Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Yaguye mu rugo rwe, aho yari atuye mu Karere ka Rubavu, gusa icyamuhitanye ntikiramenyekana.
Gisèle Precious yasize umwana w’umuhungu we n’umugabo we, Niyonkuru Innocent bibarutse ku wa 28 Kanama 2022.
Gisèle Precious yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017, asengera muri ADEPR Gatenga.
Indirimbo yaherukaga gushyira hanze ni iyo yise ‘Umusaraba’. Yamenyekanye mu zindi zitandukanye nka “Urampagije”, “Niwe”, “Inzira zayo”, “Umusaraba” n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!