00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Album ya kabiri y’urwenya rwa ‘Bigomba guhinduka’ yashyizwe ku isoko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 August 2022 saa 07:40
Yasuwe :

Japhet na 5K Etienne bagize itsinda rya ‘Bigomba Guhinduka’ bashyize ku isoko album yabo ya kabiri y’urwenya banateganya kumurika mu gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya gatatu.

Kuri uyu wa 9 Kanama 2022 nibwo aba banyarwenya bagiranye amasezerano na King James nyuma yo kwemeranya kugurishiriza album yabo ku rubuga rw’uyu muhanzi rwitwa ‘Zanatalents’.

Iyi album ikoze mu buryo bw’amashusho igizwe n’inzenya icumi zose ziri kuri album ya kabiri ya Japhet na 5K Etienne ikaba iri kugura ibihumbi 10Frw [Wagura iyi album unyuze hano].

Album z’urwenya ni udushya aba banyarwenya bazanye mu myidagaduro y’u Rwanda, iya mbere bayisohoye mu 2021 icyakora ntibabasha kuyikorera igitaramo kubera icyorezo cya Covid-19.

Byitezwe ko album ya kabiri y’aba banyarwenya bazayimurika mu gitaramo kizaba ku wa 2 Nzeri 2022.

Ni igitaramo byitezwe ko kucyinjiramo bizaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10000 Frw mu myanya y’icyubahiro, 20000 Frw muri VVIP n’ibihumbi 150 Frw ku meza y’abantu batandatu.

Japhet na 5K Etienne bagize itsinda rya ‘Bigomba Guhinduka’ bashyize ku isoko album yabo ya kabiri y’urwenya banateganya kumurika
Abagize itsinda rya Zana Talents ya King James n'iry'abanyarwenya ba ‘Bigomba guhinduka’ nyuma yo kwemeranya gucuruza iyi album

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .