00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenny Sol yajugunyiwe isutiye ku rubyiniro! Ibyaranze igitaramo cya Kigali Fiesta

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 December 2022 saa 09:42
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Joseph Akinwale wamamaye nka Joeboy afatanyije na bagenzi be bo mu Rwanda bashimishije bikomeye abitabiriye igitaramo cya Kigali Fiesta Live Concert, cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 3-4 Ukuboza 2022.

Joeboy wari umuhanzi mukuru cyane ko yari we mutumirwa w’umunsi, yahuriye ku rubyiniro na Bruce Melodie, Bwiza, Kenny Sol, Chris Eazy, Christopher ndetse na Bushali.

Kuva kuri Bwiza kugera kuri Joe Boy, abahanzi bose berekanye ko ari intoranywa kuko nta n’umwe utishimiwe kandi ku kigero cyo hejuru.

Abitabiriye iki gitaramo bari biganjemo urubyiruko ndetse wabonaga rwari rwabukereye kuko cyatangiye babyina kikarinda gisozwa bakiwukata.

Uko igitaramo cyagenze

Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru, cyane ko ubwo hari hasigaye amasaha make ngo igitaramo kibe, amatike y’ahasanzwe yari yamaze gushira.

Aberekeza kuri BK Arena batangiye kuva mu ngo zabo ahagana saa kumi n’ebyiri, ndetse saa moya zageze ab’inkwakuzi bahageze.

Ahagana saa mbili z’umugoroba nibwo umususurutsabirori MC Buryohe yari ageze ku rubyiniro, atangira gushyushya abantu bake bari bamaze kugera imbere muri BK Arena.

- Bwiza yaserutse n’abasore bikoreye umuriro ku mutwe

Saa 9:15 nibwo umuhanzikazi Bwiza yahamagawe ku rubyiniro, afungura ku mugaragaro igitaramo cya Kigali Fiesta Live Concert 2022.

Bwiza umaze kumenyerwa nk’umuhanzi w’umuhanga kandi ugira udushya mu buryo akoramo umuziki, yaserutse mu buryo budasanzwe aho yari kumwe n’itsinda ryaje ryambaye ingofero ziri kwaka umuriro.

Mu ikanzu ndende cyane imeze nk’agatimba k’ibara ry’umweru n’umukara, Bwiza yinjiye abaza abakunzi be n’abitabiriye igitaramo niba biteguye gufatanya na we gutarama.

Mu ijwi ryuje ubuhanga, yahereye ku ndirimbo yise "Wari Ubizi" yakoranye n’itsinda ry’abahanzikazi bo muri Uganda rya Kataleya & Kandle. Yavuze ko ari indirimbo yaririmbye igihe yari afite umukunzi, ariko nyuma biza kurangira.

Nyuma yo kuririmba iyi ndirimbo, ya kanzu yari yambaye yaje kuyikuramo asigarana agakanzu gato nako k’umweru, ahita yanzika n’indirimbo ye yise "Exchange" iri mu zikunzwe.

Exchange ni indirimbo imaze amezi arenga abiri ku rukuta rwe rwa YouTube, imaze kurebwa n’abakabakaba ibihumbi 700.

Ivuga inkuru y’umusore bakundana ariko umwe akaba afite icyo akurikiraho undi, aho umwe amukurikiraho ubwiza bwe naho undi akaba aba amukundira amafaranga.

Uyu muhanzikazi wari uri kumwe n’itsinda rimufasha kubyina no kuririmba, yanyuzagamo akaririmba indirimbo ze mu buryo bw’umwimerere nta byuma birimo gucurangwa (Acapella). Ni mu gihe kandi yanyuzagamo agafatanya n’ababyinnyi be kubyina cyane ko nawe abizi.

Yaririmbye kandi indirimbo ye yise "Ready" iri mu zakunzwe cyane kandi ikaba by’umwihariko ikigezweho.

Uyu muhanzikazi wiswe n’ababyeyi be Bwiza Emerance, yasoreje ku ndirimbo yise "Rumours". Nubwo ari we muhanzi waririmbye bwa mbere muri iki gitaramo, wabonaga abitabiriye bafatanya na we kuririmba ari nako bamwe banyuzamo bakabyina.

- Chris Eazy, umuhanzi ukunzwe n’urubyiruko

Ibintu byaje guhindura isura ubwo Saa 21:42, umuhanzi Chris Eazy yahamagarwaga ku rubyiniro.

Uyu musore waserutse agararagiwe n’abasore bambaye imyambaro imeze nk’iy’aba-Masai, Chris Eazy yabanje gusaba ’abantu be’ kumwakira bavuga ngo ’Ewana’.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Nsengimana Rukundo Christian yahise yanzika n’indirimbo ye yakoze mu bihe byo ha mbere yise ’Ese urabizi’.

Yahise akurikiraho indirimbo yise ’Fasta’ iri mu zakunzwe cyane.

Ku rubyiniro hahise hazamuka abakobwa babyina imbyino zidasanzwe, ahita atera iyitwa ’Amashu’, maze barayibyina karahava.

Chris Eazy yari yambaye imyambaro y’umukara kuva ku mataratara, ipantalo n’ishati yarengejeho umwitero usa n’umweru ufite n’ikirango cy’imideli ye ahanga. Inkweto zasaga n’umweru anambaye urunigi rw’umweru mu ijosi.

Uyu muhanzi yaje kugera aho asaba abafana kubanza gufatanya nawe kuririmba indirimbo yise ’Basi Sorry’ aherutse guhuriramo na Passy wahoze muri TNP.

Ni indirimbo yahagurukije abantu hafi ya bose bari bari muri BK Arena, bafatanya nawe kuririmba no kuyibyina.

Ni umuhanzi wagaragarijwe urukundo rudasanzwe n’abari bari muri BK Arena by’umwihariko urubyiruko. Yateraga rukamwikiriza.

Ibintu byaje guhindura isura ubwo yageraga ku ndirimbo yise ’Inana’. Aha ho akazi ntabwo yari akigakora kuko abafana nibo bayiririmbye.

Chris Eazy yavuye ku rubyiniro ubona ’abantu be’ bakinyotewe gutaramana na we.

- Kenny Sol yashimangiye ko ari umuhanzi w’umwaka

Abahanzi baririmbye muri iki gitaramo basimburanaga umwe ku wundi nta mwanya munini unyuzemo.

Kenny Sol yaserutse mu ndirimbo ye yise "Haso’, imwe mu zakunzwe na benshi ndetse zibakora ku mutima bitewe n’ubutumwa buyirimo.

Uyu musore ubusanzwe witwa Rusanganwa Norbert ni we uherutse kwegukana igihembo cy’Umuhanzi w’umwaka wa 2022, mu bihembo bitangwa na Kiss FM bya Kiss Summer Awards.

Ni umuhanzi watangiranye ndetse anasozanya imbaraga nyinshi ku rubyiniro ndetse akagira iz’umurengera mu gihe abafana babaga barimo kumwereka ko bari gufatanya na we.

Indirimbo zose yaririmbye kuva kuri Haso, Forget ndetse na Say my Name, yateraga bakamwikiriza ari nako bamufasha kuririmba ndetse ababishoboye by’umwihariko abakiri bato bakabyina mu mbyino zigezweho.

Ubwo yari amaze kuririmba Say My Name, uyu muhanzi yabwiye abitabiriye ko "Mu cyimbo cy’abahanzi bagenzi banjye, mwarakoze kutwereka urukundo, kwerekana umuziki Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga. Muri abantu b’agaciro."

Yahise yanzika n’indirimbo yise "Jolie". Ni indirimbo anaherutse gusubiranamo n’umuhanzi Peruzzi uri mu bagezweho muri Nigeria, akaba abarizwa muri Sosiyete ifasha abahanzi, DMW ya Davido.

Yajugunyiwe isutiye ku rubyiniro

Kenny Sol yageze aho asaba abafana kuririmba mu buryo bwa ’Playback’ indirimbo yakoranye n’umuhanzi Double Jay w’i Burundi.

Impamvu yabwiye abafana be ni iy’uko Double Jay bayikoranye atari ahari ngo bafatanye kuyiririmba muri iki gitaramo.

Ni indirimbo yise "Quality" iri mu zikunzwe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba cyane ko uretse no kuba nziza, yahurijemo abahanzi bo mu bihugu bibiri bitandukanye.

Ubwo yaririmbaga, ku rubyiniro haje inkumi eshatu z’ikimero zikaraga umubyimba karahava.

Aha niho haje kuvamo umwe mu bafana amujugunyira umwambaro w’imbere abakobwa n’abagore bambara mu mabere [Soutien-gorge - Isutiye].

Ni ibintu na we yabonye ahita abwira abafana be ati "Ngo hajemo n’amasufitiye ariko".

Kenny Sol yahise yanzika n’indirimbo "Termometa" yakoranye na Phil Peter wahise amusanga ku rubyiniro bafatanya kuyiririmba.

Ni indirimbo yahagurukije abafana maze bafatanya n’aba bahanzi kuyiririmba no kuyibyina, ari nako bavuza akaruru ko kwereka aba bahanzi ko babishimiye.

- Anitha Pendo yinjiye ibintu bihindura isura

Nyuma ya Kenny Sol, umushyushyarugamba yahise ahinduka, Anitha Pendo akorera mu ngata MC Buryohe wari watangiranye n’iki gitaramo.

Anitha Pendo umaze imyaka myinshi muri aka kazi ko gususurutsa ibirori, yahise yakiranwa urugwiro ruhambaye.

Yahise anavuga ko hari abantu ashaka gusuhuza, ahita avuga ko asuhuza Prince Kid , waje muri iki gitaramo nyuma yo gufungurwa.

Mu mwanya yamaze ku rubyiniro, Anitha Pendo yari arimo kuvangirwa umuziki na Dj Phil Peter wacurangaga indirimbo zigezweho.

Dj Phil Peter na we usanzwe ari umushyushyarugamba yanyuzagamo agafata ’micro’ agafatanya na Anitha Pendo gususurutsa abantu.

Ni indirimbo zikunzwe cyane n’urubyiruko muri iyi minsi ku buryo Anitha Pendo byamworoheraga kubwira abafana ngo bazamure ibiganza. Bose babaga bari mu bicu.

- Christopher mu mitoma…

Byasabye kugera Saa 23:00 kugira ngo umuhanzi Muneza Christophe wamamaye nka Christopher abe akandagiye ku rubyiniro.

Uyu musore wari uherekejwe n’itsinda rye rimufasha gucuranga no kuririmba yahereye ku ndirimbo yise "Mi Casa".

Uyu musore umaze imyaka irenga 10 mu muziki, indirimbo ze hafi 100% zigaruka ku rukundo.

Nk’umuhanzi mukuru, ufite uburambe n’ubuhanga budasanzwe yakoresheje uburyo budasanzwe bwo kuririmba, aho yagendaga aririmba uduce duto tw’indirimbo ze by’umwihariko izo ha mbere.

Yaririmbye indirimbo zirimo Hashtag zafashije abari baje mu gitaramo gutamba by’umwihariko abari bazanye n’abakunzi babo, kuko bababyinishije karahava.

Nyuma y’igihe kigera ku minota 30, Christopher aryohereza abitabiriye iki gitaramo bari kumwe n’abakunzi babo mu magambo aryohereye, yavuye ku rubyiniro abantu badashize ipfa.

- Element yatunguranye

Indirimbo imwe gusa yari ihagije kugira ngo uwari umuhanga mu gutunganya imiziki y’abahanzi, yigarurire imitima y’Abanyarwanda nk’umuririmbyi w’umuhanga.

Ni Mugisha Fred Robinson wamamaye nka Producer Element [Eleeéhh] mu ndirimbo ye yise ’Kashe’.

Element utunganyiriza indirimbo z’abahanzi muri Country Records, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere muri Nyakanga 2022.

Ni indirimbo kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni enye mu gihe gito imaze kuri YouTube.

- Bushali yambukiranyije umunsi

Ahagana Saa Sita z’Ijoro zibura iminota mike nibwo Bushali yageze ku rubyiniro.

Uyu muraperi yabanjirijwe ku rubyiniro n’igihiriri cy’ababyinnyi n’abandi basore baririmbana mu njyana ya Trap iririmbye mu Kinyarwanda [Kinyatrap].

Mbere yo kwinjira ku rubyiniro, itsinda rya Symphony Band ryamufashaga ryabahabanje kuririmba indirimbo "Kamwe" .

Bushali yinjiriye mu ndirimbo ’Nakumena amaso’ yahuriyemo na Kivumbi King.

Uyu mugabo ufite umwana yabyaranye n’umugore bivugwa ko yahoze ari umufana we. Yazanye uwo mwana ku rubyiniro abanza amwereka abafana.

Bushali ubusanzwe witwa Hagenimana Jean Paul yaririmbye indirimbo ze zirimo "Kirika, Bahabe, Tsikizo, Kinyatrap na Nituebue ari nayo yasorejeho.

Ku rubyiniro yafashwaga na Slum Drip basanzwe baririmbana ndetse bakoranye indirimbo zitandukanye.

Ni umuhanzi ukunze kwiyita umwami wa Kinyatrap ndetse akaba akunze kwiyitirira ko ari umwami wa BK Arena yabereyemo iki gitaramo.

Bushali wavuye ku rubyiniro 00:15, abitabiriye igitaramo bari bamaze kugera ku Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2022. Ni mu gihe bagitangiye ku wa Gatandatu.

- Bruce Melodie yavuye ku rubyiniro abafana bakimunyotewe…

Uyu muhanzi wageze ku rubyiniro Saa 00: 20 yahereye ku ndirimbo ye nshya yise "Funga Macho".

Bruce Melodie wasaga n’udafite umwanya munini ku rubyiniro yahise yanzika ku ndirimbo "Ikinya" akurikizaho "Ikinyafu" yakoranye na Kenny Sol.

Uyu mugabo wafashwaga na Symphony Band, yaririmbye kandi indirimbo yise "Ndakwanga", imaze igihe kitari gito igiye hanze gusa abantu bamweretse ko bakiyikunda.

Bruce Melodie yavangaga indirimbo ze zo hambere n’izigezweho muri iki gihe, kuko nyuma ya Uzandabure yahise yanzika n’iyitwa "Akinyuma" iri mu zigezweho kuri ubu.

Ntabwo yabashije kuririmba indirimbo zose mu buryo bw’umwimerere nk’uko yari yabitangiye kuko yageze ku ndirimbo yise "Saa Moya" ahita atangira kuririmba mu buryo bwa ’Playback’.

Izindi ndirimbo yaririmbye mu buryo bwa ’Playback’ zirimo Sawa sawa yakoranye na Khaligraph Jones, Kungola yakoranye na Sanny na Bado ivuga ku nkuru mpamo y’urugendo rwe mu muziki.

Yahise aririmba iyo yise "Henzapu".

Bruce Melodie wavuye ku rubyiniro Saa Saba z’urukerera yasoreje ku ndirimbo ye yise "Urabinyegeza" aherutse gukora nyuma y’ibibazo yahuriye nabyo ubwo yari yagiye gukora igitaramo i Burundi.

Ni indirimbo yakoze ashima Imana yamwimanye ubwo bari "Bamuraburije" agafungirwa i Burundi ashinjwa ubwambuzi.

- Joe Boy yasanze bamwe barimo guhunyiza

Byasabye kugera Saa 1:31 z’urukerera rwo ku Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2022, kugira ngo umuhanzi Joseph Akinwale wamamaye nka Joe Boy asesekare ku rubyiniro.

Ni umuhanzi wari utegerejwe na benshi ndetse ubwo yazamukaga ku rubyiniro babimweretse bamwakiriza akaruru.

Ku rundi ruhande ariko, bamwe mu bitabiriye iki gitaramo wabonaga ku maso yabo basa n’abananiwe ndetse nk’abari bicaye bo barimo batura ibishyito.

Uyu musore yinjiriye ku ndirimbo yise "Contour" gusa wabonaga abitabiriye iki gitaramo bashobora kuba batayizi ari benshi.

Nyuma yo kubwira Abanyarwanda ko ’abakunda’ yahise yanzika n’indirimbo yise "Beginning, akomereza ku yitwa Focus, Number One, Lonely, Celebration, Don’t call me, Sip (Alcohol) n’izindi zakunzwe kuva i Lagos kugera i Kigali.

Joe Boy waririmbye mu buryo bw’umwimerere, wabonaga afite imbaraga ari nabyo byatumye n’abari basinziriye bongera gukanguka batangira kuririmbana na we, babyina ari nako banyuzamo bakavuza akaruru ko kumwereka ko bamwishimiye.

Bwiza yakoze igitaramo cyiza
Bwiza ni uku yahingutse ku rubyiniro yambaye, ababyinnyi be bakaga imiriro mu mutwe
Bwiza n'ababyinnyi be bishimiwe cyane mu gitaramo cya Kigali Fiesta Live Concert
Bwiza yaririmbanaga n'abafana be
Chris Eazy yari yiteye umwenda aka 'Emoji' yagize logo
Chris Eazy yari afite ababyinnyi bamufashije gususurutsa abafana be
BK Arena yari yaberewe
Chris Eazy yongeye gushimangira ko akunzwe
Abakunzi b'umuziki beretse urukundo rwinshi Chris Eazy
Nubwo yari mu gitaramo yanyuzagamo agatera akajisho ku mbuga nkoranyambaga za IGIHE ngo arebe uko ku zindi mpande byifashe
Kenny Sol yongeye kwerekerwa urukundo muri BK Arena
Kenny Sol yanyeganyeje BK Arena mu ndirimbo ze zikunzwe cyane
Kenny Sol ni umwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo bambaye neza cyane
Ab'ibwotamasimbi nabo banyuzwe n'ibinyobwa bya Bralirwa byari muri BK Arena ku bwinshi
Iyo umuziki ugeze aharyoshye
Kenny Sol n'ababyinnyi be basusurukije bikomeye abitabiriye iki gitaramo
Anita Pendo ni we wari umushyushyarugamba w'iki gitaramo
Kenny Sol yajugunyiwe isutiya ku rubyiniro, we n'uyu mukobwa wamubyiniraga bayifashisha mu gususurutsa abafana
Phil Peter yasanze Kenny Sol bafatanya indirimbo 'Terimometa'
Abakunzi b'umuziki bari benshi muri iki gitaramo
Christopher agiye kujya ku rubyiniro yabujije MC Anita Pendo kumuvuga, bityo arinda agera ku rubyiniro abantu batazi umuhanzi ukurikiye
Christopher yaririmbye umuziki wa Live
Guhera mu ndirimbo ze za cyera kugeza mu zo muri iyi minsi, Christopher yabyinishije abakunzi b'umuziki
Christopher yongeye kwerekana ko imyaka irenga 10 amaze mu muziki atari iy'ubusa
Kuganira biba ari ingorabahizi bitewe n'urusaku rw'umuziki ruba ari rwinshi
Ntiwaruhuka utakoze! Barya umuziki bakaruhuka bukeye
Element uzwi mu gutunganya indirimbo z'abahanzi kuri iyi nshuro yari ari guhanganira nabo abafana
Mu minota mike yamaze ku rubyiniro, Element yanyuze abitabiriye iki gitaramo
Bisaba kuba mu gitaramo ariko unakurikira kuri IGIHE uko mu yandi makuru bihagaze
Bushali ni uku yahingutse imbere y'abafana be
Bushali ntajya yiburira agashya mu gitaramo
Bushali yongeye kujyana umwana we ku rubyiniro ibyashimishije abatari bake
Bushali ni umwe mu bahanzi bake batinyutse BK Arena
Iyo aririmbira muri BK Arena aba ameze nk'umwana uri mu rugo
Bruce Melodie ni we wagombaga kubanziriza Joeboy
Igitangaza, yongeye kugaragaza ko ari mu bahanzi bayoboye abandi ku gikundiro
Bruce Melodie wavangaga indirimbo ze za cyera n'izubu yatwaraga abafana uko abishaka
Abafana bishimiye Bruce Melodie ku rwego rwo hejuru
Hari aho bigera roho ikanga ukananirwa kwicara abandi bari kubyina
Abafana bari benshi muri iki gitaramo
Nubwo umunaniro wari wabagezemo, Joeboy yageze ku rubyiniro abantu bongera kwiyegeranya
Joeboy yahereye ku ndirimbo ze zitazwi cyane mu Rwanda bibanza kugora abafana
Ageze ku ndirimbo ze zizwi, Joeboy yahise abona urukundo akunzwe i Kigali
Hari aho byageze nawe bimusaba kwikura ikote
Ni igitaramo cyarangiye mu rukerera rwo ku wa 4 Ukuboza 2022

Amafoto: Rwema Derrick
Video: Nsengiyumva Emmy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .