00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West yongeye guhagarikwa kuri Twitter

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 2 December 2022 saa 05:11
Yasuwe :

Nyuma y’ukwezi kumwe Kanye West agaruwe kuri Twitter yongeye guhagarikwa kuri uru rubuga ashinjwa gukwirakwiza amagambo y’urwango n’urugomo.

Uyu muraperi w’umunyamerika, ubu wiyise Ye, yahagaritswe kuri uru rubuga nyuma y’amasaha make ashyizeho ubutumwa bukurikiranye yerekana ikimenyetso cya ‘swastika’ cyakoreshwaga n’Abanazi yagihuje n’inyenyeri y’Abayahudi.

Abakoresha urubuga rwa Twitter nyuma yo kubona ibyo Kanye yakoze, basabye Elon Musk kugira icyo akora kuri konti y’uyu mugabo w’imyaka 45.

Nyuma yo kubona ubwo butumwa, umuherwe Elon Musk uherutse kugura uru rubuga yasubije agira ati “Kanye West yarenze ku mategeko yacu , konti ye igiye guhagarikwa.”

Kuwa 1 Ukuboza uyu muraperi akaba n’umunyamideli yateje impaka hirya no hino ku Isi avuga ko akunda Umudage, Adolf Hitler wayoboye Jenoside yakorewe Abayahudi, kimwe n’aba-Nazi bayigizemo uruhare.

Aha yari mu kiganiro n’urubuga Infowars, aganira na Alex Jones, Kanye West wari wipfutse mu mutwe, isura itagaragara.

Muri icyo kiganiro, Jones yamubajije uburyo ashyigikiye Hitler n’ibitekerezo by’aba-Nazi, maze Kanye agaruka ku byo yise "ibyiza" by’uyu muyobozi w’aba-Nazi.

Yagize ati "Nkunda Hitler. Buri kiremwamuntu cyose gifite icyiza cyatanga, yewe na Hitler."

Kanye yaje kugera n’aho avuga ko aba-Nazi bayobowe na Hitler batishe abayahudi miliyoni esheshatu.

Izi mvugo n’ibikorwa bya Kanye West bije bisanga ibindi aherutse kuvuga, byatumye atakaza amasezerano menshi y’ubucuruzi yari afitanye n’ibigo bikomeye nka Balenciaga, the Gap na Adidas.

Iyi Adidas yahagaritse amasezerano bari bafitanye afite agaciro ka miliyari 1,5$, nyuma yo kuvuga ko Abayahudi bamwibasiye, maze "bamira ijwi ry’abirabura".

Kuri uyu wa kane ikigo Parlement Technologies cyahagaritse ihererekanya cyateganyaga gukorana na Kanye West ryari gutuma yekegukana urubuga nkoranyambaga rwa Parler.

Kanye West yongeye guhagarikwa kuri Twitter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .