00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuramyi Gisèle Precious yitabye Imana

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 15 September 2022 saa 08:39
Yasuwe :

Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious, wamenyekanye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana yitabye Imana, mu mugoroba wo kuri uyu wa 15 Nzeri 2022.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Yaguye mu rugo rwe, aho yari atuye mu Karere ka Rubavu, gusa icyamuhitanye ntikiramenyekana.

Gisèle Precious yasize umwana w’umuhungu we n’umugabo we, Niyonkuru Innocent bibarutse ku wa 28 Kanama 2022.

Gisèle Precious yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017, asengera muri ADEPR Gatenga.

Indirimbo yaherukaga gushyira hanze ni iyo yise ‘Umusaraba’. Yamenyekanye mu zindi zitandukanye nka “Urampagije”, “Niwe”, “Inzira zayo”, “Umusaraba” n’izindi.

Umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, Nsabimana Gisèle Precious yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .