00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imena iba imbonekarimwe! Mushikiwabo mu bihumbi by’abifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 23 October 2021 saa 03:31
Yasuwe :

Umwe mu minsi Abanyarwanda basigaye bafata nk’iy’amateka akomeye ku gihugu harimo n’itariki ya 23 Ukwakira, umunsi Paul Kagame, Umukuru w’Igihugu yaboneyeho izuba.

Impamvu uwo munsi wahindutse uw’amateka kuri benshi yakumvwa na buri wese. Bishingiye ku buryo Perezida Kagame yahinduye isura y’u Rwanda, akarukura ku kuba igihugu kizwi ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi kikaba igihugu ubu gikora ibintu byose bigakunda.

Isabukuru ye yizihizwa n’ab’ingeri zose, si bimwe usanga isabukuru y’umuntu yizihizwa n’abantu be ba hafi nko mu muryango ahubwo iya Kagame Paul iba ireba Abanyarwanda nk’umuryango mugari we.

Ku mbuga nkoranyambaga, buri gihe kuri iyi tariki abantu baba bamwifuriza isabukuru nziza, kuri Status za WhatsApp benshi mu mafoto baba bashyizeho haba higanjemo ay’Umukuru w’Igihugu bamwifuriza isabukuru nziza.

Louise Mushikiwabo uyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) ni umwe mu bifurije Perezida Kagame isabukuru nziza mu magambo y’Ikinyarwanda kizimije.

Yanditse kuri Twitter ati “Isabukuru nziza Perezida wacu Paul Kagame! Bavuga ko abeza baboneka mu binyejana byinshi, icyakora njye nabonye imena iba imbonekarimwe. Mutabazi watanze ubuto bwe ubunyarwanda bwatangatanzwe, maze ituze rigataha aho tuvuka, uragahorana Imana y’i Rwanda.”

Umuryango Unity Club Intwararumuri ubarizwamo abayobozi muri Guverinoma n’abo bashakanye na wo wifurije Perezida Kagame isabukuru nziza, umushimira kuba akomeje kuba icyitegererezo ku banyarwanda bose.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, we yanditse kuri Twitter ye ko Perezida Kagame ari intwari y’u Rwanda, ahera aho amwifuriza isabukuru nziza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, we yavuze ko iteka n’iteka, Abanyarwanda bazahora bashima Imana ku bwa Perezida Kagame.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, yanditse ko Perezida Kagame yatumye ibyo benshi babonaga nk’ibidashoboka, bishoboka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .