00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Weasel ushinjwa guhohotera Teta Sandra yakuwe mu gitaramo cya Alex Muhangi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 August 2022 saa 11:20
Yasuwe :

Nyuma yo kotswa igitutu n’abafana, umunyarwenya Alex Muhangi yakuye umuhanzi Weasel mu bazasusurutsa abitabira igitaramo cye ‘Comedy store’ giteganyijwe kuri uyu wa 10 Kanama 2022.

Alex Muhangi yari yabanje gusohora impapuro zamamaza iki gitaramo zigaragaza ko Weasel ari umwe mu bagomba gususurutsa abafana.

Kuva ubwo Alex Muhangi yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki bamubwiye ko adakwiye guha akazi Weasel cyane ko uyu muhanzi avugwaho ihohotera aherutse gukorera umugore we Teta Sandra.

Nyuma yo kotswa igitutu, Alex Muhangi yahise asiba ifoto yamamaza igitaramo igaragaza ko Weasel atazagaragara muri iki gitaramo anasohora indi foto Weasel atarimo.

Igitaramo ngarukacyumweru ‘Comedy store’ gisanzwe kizwiho guhuza abanyarwenya n’abanyamuziki muri Uganda. Gitumirwamo abanyarwenya bafite impano n’abafite amazina akomeye ariko kikarangwamo n’umuziki ahaba hatumiwe abahanzi banyuranye.

Iki gitaramo byitezwe ko kiza kugaragaramo abarimo Liliane Mbabazi, Maddox, Mudra n’abandi.

Weasel yakuwe mu batarama mu gitaramo 'Comedy Store'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .