00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Antony Blinken yagenje make ku busabe bwa RDC bwo gufatira u Rwanda ibihano

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 August 2022 saa 02:44
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yavuze ko icy’ingenzi ari ukubonera umuti ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa RDC, atwara gake ubusabe bw’uko u Rwanda rukwiye gufatirwa ibihano.

Antony Blinken yari mu rugendo muri Afurika y’Epfo, rukomereza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri, ndetse kuri uyu wa Gatatu azaba ari i Kigali.

Mu kiganiro yahaye RFI, yabajijwe kuri raporo y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko hari abasirikare b’u Rwanda bagaragaye muri Congo, ndetse ko bafashije umutwe wa M23 kurwana na FARDC.

Yabajijwe niba yemeranya n’imyanzuro y’iyo raporo, itaramurikwa ku mugaragaro nubwo ibiyikubiyemo byamaze kujya ahabona.

Blinken yavuze ko yifuza kugaruka ku biganiro ateganya kugirana n’ubuyobozi muri RDC ndetse no mu Rwanda, bigamije gushyigikira ubushake bwo gushyira iherezo ku makimbirane n’ubugizi bwa nabi bikomeje kugaragara.

Ni ubushake burimo ibiganiro byakomeje kugirwamo uruhare na Perezida Uhuru Kenyatta i Nairobi, bigamije "gushaka ahazaza huje amahoro mu burasirazuba bwa Congo."

Blinken yabajijwe ku magambo aheruka kuvugwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahaga wa RDC, Christophe Lutundula, ko Amerika ifite uruhare mu gukemura aya makimbirane, ndetse yanasabye ko u Rwanda rwafatirwa ibihano.

Umunyamakuru yabajije Blinken niba Amerika yaba yiteguye gufatira u Rwanda ibihano.

Yakomeje ati "Mbere na mbere ni inshingano za dipolomasi yacu kugerageza kunganira uburyo bwatangijwe burimo uburangajwe imbere na SADC n’ibiganiro bya Nairobi, no kureba uburyo twashyigikira ubu buryo, tukabona igisubizo muri dipolomasi, kugira ngo twirinde ko ubugizi bwa nabi bwakomeza, kandi mu buryo urambye."

"Kubera ko ni ibintu bihora byisubiramo, ntekereza ko ari ngombwa kubona igisubizo kirambye."

Yahise abazwa ku buryo Amerika yafata ibihano ku bihugu bimwe, ku bindi igaceceka, niba Amerika yaba idafata kimwe ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo nk’ibindi.

Blinken yakomeje ati "Ntekereza ko ari ngombwa kureba buri kibazo mu mizi, ubundi tukifashisha uburyo bukwiriye kurusha ubundi kandi bwatanga umusaruro, ntabwo ibintu byose ari kimwe."

"Ariko nyine ni ngombwa gukomera kuri ayo mahame n’intego dufite, zo kugerageza gushaka amahoro ahari ikibazo, no kwirinda amakimbirane ahari amahoro."

Ifungurwa rya Rusesabagina

Muri icyo kiganiro, umunyamakuru yanamubajije niba mu Rwanda, ategamya kuganira na Perezida Paul Kagame ku bijyanye n’ifungurwa rya Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

Rusesabagina ufite uburenganzira bwo gutura muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aheruka gukatirwa n’inkiko zo mu Rwanda gufungwa imyaka 25. Ni urubanza yareganwagamo n’abandi bantu 20.

Blinken yakomeje ati "Yego, mu buryo bwose, mu bihugu birimo abaturage ba Amerika bafunzwe bidakurikije amategeko, ni ngombwa, uko byagenda kose, kugerageza uko basubira iwacu muri Leta zunze ubumwe za Amerika."

Iki cyemezo ariko cyakomeje kunengwam kubera uburyo igihugu cye cyica abantu bakekwaho ubyaha by’iterabwoba, ariko kikajya gusaba ko umuntu ukekwaho ibyo byaha afungurwa, yitwa umwere kandi ibyo yahamijwe hari ababiguyemo.

Ni ibikorwa bihuzwa n’umugambi umaze igihe wo kudaha agaciro abaturage ba Afurika, ugereranyije n’uko Abanyamerika cyangwa Abanyaburayi bafatwa.

Blinken yanavuze ko mu byo azaganira na Perezida Kagame, harimo ibirego by’ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro muri RDC.

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Antony Blinken, ategerejwe i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .