00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Dr Fidèle Masengo na Ben bimitswe nk’Abapasiteri muri Foursquare Gospel Church

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 October 2022 saa 07:54
Yasuwe :

Solange Masengo, umugore wa Bishop Dr. Fidèle Masengo uyobora Itorero ‘Foursquare Gospel Church Rwanda’ yimitswe ku nshingano zo kuba Pasiteri muri iri torero.

Umuhango wo kwimika Solange Masengo wahuriranye kandi n’uwo kwimika umuramyi Benjamin Serugo uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Ben, aho aririmbana n’umufasha we Chance, na we wagizwe Pasiteri.

Ben yimitswe ndetse asigwa amavuta yo kuba umupasiteri wungirije mu Itorero rya FourSquare Kimironko. Undi wimitswe ni Umuyobozi wa Alarm Ministries Justin Rushikama.

Uretse aba kandi, hanasengewe abapasiteri barimo Noel Nkundimana na Rene Bigaraba bazakorera muri Paruwasi y’Itorero mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gihe Mathieu Gatungo, Athanase Gasana na Eugenie Mukabutera bazakorera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Muri iri torero kandi hanasengewe abavugabutumwa batandukanye bazajya kuvuga ubutumwa hanze y’igihugu barimo Ev. Huduma James, Alice Nkunda na Scovia Muzirankoni.

Mu kiganiro Solange Masengo aherutse kugirana na IGIHE yavuze ko yishimiye intambwe Imana yamuteje akagirirwa icyizere cyo gusengerwa.

Yagize ati “Maze imyaka irenga 15 nkorera Imana hamwe n’umutware wanjye nshyigikira umuhamagaro yamuhaye. Kuba Imana yahisemo ko nimikwa nk’umushumba ni andi mahirwe nongerewe yo kuyikorera mu muhamagaro noneho dusangiye.’’

Foursquare Gospel Church yageze mu Rwanda mu 2005, ifite icyicaro ku Kimironko mu Karere ka Gasabo. Ikorera mu Rwanda hose aho ifite amatorero arenga 30.

Umugore wa Dr Fidèle Masengo na Ben bimitswe nk’Abapasiteri muri Foursquare Gospel Church
Uyu muhango wabereye muri Foursquare Gospel Church Rwanda ku Kimironko
Witabiriwe n'abantu batandukanye barimo abakirisitu bo mu itorero, imiryango n'inshuti z'abasengewe
Bakoze indahiro bashimangira ko batazatatira inshingano zahawe zo kuyobora abakirisitu ku nzira y'agakiza
Bishop Dr. Fidèle Masengo uyobora Itorero ‘Foursquare Gospel Church Rwanda’ asiga amavuta abasengewe
Umushumba w'Itorero ‘Foursquare Gospel Church Rwanda’, Bishop Dr. Fidèle Masengo, ni we wayoboye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .