00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifungurwa rya Prince Kid ryabiciye ku mbuga nkoranyambaga, asabwa kurongora Miss Iradukunda Elsa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 December 2022 saa 12:26
Yasuwe :

Nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rugiriye umwere Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid rugategeka ko ahita afungurwa, ibintu byabaye ibicika ku mbuga nkoranyambaga benshi bamugaragariza ko bamwishimiye ndetse bamusaba kurongora Miss Iradukunda Elsa.

Ni inkuru yabaye kimomo ku gicamunsi cyo ku wa 2 Ukuboza 2022 ubwo uyu mugabo yagirwaga umwere ndetse agahita arekurwa cyane ko yaraye atashye nyuma y’amezi arindwi atawe muri yombi.

Nyuma y’uko Urukiko rugize umwere Prince Kid, ku mbuga nkoranyambaga ibyishimo byabaye byinshi ku bari bamushyigikiye batanatinye kumwibutsa ko akwiye guhita ashaka Miss Iradukunda Elsa wamurwaniye ishyaka.

Mu butumwa bwinshi buha ikaze Prince Kid ndetse bunagaragaza ko arenganuwe nyuma y’igihe aburana, hari abageraga hagati bakamwibutsa ko akwiye kuzirikana intambara Iradukunda Elsa yamurwaniye nawe akamwitura guhita amurongora.

Ubu butumwa bwahuriranaga n’ubundi bwinshi bw’abashingiraga ku ifungwa rya Prince Kid bakibutsa abantu ko badakwiye kugiranira ishyari nkuko hari abadatinya guhamya ko yari afunze kubera abamugiriye ishyari kubera gutegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Uwitwa Munyaneza Théogène yagize ati “Nyamara mbona Prince Kid yaragambaniwe n’abashakaga kumubirandura ngo ave mu gutegura ibya Miss Rwanda! Abantu mwagiye mwiga imishinga yanyu, amashyari n’ubugome bimara iminsi ntibimara umunsi.”

Uwitwa Wakanda we ku mbuga nkoranyambaga, yibukije Prince Kid ko inyuma y’intsinzi y’umugabo haba hari umugore mwiza.

Uwiyise Alex ku mbuga nkoranyambaga we yagize ati “Prince Kid utegetswe guhita urongora uyu mukobwa kuko yakurwaniye ishyaka.”

Irya Alex ryunzwemo na Kavukire wagize ati “Disi aho utinyira wabona Prince Kid atazahita ashyira mu mago (atazahita arongora) uyu mwana w’umukobwa wamwiziritseho.”

Uwitwa Johnson Kaya we yagize ati “Maze rero muvandimwe Prince Kid numara gushyitsa umutima mu gitereko, Abanyarwanda biteguye kugushyigikira, uyu mukobwa Iradukunda Elisa warwaniye ishyaka urukundo ruzira imbereka umurongore mutwereke ibirori by’agahebuzo. Tubifurije hungu na kobwa.”

Ku wa 2 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, waregwaga ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina ruhita rutegekwa ko arekurwa.

Prince Kid yari yaratawe muri yombi mu mpera za Mata akurikiranyweho ibyaha twagarutseho haruguru atangira inzira y’urubanza rwamuganishije ku ntsinzi yegukanye ku wa 2 Ukuboza 2022.

EAP yahise iha ikaze Prince Kid mu gitaramo cya Kigali Fiesta

Prince Kid yari amaze hafi amezi arindwi mu butabera
Prince Kid yagizwe umwere ku byaha byose yaregwaga
Benshi basabye Prince Kid guhita ashaka Miss Iradukunda Elsa
Benshi bahamya ko Miss Iradukunda Elsa yitangiye Prince Kid kugeza ubwo yemera no gufungwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .