00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Prince Kid yasohokanye na Miss Iradukunda Elsa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 December 2022 saa 12:35
Yasuwe :

Nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku byaha yari akurikiranyweho, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yagaragaye mu gitaramo cya Kigali Fiesta, ari kumwe na Miss Iradukunda Elsa.

Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bagaragaye bari kumwe n’inshuti zabo mu gitaramo cya Kigali Fiesta cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa 3 Ukuboza 2022.

Aba bari bahawe ibyicaro biri mu myanya y’icyubahiro, aho biba bigoye kuhafata ifoto cyangwa amashusho cyane ko baba bakingirijwe n’ibirahure. Icyakora uko umuziki wazamukaga niko nabo bikozaga ibicu bakabyina, ibyatumye abanyamakuru batangira kubatungaho camera.

Prince Kid na Iradukunda Elsa ni amazina byagorana ko muri iyi minsi bwakwira atagarutsweho ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko hari n’abagiye kure basaba uyu musore guhita ashaka Iradukunda Elsa kuko yamurwaniye ishyaka mu gihe yari mu bibazo.

Abavuga ibi babishingira ku nkuru zavuzwe ubwo Prince Kid yari agitabwa muri yombi, hakaba haragiye hanze amakuru yahamyaga ko uyu mukobwa yakubise hirya hino ngo amushakire abatangabuhamya bamushinjura ndetse bakanaboneka.

Ibi byanatumye Iradukunda atabwa muri yombi icyakora aza kurekurwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Ibi iyo byikubiseho ko hari amakuru y’uko hagati yabo haba hasanzwe urukundo, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahita basaba Prince Kid kutazuyaza kwitura uyu mukobwa ineza yamugiriye, na we agahamya urukundo rwabo bakaba barushinga.

Ni ibyifuzo bya benshi byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo Prince Kid yafungurwaga nyuma yo kugirwa umwere.

Uretse Miss Iradukunda Elsa wari aho Prince Kid yari yicaye hari kandi Iradukunda Liliane ndetse na Nimwiza Meghan bose begukanye amakamba ya Miss Rwanda bakaba baranakoranye muri Rwanda Inspiration Back Up.

Princekid yari yicaranye na Miss Iradukunda Elsa bitegereza igitaramo cya Kigali Fiesta
Miss Iradukunda Elsa yanyuzagamo akajya kongorera Prince Kid
Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid baganira ku gitaramo bari bitabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .