Niyomwungeri Pierre ni we Mujyanama wa Mahoro Isaac kuva muri Mutarama 2022, gusa amakuru y’imikoranire y’aba bombi ntiyigeze amenyekana mu itangazamakuru. Bamaze gukorana ibikorwa bitandukanye birimo n’igitaramo cyabereye i Nyamata ku rusengero rw’Abadiventisiti, tariki 2 Nzeri 2022.
Iki gitaramo cyiswe “Ibihishwe Live Concert” cyaboyowe n’Umujyanama w’uyu muhanzi, cyaririmbyemo Mahoro Isaac, Vumillia Mfitimana n’amakorali atandukanye abarizwa ku rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rwa Nyamata.
Abacyitabirye barizihiwe cyane binyuze mu muziki uryoheye ugutwi n’indirimbo zikora ku mutima zaririmbiwemo.
Yaba uyu muhanzi n’umujyanama we, banyuzwe cyane n’iki gitaramo kubera ubwitabire bwacyo ndetse no guhembuka kw’abacyitabiriye.
Mahoro Isaac yabwiye IGIHE ko yanyuzwe cyane n’uko igitaramo cye cyagenze, ashimangira ko byarenze urugero rw’ibyo batekerezaga.
Yagize ati “Ikiri ku mutima wanjye, ndumva nezerewe kandi ndumva ibyo twatekerezaga Imana yarushijeho kubigira byiza cyane kurushaho.’’
Uyu muhanzi yanashimiye umujyanama we mu by’umuziki bamaze amezi icyenda bakorana, kuko bahuje imbaraga muri Mutarama uyu mwaka.
Niyomwungeri Pierre yatangaje ko yahisemo gukorana na Mahoro kuko umuntu uvuga ubutumwa bw’Imana, aba akwiriye gushyigikirwa.
Yagize ati “Ntabwo turi mu bucuruzi, turimo turakora umurimo w’Imana, tubaye tunabara y’uko wenda amafaranga dushora muri ibi azatugarukira, twaba tubara nabi. Ariko ntibivuze ko uyu murimo udakeneye gushyigikirwa, ukeneye amafaranga. Amashusho meza akeneye amafaranga, ibyuma bicuranga bikeneye amafaranga.’’
Mu mwaka wa 2006 ni bwo Mahoro yatangiye umuziki mu buryo bweruye ubwo yashingaga Itsinda ryitwa “Three Angels Light”, ryari rigizwe n’abasore batatu biganaga mu mashuri yisumbuye muri ASPEJ.
Mu 2011 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye, mu 2013 ashyira hanze album ya mbere yise “Igisubizo ni Yesu”, icyo gihe amafaranga yavuyemo yayakoresheje mu gufasha abana batishoboye bahoze mu bigo by’imfubyi, abapfakazi n’abarwayi bari mu Bitaro byo mu Karere ka Bugesera. Mu 2016 ni bwo yashyize hanze album y’amashusho.
Mahoro Isaac umaze imyaka 16 mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, amaze gukora ibitaramo bigera kuri bitandatu bikomeye ndetse yagiye anitabira ibindi bisanzwe birimo n’ibyo agenda atumirwamo.
Reba indirimbo "Ibihishwe", Mahoro Isaac yitiriye igitaramo cye
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!