00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papi Claver na Dorcas bazahurira n’abarimo Ben & Chance na Prosper Nkomezi mu gitaramo cyabo cya mbere

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 January 2023 saa 08:07
Yasuwe :

Itsinda ry’Abaramyi Tuyizere Papi Clever n’umufasha we , Ingabire Dorcas bagiye gukora igitaramo cya mbere bise ‘Yavuze Yego Live Concert’.

Giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahahoze hazwi nka Camp Kigali.

Papi Claver na Dorcas babana nk’umugore n’umugabo kuva mu Ukuboza 2019, bamaze guhamya igikundiro mu muziki waririmbiwe kuramya no guhimbaza Imana.

Indirimbo zabo zifasha benshi zirimo ‘Hari icyo nkwaka, Impamvu z’Ibifatika, Imana irinda Abayisilaheli ihora iri maso ntisinzira, Ndusheho kukwegera Mukiza, Mana nk’uko wafashaga, Shimwa Yesu Mucunguzi n’izindi.

Igitaramo cyabo cya mbere bazagifashwamo n’abahanzi barimo Ben & Chance nabo bakorera Imana nk’itsinda ry’mugabo n’umugore, Prosper Nkomezi, Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish.

Kwinjira muri iki gitaramo hari hashyizweho imyanya 2000 y’ubuntu ariko yamaze kurangira, aho hasigaye ubutumire bwishyurwa 10 000Frw, 30 000Frw ndetse na 50 000Frw.

Abafatanyabikorwa b’iki gitaramo barimo Laboratwari y’Igihugu yIbipimo bya Gihanga byifashishwa mu butabera [Rwanda Forensic Laboratory, RFL] n’abandi.

Ni igitaramo bagiye gukora nyuma y’ibyo baherutsemo ku Mugabane w’i Burayi, aho baririmbiye mu bihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi, Danemark n’ahandi.

Papi Claver na Dorcas bazahurira n’abarimo Ben&Chance na Prosper Nkomezi mu gitaramo cyabo cya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .