00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yasize intama 99 ajya kureba imwe yazimiye- Cardinal Kambanda yasomeye Misa muri Gereza i Mageragere

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 October 2022 saa 05:45
Yasuwe :

Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yifatanyije n’imfungwa n’abagororwa muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, mu gitambo cya Misa no gutanga isakaramentu ryo gukomezwa ku bagororwa 23.

Misa yo kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, kandi yahimbarijwemo Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Tereza w’Umwaka Yezu waranzwe n’urukundo n’ubuziranenge ari nabyo Yezu asaba Abakirisitu.

Yitabiriwe na Komisieri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, DCGP Rose Muhisoni, Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya ndetse n’Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, SP Uwayezu Augustin.

Cardinal Kambanda kandi yari kumwe na Musenyeri Havugimana Andereya ari nawe ushinzwe Abakirisitu bo muri Gereza ya Nyarugenge ibarizwa muri Centrale ya Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, Paruwasi ya Butamwa.

Mu nyigisho yahaye abitabiriye iyi Misa, Cardinal Kambanda yabibukije ko Imana ikunda muntu ariko ikanga icyaha cye n’ububi bwe ari nayo mpamvu muntu asabwa kwitandukanya n’icyaha. Yabasabye kuyoborwa na Roho Mutagatifu kuko ari we roho w’urukundo rw’Imana kandi abayoborwa nayo badakora ikibi.

Ati “Iyo umuntu agiye gufata icyemezo agomba guhitamo hari umutima ukubwira uti iki ni kibi kireke hakaba n’umutima ukubwira uti iki nicyo kikubangukira. Uwo mutima ukubuza gukora ikibi ni Roho Mutagatifu.”

Yakomeje agira ati “Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu agira ati ‘abashaka kwinjira mu ngoma y’Imana bagomba kwemera kuba nk’abana bato kandi imbere y’Imana turi bato cyane, dukeneye gukurikiza icyo Imana itwigisha. Abagororwa rero tubasaba gusubiza inyuma mu bwana bwabo bakiri abaziranenge ngo bongere bagaruke iyo shusho y’ineza, babe amaboko yubaka aho kuba amaboko asenya.”

DCGP Muhisoni yashimiye Kiliziya Gatolika kubw’uruhare rwayo mu gufasha RCS muri gahunda zo kugorora abafunzwe kugira ngo bazasubire mu Muryango Nyarwanda ari Abanyarwanda beza batazongera kugongana n’amategeko.

Ati “Bafasha mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abagororwa, muri gahunda zo kwigisha abagororwa imyuga itandukanye [...] turakomeza gusaba ubufatanye mu kwita ku bayoboke ba Kiliziya Gatolika n’abandi bose babaye mu magereza yose mu gihugu.”

Yataye intama 99 ajya gushaka imwe yazimiye
Ivanjiri yo mu gitabo cya Luka 15 harimo inkuru y’Umwungeri wari ufite intama 100 mu rwuri ariko imwe ikaza kuzerera, wa Mwungeri akaza gusiga 99 ajya gushaka iyo imwe yazimiye.

Ni inkuru yerekana uko Yezu yaje gushaka intama ze zazimiriye mu byaha kugira ngo azigarure kwa Data wo mu Ijuru [Imana]. Inagaragaza uburyo ntaho umunyabyaha yagera ubuntu bw’Imana butabasha kumuvana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gusoma iyi misa, Cardinal Kambanda yavuze ko abafungiye muri za gereza nabo bazimiriye mu byaha ari nayo mpamvu bakeneye ubasanga akabafasha kubivamo.

Ati “Mu butumwa dufite Yezu agira ati ‘umushumba mwiza asiga intama 99 akajya gushaka imwe yazimiye. Ubu rero bano bagororwa baba ari intama zacu zazimiye tuba twaje gushaka ngo turebe uko twazifasha mu butumwa barimo hano bwo kugororwa kugira ngo bongere babe Abanyarwanda bafatanya n’abandi mu kubaka igihugu n’Abakirisitu bafatanya n’abandi.”

Yakomeje agira ati “Kuko umuntu iyo yakoze icyaha, tumutandukanya n’icyaha cye. Tugakunda umuntu ariko tukanga icyaha tukanakirwanya. Icyaha kimeze nk’uburwayi, iyo ufite umurwayi ntabwo umwanga ariko kandi ntukunda uburwayi. Ukunda umuntu ukanagerageza kumurwanaho no kumufasha ngo abe yakira ubwo burwayi kuko aba afite agaciro karuta bwa burwayi.”

Cardinal Kambanda yavuze ko abarimo kugororerwa muri gereza bakwiye gufashwa gukosora ibyo bangije kugira ngo bagaruke mu bantu baragororotse haba mu buryo bw’umutima no mu buryo bw’umubiri.

Ati “Abarimo hano [abafunzwe] nabo ni abana b’Imana niyo yacumuye, Imana iba imukunda kuko akomeza kuba umwana wayo. Icyo tubigisha ni uko Imana ibakunda ahubwo ko itegereje ko bicuza bakagarukira Imana kandi bakwakirwa bakaba abana mu bandi.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo kuba ari abana b’Imana bivaho ni nk’uko ibuye ry’agaciro iyo rigiye mu cyondo ntabwo uvuga ngo mujugunye ryanduye […] n’umuntu aba afite agaciro, ya shusho y’Imana iba imurimo n’ubwo aba yahindanyijwe n’icyaha, iyo isibuwe arongera akagarura ishusho y’umuntu n’agaciro ke kaba kapfukiranywe n’icyaha.”

Babohotse…

Muri iki gitambo cya Misa, Cardinal Kambanda kandi yatanze Isakaramentu ryo ‘Gukomezwa’ aho abarihawe bagaragaje ko bishimiye intambwe bateye mu kwemera kandi bizeye ko izabafasha mu buzima babamo muri gereza ndetse n’igihe bazaba basoje igihano.

Uwitwa Igirukwayo Christophe umaze imyaka itatu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge avuga ko mbere yo gufungwa yarangwaga n’ibikorwa birimo urugomo, ubujura ndetse n’ubusambanyi ariko kuri ubu akaba ashima Imana ko yabimukijije akaba afite icyizere ko nasubira mu buzima busanzwe azaba Umunyarwanda muzima.

Yagize ati “Nkiri hanze [atarafungwa] nabaga mu byaha, aho ngereye muri gereza, ubuyobozi bwa Kiliziya na Centrale Tereza w’Umwana Yezu ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge, baratuganiriza batubwira ko ibyo twari turimo hanze ari bibi natwe twisuzumye dusanga ibyo bibi ntaho byatugeza cyangwa ngo bigeze igihugu.”

Yakomeje agira ati “Ningera hanze nzaba umunyarwanda muzima utazongera gusubira muri bya byaha, uzarangwa n’ijambo ry’Imana. N’ubwo turi hano muri gereza ntabwo ari irimbukiro, ni ikiriro ahubwo ryo kuri roho, ntabwo ari ahantu ho gupfira ahubwo nabonye ari ahantu heza ho gukirira.”

Mukantwari Marie Chantal yagize ati “Nkiri hanze numvaga ko nifungiye amasakaramentu, ngeze hano muri gereza nkajya njya gusenga, banyobora ku wigisha Abagarukiramana, ubu nkaba nishimye ko nakomejwe.”

Yakomeje agira ati ‘‘Ndamutse ngize amahirwe nkava ku myaka 25 y’igifungo bampaye, nagenda nkabwira bagenzi banjye nasanga bakibirimo nkababwira nti ibi bintu nimubireke kuko nta cyiza cyabyo.’’

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya yavuze ko izi gahunda zirimo misa n’izindi bafatanyamo n’abihayimana n’abandi bafatanyabikorwa zifasha mu kugorora.

Ati ‘‘Ibikorwa nk’ibi icyo bidufasha, abantu baba bari hano baba baragonganye n’amategeko, mu myemerere n’imyizerere yabo rero niho bigishirizwa gukora icyiza bakareka ikibi. Iyo umuntu azi ko yemera bidufasha kumugorora muri ya myizerere yabo avuga ati nitugira gutya turaba dutannye. Muri icyo gihe bimufasha kugarukira Imana no kumva icyo Imana. Birabafasha bakagendera muri iyo myizerere bakabasha kugororoka.’’

Gereza ya Nyarugenge icumbikiye imfungwa n’abagororwa barenga ibihumbi 12, aho bose bafashwa mu bijyanye n’imyemerere yabo bakabasha gusenga ndetse hari umwanya ujya ugenerwa abayobora amadini atandukanye bakajya kwifatanya n’Abakirisitu babo mu masengesho.

Bamwe mu bagororerwa muri gereza ya Nyarugenge ubwo bari bakurikiye igitambo cya Misa
Abayobozi bakuru ba RCS bari bitabiriye iki gitambo cya Misa
Cardinal Kambanda yari kumwe n'abarimo Musenyeri Havugimana Andereya (iburyo)
Cardinal Kambanda ubwo yasomeraga Misa muri Gereza ya Nyarugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .