00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Dr Fidèle Masengo agiye kwimikwa nka Pasiteri muri Foursquare Gospel Church

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 September 2022 saa 10:13
Yasuwe :

Solange Masengo, umugore wa Bishop Dr. Fidèle Masengo uyobora Itorero ‘Foursquare Gospel Church Rwanda’ agiye kwimikirwa inshingano zo kuba pasiteri muri iri torero.

Umuhango wo kwimika Solange Masengo uzabera kuri City Light Foursquare Church Rwanda, itorero riherereye Kimironko, tariki ya 2 Ukwakira 2022 kuva saa Yine kugeza saa Saba n’Igice z’amanywa.

Kuri uyu munsi usibye Solange Masengo, hazanimikwa abandi bashumba barimo Umuramyi Benjamin Serugo na Nkundimana Noël usanzwe ayobora Itorero rya Foursquare Gospel Church mu Karere ka Rubavu.

Aba biyongeraho Ev. Huduma James, Muzirankoni Scovia na Alice bazasengerwa nk’abamisiyoneri cyangwa intumwa mu gihe Muhirwa Augustin usanzwe ari Umuyobozi muri Tele10 Rwanda na Ev. Felix Bideri uyobora Abayumbe mu Karere k’Ibiyaga Bigari bazasengerwa nk’abakuru b’itorero.

Solange Masengo yabwiye IGIHE ko yishimiye intambwe Imana yamuteje akagirirwa icyizere cyo gusengerwa.

Yagize ati “Maze imyaka irenga 15 nkorera Imana hamwe n’umutware wanjye nshyigikira umuhamagaro yamuhaye. Kuba Imana yahisemo ko nimikwa nk’umushumba ni andi mahirwe nongerewe yo kuyikorera mu muhamagaro noneho dusangiye.’’

Ku rundi ruhande, Umuramyi Benjamin Serugo na Nkundimana Noël bagiye kwimikwa nk’abashumba nyuma y’imyaka isaga ine basengewe nk’abakuru b’itorero mu muhango wabaye ku wa 16 Nzeri 2018.

Nkundimana Noël yifashishije ijambo riri muri Luka 10:2 rigira riti “Arababwira ati ‘Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye’’’ yavuze ko uyu murimo mwiza awishimira.

Yagize ati “Ndishimira ko nk’umwizera nanjye mfite umutwaro wo kuyoboza inzira y’agakiza no guhanura abarimbuka batamenye Umwami Yesu. Intego ni uko nibura abantu bahinduka, bakaba abigishwa ba Yesu.’’

“Dufite abantu tugomba kubwiriza aho dukorera, mu bo tungana, ubutumwa bwiza tukabuvuga mu nguni zose. Nishimiye ko Imana yangiriye icyizere. Ni ibintu byiyubashye, ntibiciriritse.’’

Yavuze ko umurimo w’Imana ukwiye gukoranwa umurava kandi ubutumwa bwiza bukwiye kugera ku babugenewe hakiri kare.

Ati “Dukwiye gukora ku manywa na nijoro kuko Satani na we ashyiramo imbaraga, ntaruhuka.’’

Nkundimana agiye kwimikwa nka pasiteri nubwo yari asanzwe akora izo nshingano mu itorero abereye umuyobozi rya Foursquare Church Rubavu.

Foursquare Gospel Church yageze mu Rwanda mu 2005, ifite icyicaro ku Kimironko mu Karere ka Gasabo. Ikorera mu Rwanda hose aho ifite amatorero arenga 30.

Solange Masengo, umugore wa Bishop Dr. Fidèle Masengo uyobora Itorero ‘Foursquare Gospel Church Rwanda’ agiye kwimikirwa inshingano zo kuba pasiteri
Nkundimana Noël usanzwe ayobora Foursquare Gospel Church agiye kwimikwa nka pasiteri nyuma y'imyaka ine ari Umukuru w'Itorero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .