00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Chris Eazy agiye gutaramira hanze y’u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 August 2022 saa 03:22
Yasuwe :

Imiryango ikomeje gufunguka ku muhanzi Chris Eazy nyuma yo kubona sosiyete Giti Business Group isigaye imufasha mu muziki.

Ku nshuro ya mbere Chris Eazy agiye gutaramira hanze y’u Rwanda ahereye i Burundi. Byitezwe ko mu mpera z’iki Cyumweru, Chris Eazy azataramira i Bujumbura aho afite igitaramo ku wa 13 Kanama 2022.

Chris Eazy azwi cyane mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abandi bahanzi, icyakora muri iyi minsi akunze kwiyambazwa mu bitaramo bikomeye yaba mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo.

Kuva yatangira gukorana na Giti Business Group yakoze indirimbo zirimo; Fasta, Amashu, Amashimwe yakoranye na Fireman ndetse na Inana igezweho muri iyi minsi.

Chris Eazy agiye gutaramira i Bujumbura mu Burundi
Chris Eazy ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi
Biragoye kubura Chris Eazy mu bitaramo bikomeye biri kubera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .