00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yoherezaga abepisikopi guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi: Urwibutso rwa Papa Benedigito ku Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 1 January 2023 saa 07:46
Yasuwe :

Papa Benedigito XVI yamaze imyaka i Vatican ashinzwe amahame y’ukwemera n’inyigisho za Kiliziya Gatolika cyane ko yari umuhanga muri ibi dore ko yanabaye n’umwarimu muri za kaminuza mu bijyanye n’iyobokamana.

Benedigito XVI uherutse kwitaba Imana ku myaka 95, yari umuntu warangwaga no gusigasira amahame gakondo yirinda ko iyobokamana yavangirwa n’imico igezweho we atemeranyaga na yo.

Ubusanzwe yitwa Joseph Aloisius Ratzinger. Yavukiye Marktl mu Budage ku wa 16 Mata 1927, icyo gihe hari ku wa Gatandatu Mutagatifu, umunsi ubanziriza Pasika.

Yabaye umupadiri mu 1951 agirwa umu-cardinal mu 1977.

Icyo gihe yahawe kuyobora Arikidiyosezi ya Munich, gusa ubuyobozi bwe bwagiye bunengwa kujenjekera ubusambanyi bwakorerwaga abana bikozwe n’abapadiri.

Icyakora yaje kubisabira imbabazi yiyemeza kuzajya guhura n’abagizweho ingaruka n’iryo hohoterwa nubwo kugeza hari abo mu miryango y’abahohotewe na bari bataramwumva.

Ni Papa wa mbere weguye kuri uyu mwanya mu myaka 600 yari ishize nyamara si we Papa wa mbere weguye kuko bose hamwe bagera kuri 11 guhera kuri Papa Pontian weguye ku wa 28 Nzeri 235 kugeza ku waherukaga ari we Papa Gregoire XII ku wa 4 Nyakanga 1415.

Benedigito XVI azibukirwa ku mbwirwaruhame nyinshi yavuze akenshi zatumye bamugarukaho anengwa uburyo yitwara ku myanzuro imwe n’imwe.

Nk’aho yavuze ko idini ya Islam ibereyeho guhohotera abantu, iyi mvugo yatumye haduka imyigaragambyo ndetse ahenshi abakirisitu baribasirwa.

Imvugo y’uko agakingirizo kadakwiye gukoreshwa kuko kongera ubusambanyi na yo ntiyumviswe neza n’abahirimbanira kurandura Sida.

Ntiyahwemye kugaragaza ko ababana bahuje ibitsina bahonyora nkana indangagaciro z’umwemeramana nyawe akagaragaza ko azarwanya yivuye inyuma ibi bikorwa muri kiliziya.

Yarwanyije ko abapadiri bagira abagore n’indi mico igezweho yagaragaraga nk’ije kuvugurura umwimerere w’iyobokamana muri Kiliziya Gatolika.

Ku rundi ruhande ariko yari azwiho kugira ingabire yo kuba yaracengeye amahame ya Kiliziya no kugira inyigisho zihumuriza abantu yifashishije inyigisho za Bibiliya n’ibindi bitabo by’iyobokamana.

Yamenye u Rwanda mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu 2005 ubwo abepesikopi b’u Rwanda bari bagiye guhura na Papa, mu ruzinduko ruba nyuma ya buri imyaka itanu, Benedigito XVI yagaragaje ko yashenguwe n’ibyabaye mu Rwanda ariko anashimira imbaraga Abanyarwanda bashyize mu bikorwa byo kudaheranwa.

Yavuze ko nubwo Jenoside yagize ingaruka zitandukanye ku Banyarwanda, bagomba kugira umutima ukomeye bagakomeza gutwaza bahangana n’icyatuma bava mu byizerwa, bigakorwa babifashijwe no kwizerera Yezu Kirisitu.

Yagize ati “Ndasaba Roho Mutagatifu gukomeza imbaraga z’abantu bagerageza kugarura ubuvandimwe n’ubumwe mu Banyarwanda haba mu buryo bwa roho mu kuri no mu butabera.”

Antoine Cardinal Kambanda asaba ko umurage kumva neza ivanjiri asize wazakomezwa guhangana n’ubuyobe buriho uyu munsi

Mu Kiganiro na IGIHE Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko uretse ibyo, Papa Benedigito yanatumaga abepisikopi mu Rwanda kwihanganisha abakirisitu no kubakomeza mu bubabare banyuzemo no guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorwe abatutsi.

Ati “No kubafasha kwizera Nyagasani Imana no gushyira imbaraga mu iyogezabutumwa hubakwa ubuvandimwe n’amahoro hanimakazwa ubumwe n’ubwiyunge.”

Agaragaza ko bijyanye n’ubuhanga bwa Papa Benedigito mu gutanga inyigisho zitanga urumuri rw’ivanjiri, inyigisho ze zafashije Kiliziya y’u Rwanda mu kunguka inama zitandukanye kugeza n’ubu igenderaho.

Ati “Ni umurage ukomeye adusigiye cyane ko yari azwiho gushimangira icengera no kumva neza ubutumwa bw’ivanjiri iyobora abantu mu kubakura mu rujijo cyane muri iki gihe turimo cyuje ubuyobe mu by’ukwemera.”

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko nyuma yo kwitaba Imana kwa Papa Benedigito XVI, igikurikiyeho ari ugukomeza kumusabira kuko yayoboye kiliziya mu bihe bikomeye by’ubuyobe aho inyigisho ze zatanze urumuri mu gusubiza ibibazo by’ubuhakanyi bigaragara muri iki gihe.

Yemeza ko mu gihe bazaba bari gutura igitambo cy’ukalisitiya na Kiliziya Gatolika mu Rwanda izaba iri gutegura misa izajyanirana n’igitambo cy’ukalisitiya kizaturwa mu kumuherekeza.

Antoine Cardinal Kambanda asaba ko umurage Papa Benedigito XVI asigiye abakirisitu ugomba gukomezwa kugira ngo Isi ikomeje gutera Imana umugongo bagire uruhare mu kuyigarurira abavuye mu byizerwa.

Yavuze ko kwegura kwa Papa Benedigito kwagaragaje ukwicisha bugufi kwe cyane ko yabonaga intege ze zigenda zishira kandi muri ibi bihe Papa aba asabwa byinshi, ibitandukanye na mbere.

Ati “Mbere Papa yabaga i Vatican igihe kinini asohoka gake ku buryo n’iyo yasazaga cyangwa amaze kugira intege nke yakomezaga gukorera mu biro akohereza intumwa, ibitandukanye n’ubu aho asabwa kwegera abakirisitu bishoboka.”

Byatangiriye kuri Papa Yohani Pawulo II wasuye hafi ibihugu byose. Icyo gihe yari atangiye umurongo w’uko ba Papa basohoka bagasura abantu, cyane nk’iyo urubyiruko rwahuye aba agomba kujyayo mu gukora umurimo nk’uko abisabwa.

Biteganyijwe ko Papa Benedigito azashyingurwa tariki 5 Mutarama 2023. Kugeza ubu umubiri we washyizwe ahagaragara ku nshuro ya mbere aho ugiye gutangira gusezerwaho bwa nyuma guhera kuri uyu wa Mbere.

Papa Benedigito XVI yitabye Imana ku myaka 95
Antoine Cardinal Kambanda asaba ko umurage kumva neza ivanjiri asize wazakomezwa guhangana n’ubuyobe buriho uyu munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .