00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christina Shusho yatumiwe i Kigali mu giterane cyitezwemo abagore 2500

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 August 2022 saa 11:32
Yasuwe :

Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Christina Shusho, uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yatumiwe mu Mujyi wa Kigali mu giterane ‘All women together’ gitegurwa na Women Foundation Ministries.

Iki giterane ngarukamwaka kizabera muri Kigali Convention Centre ku wa 2-5 Kanama 2022. Kigiye kuba nyuma y’imyaka ibiri cyari kimaze kitaba kubera icyorezo cya Covid-19.

Mu minsi ine kizamara, biteganyijwe ko kizitabirwa n’abagore barenga 2500 baturutse mu turere twose tw’u Rwanda no mu mahanga.

Abazitabira iki giterane bazataramirwa n’abahanzi batandukanye bayobowe na Christina Shusho. Uyu yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Mtetezi Wangu”, “Thamani Ya Wokovu”, “Wanifanya Ning’are”, “Wakuabudiwa”, “Nipe Macho” n’izindi zahembuye imitima ya benshi.

Uyu muhanzikazi si ubwa mbere agiye gutaramira i Kigali; yahaherukaga ku wa 16 Ukuboza 2017. Icyo gihe yaririmbye mu gitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel mbere y’Ihuriro ry’Abari n’Abategarugori “Ladies Conference”.

Usibye uyu muhanzikazi kandi iki gitaramo cyatumiwemo abavugabutumwa bo ku rwego mpuzamahanga barimo Pasiteri Jessica Kayanja wo muri Uganda, Umunya-Nigeria Rev. Funke Felix Adejumo n’Umunya-Kenya Rev Kathy Kiuna.

Igiterane ‘All women together’ gitegurwa na Women Foundation Ministries, itorero ryashinzwe na Apôtre Mignonne Kabera. Ni na we uzakiyobora.

Muri uyu mwaka, abagore bo mu turere twose tw’u Rwanda bazitabira iki giterane, hamwe n’abaturutse muri diaspora babarizwa muri Women Foundation Ministries ku Isi yose.

Apôtre Mignonne yavuze ko intego z’ibanze za Women Foundation Ministries ari ukubaka umuryango ushingiye ku mugore, binyuze mu buryo bw’umwuka binyuze mu gusabana n’Imana, isanamitima n’inyigisho.

Uyu muryango utanga ’ubutumwa bwuzuye’ hifashishijwe kungurana ubumenyi bigamije iterambere ry’umuryango, ugendera ku murongo wa wanditse mu Imigani 17:17, hagira hati “Nk’uko icyuma gityaza ikindi ni ko umuntu akaza mugenzi we.’’

“All Women Together’’ igiye kuba ku nshuro ya 10, ubusanzwe ni igiterane cyagenewe abagore n’abakobwa. Abacyitabira bahabwa inyigisho zitandukanye.

Abazitabira iki giterane bazumva inyigisho zubaka ndetse zigamije iterambere rya buri munsi, uko umugore yafasha umuryango kwikura mu bukene, imishinga iteza imbere ingo, kurwanya igwingira mu miryango n’ibindi.

Apôtre Mignonne yavuze ko muri uyu mwaka “abagabo n’abasore bo bazemererwa kwitabira ku munsi wa kane gusa ari na wo wa nyuma w’igiterane.’’

Yavuze ko impamvu abagore bagenewe iminsi myinshi ari uko uyu muryango w’ivugabutumwa wubatswe hashingiwe ku bagore.

Yakomeje ati “Hazabaho igihe cyo gutanga ubuhamya Kuko bugira imbaraga, iyo umuntu avuze aho yari ari akavuga n’aho yenda kujya.’’

Imiryango y’ahazabera igiterane izajya ifungurwa saa Cyenda, inyigisho zitangwe guhera saa 17:00 kugeza saa Tatu z’umugoroba.

Kwitabira iki giterane ni ubuntu ku biyandikishije ariko bisaba kubanza kwipimisha Covid-19 no kuba umuntu yarakingiwe. Abazitabira igiterane bashyiriweho uburyo bwo kwipimisha Covid-19 ku Kimihurura aho Women Foundation Ministries ikorera.

Umuyobozi wa Women Foundation Ministries, Apôtre Mignonne Kabera, ni we uzayobora Igiterane ‘All women together’
Umuhanzi Christina Shusho yatumiwe i Kigali mu giterane azahuriramo n'abavugabutumwa b'abagore bafite izina mu Karere na Afurika
Abagore n'abakobwa bateguriwe igiterane cy'iminsi ine bazahuriramo mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .