00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Afurika Haguruka’ igiye kubera ku musozi wa Giheka ku Kagugu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 August 2022 saa 01:53
Yasuwe :

Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo Itorero Zion Temple Celebration Center wongeye gutegura igiterane cya ‘Afurika Haguruka’ kigiye kuba ku nshuro ya 23, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Afurika ramburira amaboko Imana yawe’.

Iki giterane kizatangira ku Cyumweru tariki 14 kugera ku wa 21 Kanama 2022. Kizibanda ku ijambo riboneka muri Bibiliya, igitabo cya Zaburi 68:32 rigira riti ‘Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa, Etiyopiya Hazihuta kuramburira amaboko Imana yaho’.

Umuyobozi wa Authentic Word Ministries, Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza, watangije Afurika Haguruka mu mwaka wa 2000, ari kumwe n’abashinzwe gutegura iki giterane bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, basobanura imitegurire ya Afurika Haguruka y’uyu mwaka.

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko Afurika Haguruka yaba ibiterane, inyigisho, ibiganiro cyangwa guhuza abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, byose bigamije kuzamura iterambere ry’Umugabane wa Afurika no guhembura abawutuye binyuze mu gusobanukirwa umugambi Imana ifitiye Afurika, tukawugenderamo.

Yemera ko Imana ifitiye Afurika n’abaturage bayo basaga miliyali imwe , umugambi mwiza n’amasezerano akomeye bakwiriye gusingira

Ati “Africa Haguruka rero, ni urubuga aho Abanyafurika n’inshuti zabo bahura ngo baganire, basengane kandi bige icyo Imana ivuga ku mugabane wa Afurika, maze babashe kuzana impinduka nziza mu mibereho y’abatuye uyu mugabane, banamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo.”

Yakomeje agira ati “Igamije gushyira Imana imbere ya byose mu rugendo rwo kubaka no guteza imbere umugabane wacu wa Afurika, kuko ijambo ryayo riratubwira ngo ‘mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ibisigaye byose muzabyongererwa’.”

Africa Haguruka y’uyu mwaka wa 2022 izaba mu buryo bw’imbonankubone, aho inyigisho zo ku misozi irindwi y’impinduramatwara zizajya zibera kuri Zion Temple Celebration Center Gatenga kuva saa mbili n’igice za mu gitondo kugeza saa saba z’amanywa.

Ni mu gihe ibiterane by’ububyutse bizajya bibera ku musozi w’amasengesho uherereye i Giheka mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuva saa kumi z’umugoroba kugera saa mbili.

Inyigisho zo ku misozi mpinduramatwara uyu mwaka zizibanda ku buyobozi, umuryango,ubucuruzi, n’uburezi. Inzobere n’abavugabutumwa bazajya batanga ibiganiro bizajya bisozwa n’ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana ndetse habemo n’ijambo ry’ububyutse.

Uyu mwaka kandi hazabaho na gahunda y’urubyiruko izwi nka Youth Arise, aho abasore n’inkumi bazaganira uko bahaguruka mu nzego z’iterambere bagakomeza no kubaha Imana.

Iki giterane kandi kizaca ku mbugankoranyambaga, no kuri Authentic TV. Kizananyuzwa ku maradiyo atandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Facebook.

Intumwa y'Imana Dr Paul Gitwaza (hagati), Pasiteri Runazi Robert na Pasiteri Biribuze Claudine bategura Afurika haguruka
Pasiteri Runazi Robert akurikiye ibibazo byabajijwe n'itangazamakuru
Umuyobozi Mukuru wa Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center Dr Paul Gitwaza ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru
Umunyamakuru Edith Nibakwe niwe wayoboye ikiganiro n'Abanyamakuru
Pasiteri Biribuze Claudine ni umwe mu bategura Afurika Haguruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .