00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alyn Sano, Kenny Sol, Social Mula mu basohoye indirimbo nshya zagufasha kuryoherwa na Weekend

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 3 December 2022 saa 09:40
Yasuwe :

Muri iki cyumweru turangije abahanzi biganjemo ab’amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda bakoze mu nganzo bongera gukirigita amarangamutima y’abakunzi babo mu ndirimbo nshya twabatoranyirije zabafasha muri izi mpera z’icyumweru cya mbere cya Ukuboza 2022.

Ni indirimbo nshya zasohowe n’abahanzi banyuranye barimo abafite amazina akomeye ndetse n’abakizamuka.

Mu bahanzi basohoye indirimbo nshya harimo; Mr Kagame, Alyn Sano, Kenny Sol na Social Mula.

Nk’uko bisanzwe buri mpera z’icyumweru IGIHE ikora urutonde rugizwe n’indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda zafasha buri wese kunogerwa n’impera z’icyumweru.

‘Iry’intare’- Social Mula

Social Mula uri kubarizwa i Burayi aho afite igitaramo ku wa 24 Ukuboza 2022 yabanje guha abakunzi be indirimbo igaruka ku musore wibaza icyahinduye umukunzi we kandi mbere bari babanye neza bahora barebana akana ko mu ijisho.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Real beat uri mu ba producer bagezweho muri iyi minsi, amashusho yayo akorwa na Ma Riva.

‘Addicted’- Kenny Sol

Kenny Sol ufite igihembo cy’umuhanzi w’umwaka muri Kiss Summer Awards, muri iki cyumweru yamurikiye abakunzi be indirimbo igaruka ku musore wanyuzwe mu rukundo.

Uyu muhanzi usigaye ukorana na ONE rpm Afro-Caribbean isakaza ibihangano bye, iyi ndirimbo nshya yayikorewe na Prince Kiiz umwe mu ba Producer bari kuzamuka neza muri muzika nyarwanda.

‘Picu’ - Bruce Melodie (Ad)

Muri iki cyumweru Bruce Melodie yamurikiye abakunze be n’abakunda ikinyobwa cya Primus indirimbo yamamaza iki kinyobwa abereye Brand Ambassador.

Iyi ndirimbo irata icyanga cy’iki kinyobwa cyengwa n’uruganda rwa Bralirwa, amajwi yayo yatunganyijwe na Element amashusho yayo akorwa na Sasha Vybz.

‘Say Less’ – Alyn Sano na Fik Fameica & Sat-B

Alyn Sano yahuje imbaraga na Fik Fameica ukunzwe muri Uganda na Sat B ukunzwe i Burundi bamurikira abakunzi babo indirimbo bise ‘Say Less’.

Ni indirimbo uyu muhanzikazi avuga ko yamuvunnye cyane birenze uko yabitekereza, kuko amashusho yayo yafatiwe muri Uganda n’i Burundi nyamara mbere yumvaga ko azakorerwa muri Uganda gusa.

Amajwi yayo yatunganyijwe na Element asozwa na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Wax afatanyije na Sasha Vybz wahawe iki kiraka ku munota wa nyuma.

‘Gengo’ - Mr. Kagame

Muri iki cyumweru Mr Kagame yahaye abakunzi be indirimbo nshya igaruka ku itsinda ry’abasore bakora ibikorwa byabo batitaye ku magambo y’abantu batazi icyerekezo cyabo.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Fazzo afatanyije na Ayo Rush asozwa na Herbet Skillz.

‘Lale’ – Nessa na Symphony

Muri iki cyumweru umuraperikazi Nessa yahaye abakunzi be indirimbo yakoranye n’itsinda rya Symphony band, igaruka ku urubyiruko rwiyemeje gukorera amafaranga n’imbaraga zarwo zose.

Iyi ndirimbo itarasohokanye n’amashusho yayo yakozwe na Sinta Filmz, amajwi yayo yasohotse yatunganyijwe na Beat Killer.

‘Mama Tabita’ - Clarisse Karasira

Umuhanzikazi Clarisse Karasira usigaye akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye abakunzi be indirimbo yazirikanyemo umubyeyi wabaye urufatiro rw’umuziki we nubwo atigeze ashaka gutangaza amazina ye.

Ni indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo, icyifuzo cy’uyu muhanzikazi ni uko iyi ndirimbo yagera kuri benshi bifuza ko Isi yarangwa n’impuhwe n’amahoro.

Iyi ndirimbo yanditswe na Clarisse Karasira yagizwemo uruhare n’abantu batandukanye barimo umugabo we Sylvain Dejoie n’ Umusizi Tuyisenge Olivier, amajwi yayo yakozwe na Producer Foda amashusho yayo akozwe na Fefe Faith.

‘Bizaza’ - Frank Stain

Umuhanzi Frank Stain yinjiye mu Ukuboza aha abakunzi be indirimbo nshya isaba abantu gukomeza kwigirira icyizere kuko umunsi umwe icyo baharanira kizagerwaho nibemera gutegereza.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Kina Beat, amashusho yayo yakozwe na Prince Bilir, iki gihangano cyagizwemo uruhare n’abarimo Kush Designer, Bishop na Eric boy.

‘Hallelujah’ - Bosco Nshuti

Muri iki cyumweru umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti nyuma yo gukora igitaramo yerekaniyemo umukunzi we, yahaye abakunzi be indirimbo igaragaramo uyu mukunzi we n’amashusho y’ubukwe bwabo.

Iyi ndirimbo yahuriyemo n’abahanzi batandukanye iherekejwe n’ijambo ryanditswe muri Zaburi 126:3, ‘Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye’.

‘Amabiya’ - Javanix ft Fireman, Nessa

Muri iki cyumweru Javanix yamurikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda indirimbo yahurijemo imbaraga n’umuraperi Fireman na Nessa.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Logic Hit mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Sinta Filmz afatanyije n’abarimo Singa Stone, Coin , Dirroz na Adam Banks.

‘Nturobanura ku butoni’ - Plaisir Ft Annette Murava

Muri iki cyumweru umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Plaisir Ntaganzwa yisunze Annette Murava bakorana indirimbo "Nturobanura ku butoni" igaragaramo umugore we.

Iyi ndirimbo ishimira Imana n’uburyo isubiza buri wese ititaye ku wo ari we cyangwa icyo ari cyo, amajwi yayo yakozwe na Bruce afatanyije na Boris , amashusho yayo yakozwe na BJC.

‘Stay Dangerous’ - Glory Majesty na P Fla

Umuraperi Glory Majesty muri iki cyumweru yahaye abakunzi be EP yise ‘Stay Dangerous’ iriho indirimbo eshanu zirimo; Snitch, Chase, Can’t Find Me, Uburibwe na Stay Dangerous.

Iyi EP igaragaramo umuraperi P Fla, amajwi y’izi ndirimbo yatunganyijwe n’aba Producer babiri barimo Justin On The Beat wakoze indirimbo enye na Basskiller wakozeho imwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .