00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis yanzuye kohereza i Kinshasa Umunyamabanga wa Leta ya Vatican mu cyimbo cye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 June 2022 saa 02:31
Yasuwe :

Papa Francis yanzuye kohereza Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Cardinal Pietro Parolin mu bihugu aherutse gusubikamo ingendo kubera uburwayi. Ibyo ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.

Mu mitegekere ya Vatican, hari umuntu ufite inshingano za Dipolomasi n’izijyanye na Politiki. Afatwa nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga cyangwa se Minisitiri ushinzwe izo nshingano muri za Repubulika zisanzwe.

I Vatican uwo mwanya witwa Cardinal Secretary of State. Magingo aya ufitwe na Cardinal Pietro Parolin guhera mu 2013.

Vatican yatangaje ko Papa Francis yanzuye ko Cardinal Pietro Parolin azamwohereza i Juba n’i Kinshasa mu kwereka abaturage ba RDC na Sudani y’Epfo ko abazirikana.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’aho Papa Francis asubitse urugendo yateganyaga gukorera muri ibi bihugu byombi. Abaganga be bamugiriye inama yo gusubika izo ngendo kubera ububabare yari afite mu ivi butuma muri iki gihe asigaye atwarwa mu igare.

Cardinal Parolin azakorera uruzinduko muri ibyo bihugu mu cyimbo cya Papa Francis kuva ku wa 1 Nyakanga kugera ku wa 8 Nyakanga.

Ni ingendo zizaba mu gihe n’ubundi izo Papa yateganya kuba zagombaga kubera.

Ku wa Gatatu Nyakanga Papa Francis azasomera misa Abanye-Congo baba i Roma, itariki imwe n’iyo yari gusomera misa i Kinshasa.

Cardinal Pietro Parolin ni we ugiye gukorera uruzinduko i Kinshasa n'i Juba mu cyimbo cya Papa Francis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .