00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvune z’umusore ushaka kwiyubaka, bimwe mu bikubiye kuri EP y’umuraperi Icenova

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 2 January 2023 saa 09:48
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka ine atandukanye na Green Ferry Music , umuraperi Icenova yagarutse ku mvune ari guhura nazo nk’umuhanzi wigenga, abihuriza kuri EP yise ‘Self Made’.

Ishimwe Olivier ukoresha izina rya Icenova mu muziki, iyo wumvise indirimbo zigize iyi Extended Play, zigaruka ku mvune z’umusore ushaka kwigira ahura nazo mu rugendo arimo rwo kwiyubaka.

Uyu muhanzi w’imyaka 26, niyo EP ya mbere akoze nyuma yo gutandukana na Green Ferry yazamuye abaraperi nka B-Threy , Bushali n’abandi.

Uyu muzingo w’indirimbo umunani utangirwa n’agace gato yise ‘Intro’ kameze nk’icyivugo , aho yivuga ameze nk’ubwira undi muntu ariko muri rusange aba ari we wibwira n’umufana we amuhamagarira kumva iyi EP yise ‘Self Made’.

Hari aho agira ati “Yee mwana wa mama, tera igicuba ntere ikindi tujye kubikira bene ijoro birarire ku iriba bashaka kuhira inyuku.”

Aba bene ijoro avuga ni abantu baca intege abandi, bahora banenga gusa bakaba batagushyigikira mu gikorwa na kimwe ahubwo bahora bagenzwa no gusenya ibyabandi.

Aha aba yibwira we ubwe ko agomba kugendera kure abo bantu kuko nta keza kabo.

Indirimbo yise ‘Viking’ iyi igaruka ku musore wiyemeje gukora cyane kugira ngo agere ku nzozi ze, niba koko ashaka kuba umwami agomba gukora umurava nk’aba-Viking bajya ku rugamba nta kintu na kimwe batinya.

Ati “Agakosi kosi, ku gikosi kosi, karakubiye foo (Karakomeye cyane), birasaba ibitambo, Agakosi kosi, ku gikosi kosi , karakosha inoti, karakosha iminsi, birasaba kwihiringa cyane.”

Aha aba ashaka kuvuga ko igikombe cy’ubuzima gihenze gisaba kwihiringa igihe kinini n’ibitambo, kugira ngo ugire icyo ugeraho mu buzima bwawe.

Indirimbo nka ‘Breathe’ yanditse mu gihe icyorezo cya Covid 19 cyacaga ibintu hirya no hino ku Isi, uyu musore ayiririmba avuga ko Isi yatumye abantu bakurikira inzozi zayo aho internet ituma abantu babaho mu buzima butari ubwabo cyangwa bashaka kuba nk’aba kanaka babonye ku mbuga nkoranyambaga.

Asaba abantu kudatwarwa nibyo ahubwo bagomba kubanza kwishimira umwuka bagihumeka mbere y’uko bashaka kugira ibindi batekereza batazi neza niba bazanabigeraho.

Aririmba agira ati “Humeka, dore ntugishyira uturaso ku mubiri wasariye inzozi , ndakwingize canira urumuri roho yawe, nibwo bufasha mfite naguha.”

‘Amateka’ uyu muraperi arimba avuga ko ibyo ku Isi bitoroshye niyo wakiyumva ko uri umuntu ukomeye ujye utekereza ko aho uri hahoze abandi, umunsi uraza bugacya bucyana ayandi.

Indirimbo yise ‘Got Me’ igaruka ku musore umaze kwimenya n’inzira acamo zamufasha kugera kucyo ashaka, ubu akaba yumva y’ifitiye icyizere cyo guhatana.

Indirimbo yise ‘Mpore’ isaba abantu kwigirira icyizere nubwo haba hari byinshi bibagoye mu rugendo barimo rwo gushaka ubuzima.

‘Kilo’ nayo ni indirimbo igaruka kuri Icenova aho uyu muhanzi avuga ko yamaze kumenya uko umuziki uhenda nuko ukorwa, akaba yariyemeje kuwukora kuburyo bimugeza kuyindi ntera.

Mu ndirimbo ‘Iminaanda’ Icenova agaruka ku rubyiruko ruhora mu buzima bwo kwinezeza nta kindi bitayeho, ababwira ko inzira nk’izi yaziretse icyo ashyize imbere ari ugukora cyane agakora indirimbo nyishi.

Iyi EP yakohureho aba Producer batandukanye barimo; Kush Beatz , Dr Nganji, Kriss Espoir, Bob pro na Yannick

‘Intro’ icyivugo gitangira iyi EP ‘Self Made’

‘Mpore’- Icenova

‘Breathe’- Icenova

‘Got Me’- Icenova

‘Iminaanda’ – Icenova

‘Amateka’- Icenova

‘Mbogo’ - Icenova na Dj Bzeek

‘Viking’ – Icenova

‘Kilo’- Icenova

Icenova nyuma yo gutangira urugendo rushya nk'umuhanzi wigenga, yagarutse ku mvune ari guhura nazo abihuriza kuri EP yise 'Self Made.'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .