Ku nshuro ya mbere Chris Eazy agiye gutaramira hanze y’u Rwanda ahereye i Burundi. Byitezwe ko mu mpera z’iki Cyumweru, Chris Eazy azataramira i Bujumbura aho afite igitaramo ku wa 13 Kanama 2022.
Chris Eazy azwi cyane mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abandi bahanzi, icyakora muri iyi minsi akunze kwiyambazwa mu bitaramo bikomeye yaba mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo.
Kuva yatangira gukorana na Giti Business Group yakoze indirimbo zirimo; Fasta, Amashu, Amashimwe yakoranye na Fireman ndetse na Inana igezweho muri iyi minsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!