00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Didier Touch amaze kubaka izina mu gutunganyiriza imiziki i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 August 2022 saa 02:42
Yasuwe :

Didier Touch ni umwe mu basore bafite izina rikomeye mu muziki w’Abanyarwanda batuye mu mahanga by’umwihariko ku Mugabane w’u Burayi. Uretse gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi anamenyereweho kubacurangira mu bitaramo.

Uyu musore ni mubyara wa Naason akaba murumuna wa Jackson Dado uri mu bagize izina rikomeye na we mu minsi ishize.

Didier Touch wahoze ari umucuranzi muri Kesho Band ya Mani Martin yageze i Burayi mu 2013 ahita atangira ibyo gutunganya indirimbo z’abahanzi ndetse kuri ubu ni umwe mu Banyarwanda bakora uyu mwuga kandi bubashywe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Didier Touch yahishuye ko ubwo yageraga mu Bubiligi kimwe mu bibazo yasanzeyo ari icy’uko abahanzi batuyeyo bagorwa no gukora ibihangano kuko nta studio bisangagamo.

Ati "Nta studio z’Abanyarwanda zari zihari, wasangaga n’iz’abazungu zihari zihenda ku buryo byagoraga abantu gukora umuziki. Bitewe n’uko ibyo gukora indirimbo nari nsanzwe mbifiteho ubumenyi nafashe icyemezo cyo gutangira kujya nzitunganya."

Uyu musore avuga ko kuva icyo gihe yavunnye amaguru abahanzi bo muri Diaspora bagorwaga no gutega indege bajya gukorera indirimbo i Kigali.

Didier Touch ni we wakoze indirimbo zirimo ’Only you’ ya The Ben na Ben Kayiranga, album ebyiri za Teta Diana, yakoranye na Cécile Kayirebwa n’abandi bahanzi bakomeye.

Uretse abahanzi Nyarwanda, Didier Touch avuga ko yagiye akorana n’abandi b’abanyamahanga batuye i Burayi na bo bakunze kumugana kuko studio z’abazungu mu Bubiligi zihenze cyane.

Uko abakorera indirimbo zinyuranye, Didier Touch ahamya ko benshi mu bahanzi bajya gutaramira i Burayi abacurangira mu bitaramo.

Uyu musore ukiri muto ariko akaba umuhanga mu gucuranga no gutunganya indirimbo z’abahanzi banyuranye, avuga ko akumbuye gusura urwamubyaye amaze imyaka icyenda atageramo.

Didier Touch yahishuye ko aho akumbuye kurusha ahandi ari i Nyamirambo ahantu n’ubundi yabaye igihe kinini.

Ati “Njya mbona mu Rwanda hari byinshi byahindutse, nabonye na hamwe twanyweraga icyayi mu Biryogo nta modoka zikihanyura.”

Ku rundi ruhande ariko Didier Touch avuga ko yifuza kuzimurira ibikorwa bye mu Rwanda mu gihe kizaza, icyakora agahamya ko akiri kwiga kuri uyu mushinga.

Didier Touch amaze imyaka icyenda atuye mu Bubiligi aho yageze mu 2013
Didier Touch ni umwe mu ba producer b'Abanyarwanda bafite izina ku Mugabane w'u Burayi
Uretse gukora no gutunganya indirimbo z'abandi bahanzi, Didier Touch ni umucuranzi ukunzwe kwiyambazwa mu bitaramo by'abahanzi Nyarwanda i Burayi
Ubwo Makanyaga Abdoul aheruka mu Bubiligi yasuye studio ya Didier Touch
Big Fizzo ni umwe mu bahanzi bafitanye imishinga na Didier Touch

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .