Kuri uyu wa 9 Kanama 2022 nibwo aba banyarwenya bagiranye amasezerano na King James nyuma yo kwemeranya kugurishiriza album yabo ku rubuga rw’uyu muhanzi rwitwa ‘Zanatalents’.
Iyi album ikoze mu buryo bw’amashusho igizwe n’inzenya icumi zose ziri kuri album ya kabiri ya Japhet na 5K Etienne ikaba iri kugura ibihumbi 10Frw [Wagura iyi album unyuze hano].
Album z’urwenya ni udushya aba banyarwenya bazanye mu myidagaduro y’u Rwanda, iya mbere bayisohoye mu 2021 icyakora ntibabasha kuyikorera igitaramo kubera icyorezo cya Covid-19.
Byitezwe ko album ya kabiri y’aba banyarwenya bazayimurika mu gitaramo kizaba ku wa 2 Nzeri 2022.
Ni igitaramo byitezwe ko kucyinjiramo bizaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10000 Frw mu myanya y’icyubahiro, 20000 Frw muri VVIP n’ibihumbi 150 Frw ku meza y’abantu batandatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!