00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatike y’ahasanzwe yashize: Abarimo Joeboy bateguje igitaramo cy’akataraboneka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 December 2022 saa 08:23
Yasuwe :

Mu gihe abahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Kigali Fiesta Live Concert giteganyijwe kubera muri BK Arena kuri uyu wa 3 Ukuboza 2022, bijeje Abanyarwanda by’umwihariko abazacyitabira kunyurwa.

Ni abarimo Umunya-Nigeria Joeboy, Kenny Sol, Bruce Melodie, Christopher, Chris Eazy, Bushali na Bwiza.

Kuri uyu wa 02 Ukuboza 2022 ni bwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru cyasobanuriwemo ibijyanye n’imyiteguro y’iki gitaramo.

Ni ikiganiro cyabaye mu gihe amatike y’ahasigaye hose yari ari gukendera ku isoko, kugeza ubwo mu ijoro ryo kuri uyu munsi ubuyobozi bwa EAP yateguye iki gitaramo bweruye ko yashize burundu.

Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph yavuze ko imyiteguro yarangiye kandi abazitabira iki gitaramo bazaryoherwa n’umuziki ucuranze mu buryo bw’umwimerere [Live].

Joeboy yijeje Abanyarwanda igitaramo cyiza avuga ko bashonje bahishiwe cyane ko yazanye n’itsinda rimufasha gucuranga ku rubyiniro kandi bamaze kwitegura gususurutsa abazitabira Kigali Fiesta Live Concert.

Ati “Ejo bizaba ari byiza, nazanye n’itsinda ry’abamfasha mu muziki, bizaba bimeze neza.”

Umuhanzikazi Bwiza uri mu bagezweho muri iki gihe yavuze ko yishimiye kongera gutaramira muri BK Arena ku nshuro ye ya kabiri kandi azanezeza abazitabira iki gitaramo.

Ati “Kuririmbana n’abahanzi bakuru ntibiba byoroshye ariko nakoze imyitozo kandi ndizera ko nzakora neza.”

Ni ibintu ahuriraho na Chris Eazy wagize ati “Indirimbo nziza twarazikoze abantu barazikunda, igisigaye bazaze babone aho tuziririmba Live".

Uyu muhanzi yavuze ko ashimishijwe no kuba agiye kuririmba mu gitaramo gikomeye, ibintu avuga ko akesha gukora cyane ndetse n’umugisha.

Ati “Ntawe utabona ko ari umugisha kuba turi kugaragara ahantu henshi, kandi ku rwego rwiza.”

Ni ku nshuro ya kabiri igitaramo cya Kigali Fiesta kigiye kuba.

Kugeza ubu amatike yo kucyinjiramo asigaye ku isoko ni ay’ ibihumbi 15 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 25 Frw mu yisumbuye.

Amatike y'ahasanzwe hose yamaze gushira ku isoko
Joeboy yijeje Abanyarwanda igitaramo cy'akataraboneka
Joeboy na Christopher ubwo bari mu kiganiro n'abanyamakuru
Abahanzi bose baririmba muri Kigali Fiesta biyemeje gukora igitaramo cya Live
Abanyamakuru bari bafite amatsiko menshi kuri Kigali Fiesta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .