bitandukanye agenda ahugura urubyiruko arukangurira gukorera Imana no kwitabira gukorera imiryango ya Kiliziya Gatolika. Yigeze kutubwira ngo twiyegurire Imana n’umubiri wacu wose n’ibyacu byose tubiyereke kandi icyo nicyo kikidukomeje yaba abamuzi n’abumvise ubwo butumwa.”

Abihayimana bamwigiyeho byinshi

Musenyeri wa Diyosezi ya Kiliziya Gatolika ya Butare, Filipo Rukamba, yavuze ko bibukira Papa Benedigito XVI ku buryo yagaragazaga urukundo ku Rwanda no mu nyandiko yandikaga agaragaza uburyo abantu bakwitwara gikiristu.

Ati “Twagiye i Roma niho nk’abasenyeri b’u Rwanda twahuye bwa mbere. Ikindi tumwibukiraho ni uko yatubwiye ko ibyabaye mu Rwanda bya Jenoside yakorewe Abatutsi , abona umubabaro ukomeye n’ibyago bikomeye byabaye ku Rwanda atubwira guhoza abanyarwanda no kubaha icyizere cy’ubuzima buzaza no kubumvisha ko hari Imana.”

Yavuze yabasabye kudatinya guhangara amateka u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo bafashe mu kubanisha abanyarwanda.

Musenyeri wa Diyosezi ya Kiliziya Gatolika ya Nyundo, Mwumvaneza Anaclet, yavuze ko nk’umushumba wa Diyoseze hari byinshi yamwigiyeho birimo no kwitangira kiliziya.

Ati “Nk’umushumba wa diyoseze n’ubundi tuba turi mu ruhererekane rw’abepisikopi, tumwigiraho kwitangira kiliziya, gutanga inyigisho ikwiye kandi iboneye ifasha abakilisito kandi turangwa no kwicisha bugufi.”

Antoine Cardinal Kambanda yagarutse ku rukundo rwaranze Papa Benedigito n’ubuhanga yari afite cyane ko yanditse ibitabo bitandukanye.

Ati “Yaranzwe n’ukwemera gukomeye kandi nk’umusimbura wa Petero yasohoje neza ubutumwa bwe bwo gukomeza abavandimwe be mu kwemera. Yari umuhanga mu bijyanye na tewolojiya no gukumira urujijo n’ubuyobe biza no mu bahanga ba tewolojiya bavuga Imana ariko baganisha aho bashaka. Ngibyo ibyo yarwanye nabyo ubuzima bwe bwose.”

Benedigito XVI ubusanzwe witwa Joseph Aloisius Ratzinger. Yavukiye Marktl mu Budage ku wa 16 Mata 1927, icyo gihe hari ku wa Gatandatu Mutagatifu, umunsi ubanziriza Pasika.

Yabaye umupadiri mu 1951, agirwa Cardinal mu 1977.Benedigito XVI yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku wa 19 Mata 2005 nyuma y’umwiherero w’aba-Cardinal wabaye ukurikiye urupfu rwa Papa Yohani Pawulo II. Yabaye Papa wa 265 wa Kiliziya Gatolika.

Cardinal Kambanda yashimye umusanzu wa Papa Benedigito mu iyogezabutumwa
Hakozwe umutambagiro wo kuzirikana Papa Benedigito XVI
Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko Papa yasoje urugendo rwe amahoro
Abaririmbyi nabo bari bitabiriye uyu muhango wo gusezera Papa Benedigito XVI
Abapadiri batandukanye bari bitabiriye
Antoine Cardinal Kambanda yagarutse ku mutima waranze Benedigito XVI
Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri Musenyeri Vincent Harolimana aganira n'intumwa nkuru ya Papa mu Rwanda
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo ari mu bitabiriye uyu muhango
Musenyeri Mwumvaneza yavuze ko yamwigiyeho kwicisha bugufi
Musenyeri Filipo Rukamba yavuze ko Papa Benedigito XVI yaranzwe no kubaba hafi
Musenyeri Filipo Rukamba aramukanya na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo
Muri Paruwasi ya Regina Pacis Remera basezeye kuri Papa Benedigito
Karekezi Janvier umaze imyaka 68 muri Kiliziya Gatolika, yashimye umusanzu wa Papa Benedigito
Inzogera yo kuri Paruwasi Regina Pacis mu mujyi wa Kigali
Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu nawe yari yitabiriye iki gikorwa
Agahinda kari kose ku bakiristu bitabiriye uyu muhango

Amafoto: Yuhi Augustin

Video: Iraguha Jotham


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .