Mu ba DJs 60 bari biyandikishije muri iri rushanwa, 23 nibo babashije gukomeza mu cyindi cyiciro kizatanga 10 bazagana mu cyiciro kibanziriza icya nyuma cy’iri rushanwa.
Muri 23 babashije gukomeza harimo; DJ Ira, DJ Brianne n’abandi bafite amazina asanzwe azwi mu muziki w’u Rwanda.
Guhera kuri uyu wa 10 Kanama 2022 amatora y’aba ba DJs yatangiye, kuri ubu bari gutorwa binyuze kuri IGIHE.
Amajwi abari kwiyamamaza bari gutorerwaho azagira uruhare mu gutuma bakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Ku wa 6 Kanama 2022 ni bwo habaye irushanwa ryatanze 23 ba mbere muri 60 bari biyandikishije, mu gihe tariki 13 Kanama hazamenyekana 10 bazaba bakomeje mu kindi cyiciro gikurikiraho.
Tariki 20 Kanama ni bwo hazatangazwa batanu bazagera mu cyiciro cya nyuma mbere y’uko ibirori byo guhemba biba ku wa 27 Kanama 2022.
Ibi byiciro byose havuyemo icya nyuma bizajya bibera muri ONOMO Hotel, mu gihe uzatsinda azamenyekana mu birori bizabera muri Camp Kigali bikitabirwa n’abarimo DJ Neptune wo muri Nigeria na DJ Khathu wo muri Afurika y’Epfo.
Byitezwe ko uzahiga abandi muri iri rushanwa azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz.
Uretse uyu, undi uzahembwa ni umukobwa uzaba yitwaye neza kurusha abandi, uyu akazagenerwa ibyuma bizamufasha mu kazi ke ubusanzwe bigura arenga miliyoni 5 Frw.
Shyigikira umu DJ wawe unyuze hano
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!