00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ben Kayiranga: Inzobere mu by’amashanyarazi yihebeye umuziki kuva mu myaka 30 ishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 August 2022 saa 08:43
Yasuwe :

Abato n’abakuru bazi umuhanzi Benjamin Kayiranga [Ben Kayiranga] cyane ko akora umuziki adashakisha ahubwo umuri mu maraso. Uyu muhanzi ni umwe mu bamaze imyaka 26 [aha harimo imyaka ine yamaze awukora yishimisha] bawukora ndetse na n’ubu aracyawushikamyemo ndetse agerageza kwisanisha n’abo mu bisekuru bya nyuma ye.

Abenshi mu muziki bamuzi mu bihangano bitandukanye byakunzwe nka “Freedom” yazamuye ibendera ry’umuziki we, “Ngwino” yashimangiye ko ari umuhanzi ntagereranywa n’ibindi bihangano birimo nka “Only You” yakoranye na The Ben n’izindi zigera kuri 27 yakoranye n’abandi bahanzi.

Amaze gukora album enye zirimo “Ninde?”, “Mbagarira”, “Isekere” na “Ntunsige” aheruka gukora. Muri iyi minsi ari mu yindi mishinga cyane ko aba atekereza ko abakunzi be bamusaba kongera gukora mu nganzo.

Mu myaka amaze mu muziki avuga ko yishimira kuba yaramenyanye n’abandi bahanzi ndetse akagira umubare w’abantu benshi bamukunda biturutse ku bihangano bye.

By’umwihariko avuga ko kuba akunda gukorana n’abo mu bindi bisekuru aba ashaka kwiyegereza abakiri bato.

  Ben Kayiranga mu bwana

Uyu muhanzi yavukiye mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba mu 1967, yahavuye afite imyaka 17 ubwo yerekezaga i Burayi aho yari agiye gukomereza amashuri no gusanga umuryango we cyane ko umubyeyi we ari ho yabaga.

Avuka mu muryango w’abana batanu bavukana kuri mama we gusa.

Iyo muganira akubwira ko yatangiye umuziki akiri muto aho yigaga mu Gatenga mu mashuri yisumbuye. Icyo gihe ngo iyo ku ishuri bakeneraga umuntu wo kubasusurutsa yabaga ari imbere akabaririmbira ndetse atangira kwiyumvamo umuziki gutyo.

Ubwo yari mu mashuri yisumbuye we na bagenzi be batanu [Uwitwaga Kalim, Minani n’abandi avuga ko atibuka neza] bakoze itsinda ry’abaririmbyi ryasubiragamo indirimbo nk’iza Bob Marley, Boney M, Peter Tosh n’abandi bo mu gihe cye.

Atarasoza amashuri yisumbuye, yahise agira amahirwe yo kujya gukomereza ubuzima bwe i Burayi mu Bufaransa mu 1984. Ni bwo yatangiye umuziki ariko atangira kubikora by’umwuga mu 1995.

  Yabyirutse akunda gucokoza!

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze kuva akiri umwana muto yakundaga gucokoza ibyuma ari nabyo byatumye abo mu muryango bamwifuriza kuzaba umwenjeniyeri ukomeye cyane mu bijyanye n’amashanyarazi akaba ari nabyo akora muri iki gihe.

Ati “Kubera uburyo nakundaga gucokoza ibyuma bitandukanye mu muryango bakunze ko nazakurikira ibijyanye no gukora amashanyarazi kubera ubushobozi bambonagamo. Kuko iwabo nka Radiyo iyo yagiraga ikibazo niwe bitabazaga kandi bakabona arayikoze ikongera kuvuga. Gusa, nakundaga cyane no kumva umuziki indirimbo nyinshi azizi mu mutwe.”

Akomeza avuga ko nyuma yo gusoza mu mwaka wa munani, yahisemo umwuga wo kwiga ku bw’amahirwe aza guhabwa kwiga amashanyarazi. Aha yigaga ahitwa kwa Carlos mu Gatenga mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko gukora ibijyanye n’amashanyarazi yanaminujemo i Burayi, bitabangamira umuziki we.

Ben Kayiranga ni umwe mu bamaze imyaka 26 akora umuziki kandi aracyawushikamyemo

  Amazi arashyuha!

Ben Kayiranga umaze imyaka 26 akora ibijyanye no kugenzura amashanyarazi mu nyubako z’inzu rusange no mu bigo bya Leta mu Bufaransa, muri iki gihe yifuje kugaruka ku ivuko aho ashaka gutanga ubumenyi bwe mu rwamubyaye.

Uyu muhanzi ukora muri Minisiteri y’Uburezi mu Bufaransa avuga ko byatumye ahumuka akamenya akamaro ko gutanga ubumenyi ku bakiri bato, ndetse akaba yaratangiye gahunda yo kwigisha mu buryo bufatika [pratique] abana b’Abanyarwanda ibijyanye n’amashanyarazi.

Ku ikubitiro yahereye ku bijyanye no kurinda inkongi, kurinda gukoresha umuriro mwinshi agendeye ku buryo akora installation igezweho ahuza insinga nke zishoboka, kuko bidasaba kuzicisha mu nkuta hose.

Kuri ubu ku ikubitiro yahereye ku bufatanye n’Ishuri rya Nyamata Blue Lakes International n’iryo akorana naryo ryitwa Lycée Blaise Pascal d’Orsay. Ubu bufatanye bugamije gusangiza ubumenyi abanyeshuri bwo muri iryo shuri ryo mu Bufaransa n’aba bo mu Rwanda mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Uyu muhanzi umaze iminsi mu Rwanda, ubu ari gukorana n’Ikigo cya Saltel gisanzwe kizobereye mu ikorabuhanga aho yatanze amahugurwa ku banyeshuri abasangiza ubumenyi bwe.

Ati “Ndi kugera mu myaka mu minsi iri mbere nshobora kuzaba ntagikora ibi bintu by’amashanyarazi, rero nifuza kuzasiga umurage mu rubyiruko rw’u Rwanda wo kumenya gukora ibintu bifite umutekano. Ikindi nifuza ko ibyo abasanzwe mu mwuga nk’uwanjye bakora twajya mu mashuri yo guhugurwa kugira ngo tumenye gukora ibintu bigezweho.”

Kayiranga ategeye amaboko abantu bose bari mu Rwanda bashaka ko abafasha mu kwiyongera ubumenyi ndetse akaba asaba ibigo bya Leta cyane cyane ibiri mu murongo w’ikoranabuhanga, kumuha amahirwe bagakorana.

  Mu muziki arakataje …

Kayiranga amaze iminsi mu Rwanda akora ibikorwa bitandukanye, yafashe umwanya we mu gihe aba afite wo gukorana n’umugore ukora umuziki mu Ibisumizi Records ya Riderman witwa Chrisy Neat, indirimbo zitandukanye.

Ati “Ni umuntu wanyemeje kubera ubuhanga bwe. Ntekereza ko ari we mugore wa mbere mu Rwanda ushobora no kuzakora amateka akagera ku rwego mpuzamahanga, ni igitangaza. Nafashe iya mbere nifuza gukorana nawe, kandi numvise umushinga wacu ari mwiza cyane.”

Yakomeje avuga ko yamufasha mu muziki we akajya kumenyekanisha ibihangano bye hanze y’u Rwanda.

Uretse Kayiranga afite indi mishinga mu muziki irimo gufatira amashusho y’indirimbo ivuga ku buzima bwe. Iyi amashusho yayo azayafatira i Rubavu cyane ko ari ho akomoka. Binakunze iyi ndirimbo yayikorana n’umuhanzi w’umuraperi asanzwe akunda.

  Reba “Ngwino”, indirimbo Kayiranga aheruka gushyira hanze yahuriyemo na Ama G The Black, Mary Igena na Ayo Rash

Ben Kayiranga aracyashikamye mu muziki. Aha ari kumwe na Producer Chrisy Neat ukorera mu Ibisumizi Records ya Riderman
Ben Kayiranga amaze iminsi mu Rwanda, aho ari gukorana n’Ikigo cya Saltel kizobereye mu ikorabuhanga aho yahuguye abanyeshuri abasangiza ubumenyi
Kayiranga Benjamin akora mu bijyanye n'amashanyarazi aho aba mu Bufaransa
Installation akora ni izigezweho aho ahuza insinga nke zishoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .