00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joeboy yageze i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 December 2022 saa 07:25
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 1 Ukuboza 2022 nibwo indege ya Rwandair iturutse i Lagos muri Nigeria yari igejeje i Kigali Joeboy n’itsinda ry’abantu batanu bakorana bari bamuherekeje.

Akigera i Kigali, Joeboy ugiye kuhataramira bwa kabiri yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda cyane ko ari Igihugu yakunze.

Ku bijyanye n’abahanzi bazakorana mu gitaramo, Joeboy yabwiye abanyamakuru ko azi Bruce Melodie ndetse na Ish Kevin.

Ati “Abo bahanzi nkunda umuziki wabo, wenda simba numva neza ibyo baririmba ariko iyo wumva injyana bafite uba wumva zifite uburemere.”

Joeboy azaririmba mu gitaramo byitezwe ko kizagaragaramo abahanzi nka Christopher, Bruce Melodie, Bushali, Kenny Sol, Bwiza na Chris Eazy kizaba ku wa 3 Ukuboza 2022 muri BK Arena.

Kugeza ubu amatike yo kucyinjiramo yamaze gushyirwa ku isoko aho bizaba ari ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 15 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 25 Frw mu yisumbuye.

Ni ku nshuro ya kabiri igitaramo cya Kigali Fiesta kigiye kuba. Bwa mbere cyabaye mu Ugushyingo 2021 cyitabirwa na Omah Lay wafatanyije n’abahanzi barimo Platini, Davis D, Bushali, Ish Kevin, Ariel Wayz na Juno Kizigenza.

Ushaka itike yo kwinjira mu gitaramo cya Kigali Fiesta wayigura unyuze hano

Ubwo Joeboy yari akigera i Kigali
Mu bakiriye Joeboy harimo na Mushyoma Joseph utegura igitaramo cya Kigali Fiesta
Joeboy ni ubwa kabiri agiye gutaramira i Kigali
Abakobwa bo muri 'Kigali protocol' bahaye ikaze Joeboy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .