00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Rutayisire yasabye Abanyarwanda baba muri Amerika kwirinda kuba ‘local defense’ mu maso y’Imana

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 September 2022 saa 12:32
Yasuwe :

Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Rev Canon Dr. Antoine Rutayisire yasabye Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusubiza amaso inyuma bakamenya aho baturuka aho guhanga amaso ku bidafite umumaro.

Ibi yabigarutseho mu giterane cy’iminsi ibiri cyateguwe n’Abanyarwanda baba muri Amerika cyabereye muri Leta ya Maine mu mpera z’icyumweru gishize.

Ni igeterane cy’amasengesho ngarukamwaka gitegurwa ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gihuza abakirisitu bose b’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu n’abandi batandukanye kizwi nka Rwanda Christian Convention.

Ubwo yabwirizaga muri iki giterane, Dr Rutayisire yagereranyije abakirisitu n’ingabo, aho yasobanuye ko abakirisitu bo muri iki gihe batinye kuba ingabo nk’uko ziba zifite inshingano yo kurwanira igihugu.

Yakomeje ati “Natwe iyo Imana itureba, iravuga ngo ndashaka ingabo, ariko ikibazo dufite abakirisitu twatoje ntabwo ari ingabo. Urugero nkunda gukoresha byagorana ko mu byumva. Abakirisitu benshi ni aba-local defense aho kuba ingabo.”

Rutayisire yagaragaje ko Yesu yari afite imitekerereze nk’iyo mu miyoborere y’ubwami yo gushyira hamwe abantu be bityo asaba buri wese kuba umucyo nk’uko bikwiye kugira ngo babere umucyo Isi.

Ati “Iyo usize umunyu mu mazi uhita ubyumva, niyo uwusize mu biryo ntabwo uwuhendahenda ngo uryoshye ibiryo. Ikibazo dufite tuba mu Isi ikabora tureba, ikijima duhari. Ubundi kuva ryari umwijima wamize umucyo cyangwa natwe twarazimye dusigara turirimba ko turi Umucyo.”

Yavuze ko imbaraga zo gusaba imbabazi no kuzitanga ari intwaro ikomeye yo kubanisha no guhuza abantu. asaba Abanyarwanda baba mu mahanga guhuza muri byose ndetse no gusabana imbabazi mu gihe habayeho guhemukirana.

Mwirinde ibyaha

Umuyobozi w’Umuryango ukora ivugabutumwa mu magereza, Prison Fellowship Rwanda, Bishop John Rucyahana, yasabye Abanyarwanda bari muri Amerika kwirinda kwiyandurisha ibyaha.

Ati “Tumaze gusuzuma aho tuva n’amateka yacu ndagira ngo mbasabe tugire ibyo dukora. Ubwami bwose bugira abayoboke b’umwami n’abagoma. Ntawe ugomera umwami ngo agire umugisha kandi abagomera umwami bagenda bakebaguza.”

Yasabye ko abantu badakwiye kwishingikiriza ku mafaranga, ubutunzi cyangwa amashyaka ya Politiki ndetse n’abakomeye ahubwo ko bakwiye kwishingikiriza ku mana.

Bishop Rucyahana yasabye Abanyarwanda batuye mu mahanga kugira uruhare mu kurera abana babo neza babaremamo urukundo rw’imibanire myiza, urukundo ndetse no guhuza muri byose.

Iki gitaramo cyamaze iminsi ibiri, abacyitabiriye bataramiwe n’abaramyi batandukanye barimo, Uwizeye Willy Gentil Misigaro na Adrien Misigaro mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

Kurikirana uko iki giterane cyagenze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .