00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isango na Muzika Awards: Abahanzi batangiye guhatana mu majwi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 December 2022 saa 11:31
Yasuwe :

Abahanzi bahiga abandi mu muziki w’u Rwanda batangiye guhatanira ibihembo bya Isango na Muzika binyuze mu majwi atangwa hifashishijwe ubutumwa bugufi.

Kuva kuri uyu wa 2 Ukuboza 2022 kugeza ku wa 16 Ukuboza 2022 hari kuba amatora ari gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uburyo bwo gutora hifashishijwe SMS bwo birasaba utora kumenya nimero y’icyiciro umuhanzi abarizwamo ukayandika, ugasiga akanya hanyuma ukifashisha nimero ye ukamuha amahirwe yatuma ayobora abandi mu majwi.

Uretse amajwi y’amatora kandi hazarebwa n’amajwi y’abagize akanama nkemurampaka ndetse n’ayabanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda.

Byitezwe ko abazegukana ibi bihembo bazamenyekana ku wa 17 Ukuboza 2022, ikazaba ari inshuro ya gatatu ibi bihembo bizaba bitangwa cyane ko byatangiye mu 2020.

Kanda hano ubashe gutora umuhanzi ushyigikiye

Kuri iyi nshuro ibi bihembo bizatangwa mu byiciro umunani. Abahanzi barimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Bwiza, Christopher, Nel Ngabo,Fireman, The Ben bari mu bahatanye mu byiciro bibiri.

Ibihembo bya Isango na Muzika Awards bizatangwa ku wa 17 Ukuboza 2022 muri Park Inn by Radisson Hotel i Kigali.

Urutonde rw’abahatanira ibihembo:

Icyiciro cy’abahanzi bashya mu muziki (Best New Artist): Bwiza, Afrique, Jowest na Yampano.

Icyiciro cy’abahanzikazi bahize abandi (Best Female Artist): Bwiza, Marina, Alyn Sano na Ariel Wayz.

Icyiciro cy’abahanzi b’abagabo bahize abandi (Best Male Artist): Bruce Melodie, Kenny Sol, Juno Kizigenza na Christopher.

Icyiciro cy’indirimbo ihuriweho nziza (Best collabo): Nyoola ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo, Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman, Why ya the Ben na Diamond na Quality ya Kenny Sol na Double Jay.

Icyiciro cy’abatunganya amashusho y’indirimbo bahize abandi (Best Video Director): Gad, Flery Nkotanyi, Eazy Cuts na Isimbi Nailla.

Icyiciro cy’abatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi (Best Audio Producers): Niz Beatz, Element, Madebeats na Santana.

Icyiciro cy’indirimbo nziza z’umwaka (Best song of the year): Inana ya Chris Eazy, Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman, Micasa ya Christopher, Kashe ya Element na Why ya The Ben na Diamond.

Icyiciro cy’abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahize abandi (Best Gospel Artists): Israel Mbonyi, Dorcas na Vestine, James na Daniella hamwe na Bosco Nshuti.

Ubwo ibi bihembo biheruka, Bruce Melodie ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .