Ni inkuru yabaye kimomo ku gicamunsi cyo ku wa 2 Ukuboza 2022 ubwo uyu mugabo yagirwaga umwere ndetse agahita arekurwa cyane ko yaraye atashye nyuma y’amezi arindwi atawe muri yombi.
Nyuma y’uko Urukiko rugize umwere Prince Kid, ku mbuga nkoranyambaga ibyishimo byabaye byinshi ku bari bamushyigikiye batanatinye kumwibutsa ko akwiye guhita ashaka Miss Iradukunda Elsa wamurwaniye ishyaka.
Mu butumwa bwinshi buha ikaze Prince Kid ndetse bunagaragaza ko arenganuwe nyuma y’igihe aburana, hari abageraga hagati bakamwibutsa ko akwiye kuzirikana intambara Iradukunda Elsa yamurwaniye nawe akamwitura guhita amurongora.
Ubu butumwa bwahuriranaga n’ubundi bwinshi bw’abashingiraga ku ifungwa rya Prince Kid bakibutsa abantu ko badakwiye kugiranira ishyari nkuko hari abadatinya guhamya ko yari afunze kubera abamugiriye ishyari kubera gutegura irushanwa rya Miss Rwanda.
Uwitwa Munyaneza Théogène yagize ati “Nyamara mbona Prince Kid yaragambaniwe n’abashakaga kumubirandura ngo ave mu gutegura ibya Miss Rwanda! Abantu mwagiye mwiga imishinga yanyu, amashyari n’ubugome bimara iminsi ntibimara umunsi.”
Uwitwa Wakanda we ku mbuga nkoranyambaga, yibukije Prince Kid ko inyuma y’intsinzi y’umugabo haba hari umugore mwiza.
Uwiyise Alex ku mbuga nkoranyambaga we yagize ati “Prince Kid utegetswe guhita urongora uyu mukobwa kuko yakurwaniye ishyaka.”
Irya Alex ryunzwemo na Kavukire wagize ati “Disi aho utinyira wabona Prince Kid atazahita ashyira mu mago (atazahita arongora) uyu mwana w’umukobwa wamwiziritseho.”
Uwitwa Johnson Kaya we yagize ati “Maze rero muvandimwe Prince Kid numara gushyitsa umutima mu gitereko, Abanyarwanda biteguye kugushyigikira, uyu mukobwa Iradukunda Elisa warwaniye ishyaka urukundo ruzira imbereka umurongore mutwereke ibirori by’agahebuzo. Tubifurije hungu na kobwa.”
Ku wa 2 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, waregwaga ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina ruhita rutegekwa ko arekurwa.
Prince Kid yari yaratawe muri yombi mu mpera za Mata akurikiranyweho ibyaha twagarutseho haruguru atangira inzira y’urubanza rwamuganishije ku ntsinzi yegukanye ku wa 2 Ukuboza 2022.
EAP yahise iha ikaze Prince Kid mu gitaramo cya Kigali Fiesta
Nyamara mbona #PrinceKid yaragambaniwe n'abashakaga kumubirandura ngo ave mu gutegura ibya @MissRwandaDotRW! Abantu mwagiye mwiga imishinga yanyu, amashyari n'ubugome bimara iminsi nti bimara #Umunsi? @Annemwiza @oswaki @AngelMutabaruka @JollyMutesi @HAKUZWUMUREMYI @ScoviaMutesi pic.twitter.com/0QL4hk1pn9
— Munyaneza Theogene (@munyanezatheo1) December 3, 2022
Thank you @EmelineNyembo for helping #PrinceKid. pic.twitter.com/tIajFQHMFr
— hafiyacu (@hafiyacu1) December 2, 2022
Behind every successful man is a woman, behind her is his wife. I wish to see their 🐄💍💒👰♀️🤵🍺🥙 celebration #princekid #misselsa. pic.twitter.com/y3hNOAGdGo
— wakanda (@wakandalive) December 2, 2022
#PrinceKid is free 😂😂, so who i right who is wrong? 😂😂Jewe iy isi niyongera kuyitinya! #RwOT pic.twitter.com/EOEMgCSQOh
— Député w' aba jeunes🇧🇮 (@Real_Jocelin) December 2, 2022
Imana Ihabwe Icyubahiro Turishimye cyane @Ishimwe Dieudonne Princekid welcome Back sir❤️🙏❤️
— Manzi Abdounuru kennedy (@AbdounuruManzi) December 2, 2022
In Rwanda, justice is being served and people are happy! #PrinceKid
— Appoe (@Appo_Ir) December 2, 2022
@princekid utegeswe guhita urongora uyu mukombwa kuko yakurwaniye ishyaka @MissElsa pic.twitter.com/7eVpl0XwZ0
— alex (@kibwa951481365) December 2, 2022
Ubu disi aho utinyira ikiremwa muntu wasanga #PRINCEKID atazashyira uyu mwana w’umukobwa wamwiziritseho mumago🫢🫢🫢
— KAVUKIRE 🇷🇼 (@kavukire_cctv) December 2, 2022
TRUE LOVE@MissElsa @Princekid pic.twitter.com/DT2M12Ivej
— alex (@kibwa951481365) December 2, 2022
UWITEKA NIWE MUNGERI WANGE SINZATINYA IBIBI BYOSE KDI NTACYO IMANA YAVUZE NGO GIHERE NYUMA YAMAJORO MENCI YAGAHINDA IMANA IRIGARAGAJE🙏🙏🙏 pic.twitter.com/aV1yZV4COb
— iradukunda Elyssa (@umuhinziwarwo) December 2, 2022
Hey Elsa, Kid is free💝❤☺ pic.twitter.com/KcDNAphKcs
— la boubou🇦🇷❤️ (@umucln) December 2, 2022
Mbabumva mfite ibibazo byinshi kuri case nk’iyi? Ese nimba ari umwere bazamusubiza ibikorwa yakoraga byose ko ntacyaha afite? Ese azahabwa indishyi zakababaro ko kwangiza izina rye no kuba muri gereza iki gihe cyose, ubizi yamfasha.
— SEBATWARE KAGAME (@KagameSebatware) December 2, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!