00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa w’Aba-Orthodox agiye gusura u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 September 2022 saa 12:06
Yasuwe :

Papa wa Alexandria na Afurika mu idini y’Aba-Orthodox , Theodoros II agiye gusura u Rwanda mu rugendo rugamije kwagura ibikorwa by’iryo dini.

Uruzinduko rwa Papa Theodoros II ruteganyijwe kuwa 20 Ukwakira 2022, aho azanagira uruhare mu bindi bikorwa bitandukanye by’iri dini mu Rwanda nko gutaha urusengero rwa Paruwasi ya Rwamagana, kuganira n’abayobozi bakuru b’igihugu n’ibindi.

Theodoros II, ni umwe muri ba Papa icyenda bayoboye idini y’Aba-Orthodox kuri ubu ifite abayoboke benshi mu bihugu biri mu Burasirazuba bw’Isi.

Kiliziya ya Orthodox yemerewe bwa mbere gukorera ku butaka bw’u Rwanda mu 2013. Yatangiriye mu karere ka Kirehe ahitwa mu Kaziba. Kugeza ubu ifite abayoboke babarirwa hagati y’ibihumbi birindwi n’umunani.

Musenyeri w’Aba-Orthodox ushinzwe u Rwanda n’u Burundi, Innocentios Byakatonda, yabwiye IGIHE ko ari ibyishimo kuba bagiye kwakira bwa mbere Papa ushinzwe Afurika.

Ati “ Papa azaza mu Rwanda kuduha umugisha. I Rwamagana hari urusengero rushyashya niwe uzaruha umugisha kugira ngo dutangire kurusengeramo. Ni ubwa mbere uhagarariye Orthodox azaba aje mu Rwanda kandi n’urusengero azaha umugisha ni urwa mbere mu Rwanda.”

Musenyeri Innocentios Byakatonda yavuze ko biteguye kwagura imirimo yabo igamije guhindura imibereho y’abaturarwanda, aho bateganya kubaka amavuriro ndetse n’amashuri.

Orthodox ifite Paruwasi umunani mu gihugu hose , harimo Paruwasi ya Kaziba muri Kirehe, iya Rwabutazi muri Kirehe, Gashongora muri Kirehe , iya Rwamagana, iya Gishali, iya Nyagasambu, iya Nyamata, iya Butare, iya Gisenyi ndetse n’iya Cyangugu.

Kiliziya ya Orthodox igaragaza ko imaze guhindura imibereho y’abaturage batuye muri Paruwasi zose ikoreramo, aho ibafasha kwibumbira mu matsinda agamije kwiteza imbere, guha abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, kubakira abatishoboye amazu yo guturamo ndetse no kwishyurira abana amashuri.

Idini ry’aba- Orthodox ryiganje mu Burasirazuba bw’Isi, rikagira abayoboke basaga miliyoni 200. Mu myaka isaga ibihumbi ishize, iri dini ryari rifatanye na Kiliziya Gatolika ariko biza gutandukana kubera kutumvikana ku myemerere.

Ni idini rifite abayoboke benshi mu Bugereki, u Burusiya na Turikiya. Nubwo bagira abayobozi bahagarariye uduce twa Orthodox bita Papa, ntabwo ububasha n’uko Abagatolika bafata Papa nk’umusimbura wa Petero ku Isi ariko aba-Orthodox bamufata. Bo bemera ko ari umuntu wo kubaha ariko usanzwe kandi ukora amakosa.

Ikindi gitandukanya Orthodox n’abagatolika, ni uko aba mbere batemera Bikira Mariya nk’utarasamanywe icyaha, bamufata nk’umuntu nk’abandi.

Mu gihe abasenyeri n’abapadiri ba Kiliziya Gatolika badashaka abagore, aba –Orthodox bo barabyemerewe.

Mu gihe kandi iminsi mikuru ya Kiliziya Gatolika igendera kuri kalendari y’ubu izwi nka Grégorien, aba-Orthodo bo bagendera kuri Kalendari yakoreshwaga n’abaromani ba kera izwi nka Calendrier Julien.

Papa wa Alexandria na Afurika mu idini y’aba-Orthodox , Theodoros II agiye gusura u Rwanda mu rugendo rugamije kwagura ibikorwa by’iryo dini
Imigenzo myinshi ikorwa na Orthodox ijya guhura n'iyo muri Kiliziya Gatolika
Kuri iki Cyumweru habaye umuhango wo kwimika Padiri mushya wa Rwamagana
Musenyeri w’aba-Orthodox ushinzwe u Rwanda n’u Burundi, Innocentios Byakatonda, yavuze ko ari ibyishimo kuba bagiye kwakira bwa mbere Papa ushinzwe Afurika
Mu Rwanda Orthodox ifite abayoboke bagera ku bihumbi umunani
Mu Rwanda idini rya Orthodox ryatangiye mu 2013
Orthodox igiye kuzuza urusengero rugezweho i Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .