00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku Musozi wa ‘Giheka’ n’iyerekwa Apôtre Dr Gitwaza yawugizeho

Yanditswe na Uwabeza Hussein
Kuya 11 August 2022 saa 09:37
Yasuwe :

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza yatangaje ko yahishuriwe n’Imana ko Umusozi wa Giheka mu Mujyi wa Kigali, ugereranywa na Herumoni yo muri Bibiliya [muri Zaburi 133:3] , ari hamwe mu hantu Abanyafurika bazabonera amasezerano bakamurikira Isi yose binyuze mu Rwanda.

Uyu Musozi wa Giheka uherereye mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Ni wo uzaberaho igiterane cy’ivugabutumwa ‘Africa Haguruka’ kizaba hagati yo ku wa 14-21 Kanama 2022.

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Authentic Word Ministries ari na yo itegura iki giterane, avuga ko Umusozi wa Giheka ari wo Imana yamweretse.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyasobanuriwemo imyiteguro y’Igiterane Africa Haguruka kigiye kuba ku nshuro ya 23, yavuze ko Imana yamubwiye ko ari ho amahanga yose azajya ahurira ayigana ndetse ko n’amasezerano menshi yabahaye ariho bazayabonera.

Ati “Navuga ko iyi Africa Haguruka ifite umwihariko. Uriya musozi Imana yawutubwiye kuva kera. Icyo gihe ryari ishyamba nta muhanda, kujyayo byari bigoye. Aha ni ho hazaba ihuriro, aho abantu bazava imahanga baza gushaka Imana.”

“Kuri uriya musozi ni ho amasezerano menshi Imana yadusezeranyije tuzayabonera. Kuba tugiye kuhakorera Africa Haguruka ni bimwe mu biri muri ayo masezerano.”

Pasiteri Robert Runazi uri mu bashinzwe gutegura Africa Haguruka ku rwego rw’igihugu, avuga ko uyu musozi kuri ubu ari uw’Itorero Zion Celebration Center.

Kuri uyu musozi uri ku butaka bureshya na hegitari 15 kandi hazubakwa urusengero runini mpuzamahanga ruzafasha Abanyafurika gusabana n’Imana no kongera kubaka igicaniro cy’amasengesho. Aho bakazahahererwa ihishurirwa ribafasha guteza imbere ibihugu byabo.

Pasiteri Runazi ati “Turateganya ko mu mishinga migari tuzahakorera harimo no kuhashyira ishuri ryigisha indangagaciro za gikirisitu.”

Uyu musozi kandi unafite amateka akomeye y’ubumwe dore ko no muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage bari bahatuye banze kwitandukanya ndetse bagahangana n’interahamwe zashakaga kwica Abatutsi.

Ibintu ngo byatumye hoherezwa igifaru ngo kibe ari cyo kiharasa ariko na cyo kikaza kuraswa n’Inkotanyi uwo mugambi utaragerwaho.

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza yatangaje ko yahishuriwe n’Imana ko Umusozi wa Giheka mu Mujyi wa Kigali, ari ahantu Abanyafurika bazabonera amasezerano bakamurikira Isi yose
Ku Musozi wa Giheka ni ho hagiye kubera Igiterane cy'Ububyutse Africa Haguruka kigiye kuba ku nshuro ya 23
Kuri uyu musozi hateganyirijwe umushinga mugari wo kubaka urusengero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .