00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis yashyize abagore batatu mu kanama gatora abasenyeri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 July 2022 saa 02:15
Yasuwe :

Papa Francis yashyize abagore batatu mu kanama ngishwanama kamufasha mu gutoranya Abasenyeri ku Isi, ubusanzwe kari kagizwe n’abagabo gusa.

Kuri uyu wa Gatatu ababikira babiri Raffaella Petrini na Yvonne Reungoat ndetse n’umulayiki, Maria Lia Zervino, ni bo bagore ba mbere bagiye muri aka kanama.

Ni ubwa kabiri umubikira Petrini agiriwe icyizere na Papa Francis mu gihe kitageze ku mwaka. Mu Ugushyingo umwaka ushize, Papa yamugize Umunyamabanga Mukuru muri leta ya Vatican.

Umubikira w’Umufaransa, Reungoat, ni umwe mu bagore ba mbere bashyizwe mu rwego rushinzwe abihayimana mu 2019, mu gihe Lia Zervino, ari uwo muri Argentine usanzwe ari umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango y’abagore muri Kiliziya.

Aba bagore ni bamwe mu kanama k’abantu 14 barimo aba-cardinal, abasenyeri n’abapadiri.

Papa Francis akomeje gushyira imbere uburinganire muri kiliziya, itaremera ko umugore yaba umupadiri. Kongera abagore mu buyobozi bwa kiliziya hari abasanga ari intambwe yo gukuraho iyi miziro.

Papa Francis akomeje guha abagore imyanya ikomeye muri Kiliziya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .