00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bihemu ni nde? Ipfundo ryo kwitana ba mwana hagati y’abahanzi n’abategura ibitaramo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 August 2022 saa 05:30
Yasuwe :

Rwabuze gica hagati y’abahanzi n’abategura ibitaramo bashinjanya ubwambuzi n’uburiganya, ubutindi n’ubuhemu, kutihesha agaciro n’ibindi bikomeje gushobera rubanda.

Ibi ariko si ibya none kuko imyaka ibaye myinshi abahanzi n’abategura ibitaramo bakozanyaho, rimwe abahanzi bashinjwa kwishyurwa ntibakore akazi uko bikwiye cyangwa abagakoze ntibishyurwe.

Usanga abategura ibitaramo bakunze kumvikana bashinja abahanzi Nyarwanda kutagira ubunyamwuga mu kazi kabo, babashinja kubatumira mu bitaramo ntibubahirize ibikubiye mu masezerano birimo kubahiriza amasaha.

Ku rundi ruhande ariko, abahanzi na bo ntibasiba gushinja abategura ibitaramo kutubahiriza ibyo baba bumvikanye mu masezerano birimo kubishyurira ku gihe n’ibindi.

Ni intimba buri ruhande rumaranye imyaka n’imyaniko ku mutima, akenshi abafana bo baba bateze ibyishimo ku bahanzi, abahanzi na bo kugira ngo babitange bakaba bategereje kwishyurwa na wa mushoramari wabatumiye mu gitaramo akabishyura neza.

Muri rusange izi mpande ebyiri zirimo utegura igitaramo [umushoramari] ndetse n’umuhanzi zose zirakenerana ariko by’akarusho zombi zikaba ziteze amakiriro kuri wa mufana.

Bihemu ni nde hagati y’umuhanzi n’utegura igitaramo?

Abantu batatu bavuzwe hejuru, umufana we icyo aba ategereje ni ibyishimo ahabwa na wa muhanzi wakoze indirimbo nziza, ariko akabasha no kuyiririmba.

Kuba umufana yajya ahabereye igitaramo [cyateguwe na wa mushoramari] agiye kwishimana n’umuhanzi binyuze muri za ndirimbo nziza yakoze, ni iby’agaciro kuri we no kuri abo bantu babiri basigaye.

Bigenda bite umufana yaturutse iwe mu rugo agiye mu gitaramo kureba umuhanzi ariko agataha atamubonye? Ni ikibazo cyagora kukibonera igisubizo.

Vuba aha, uwitwa Kenny Sol yari umwe mu bagombaga kugaragara mu gitaramo Rwanda Rebirth Celebration cyari cyatumiwemo abahanzi barimo The Ben.

Igitaramo cyarangiye ntawe umuciye iryera, nyuma biza kumenyekana ko habayeho kutumvikana hagati ye n’abateguye icyo gitaramo.

Uyu muhanzi ntibyarangiriye aho kuko yashinje abateguye Rwanda Rebirth Celebration kutubahiriza ibyo bumvikanye mu masezerano.

Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kenny Sol, yagaragaje ko abahanzi basuzugurwa bikomeye n’abategura ibitaramo badakunze kwita ku byo baba bumvikanye mu masezerano.

Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru na bamwe mu bahanzi babaye nk’abaturitse bakagaragaza icyari kimaze igihe kibashengura imitima.

Juno Kizigenza wabaye nk’utanga umuti w’iki kibazo yagaragaje ko kwishyira hamwe nk’abahanzi ari umwe mu miti yakemura iki kibazo.

Buri muhanzi waha umwanya yagaragaza uko atekereza iki kibazo cyashyirwaho akadomo, ariko mu by’ukuri ntabwo ari uko bitatekerejwe ahubwo benshi bibaza impamvu umuti wavuguswe cyera utajya unyobwa.

Inama y’Igihugu y’Abahanzi…

Kunanirwa gushyira mu nshingano bimwe mu byo bakabaye bakora ku Nama y’Igihugu y’Abahanzi, biri mu bikomeje gutera ibibazo mu buhanzi by’umwihariko mu muziki w’u Rwanda.

Ibibazo mu buhanzi n’impaka za buri munsi biri mu byakabaye bikemurwa n’Inama y’Igihugu y’Abahanzi, ariko kuba iriho ku izina gusa ibikorwa bikaba hafi ya ntabyo ni imwe mu mpamvu zikomeye zituma ibibazo nk’ibi bitarangira.

Umwaka ugiye gushira Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko ishyizeho ingengo y’imari igenewe abakozi babiri b’Inama y’Igihugu y’Abahanzi.

Ibi ni ikimenyetso cy’uko nka minisiteri ibona neza akamaro iyo Nama yamarira abanyamuryango bayo n’igihugu muri rusange.

Icyakora bihabanye n’ibyo Inama y’Igihugu y’Abahanzi kuri ubu umuntu ntiyatinya guhamya ko iriho ku izina gusa.

Inama y’Igihugu y’Abahanzi yakabaye ifatwa nk’ihuza ubuhanzi muri rusange, bityo ikaba izi neza ibikorwa byose bifite aho bihuriye n’ubuhanzi bibera mu gihugu ariko ibi si ko biri.

Kuba nta rwego ruhari rureberera ubuhanzi bituma abafite aho bahuriye n’uru rwego badasiba kugaragara mu bimeze nk’akajagari gakabije.

Ubusanzwe uru rwego ni rwo rwa nyuma rwakabaye rutanga icyangombwa cyemerera umushoramari gukoresha umuhanzi mu nyungu runaka kabone n’iyo bo baba bamaze kumvikana.

Ni narwo rwakabaye rugenzura amasezerano abahanzi bagirana n’abashoramari rukaba rwanakemura impaka mu gihe hari uwaba yayishe, ariko ku rundi ruhande ni narwo rwakabaye rukorana bya hafi n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro mu rwego rwo gukusanya iva mu muziki.

Izi kimwe n’izindi nshingano zikomeye zakabaye zireba Inama y’Igihugu y’Abahanzi ni zo zagaciye akajagari kagaragara mu buhanzi ariko kuba iriho nk’itariho bituma kadapfa gushira.

Ese hakwiye gukorwa iki?

Inama y’Igihugu y’Abahanzi ni urwego ruzwi kandi rwemewe na Leta, igitangaje ni uko rumaze imyaka ruriho rutariho.

Benshi mu bahanzi bakabaye ari abanyamuryango b’uru rwego uyu munsi ntibaruzi ndetse ntibaranamenya icyo ruzabamarira, uyu ukaba umusaruro w’ubukangurambaga budahagije bwarwo.

Inama y’Igihugu y’Abahanzi ni urwego rukwiye kuyoborwa n’abasobanukiwe inshingano zarwo, ku bufatanye n’izindi nzego zirimo iza Leta rugahabwa imbaraga zirwemerera gukurikirana ibikorwa ibyo aribyo byose bifite aho bihuriye n’ubuhanzi.

Nyuma yo guhabwa ubu bubasha uru rwego, rukwiye no guhita rufata inshingano zo gukemura impaka mu gihe byaba bibaye ngombwa bityo ubuhanzi bukagira uwo bubazwa n’ibibazo byarwo byose bikagira uwo bibazwa.

Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibikerezo bwite by’umwanditsi

Kenny Sol ni we uherutse kugaragaza ikibazo ko ababajwe n'uburyo abategura ibitaramo bafata abahanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .