Mu gitondo cyo ku wa 3 Ukuboza 2022 nibwo Loyiso Gola na Celeste Ntuli bari bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe bakirwa na Nkusi Arthur wari uherekejwe n’abajyanama be.
Aba banyarwenya bafite izina rikomeye muri Afurika biteganyije ko bazafatanya n’abarimo Kigingi w’i Burundi na Salvado wo muri Uganda.
Byitezwe ko Seka Fest izatangira ku wa 3 Ukuboza 2022, mu bitaramo bibera muri Bus hanyuma ku mugoroba habe igitaramo cyahariwe umunyarwenya Ntarindwa Diogene benshi bazi nka Atome cyangwa Gasumuni n’andi menshi.
Uyu byitezwe ko aba afatanya n’abandi banyarwenya gususurutsa abantu mu mugoroba wo gusangira uteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center ku wa 3 ukuboza 2022.
Ku munsi ukurikiyeho ku wa 4 Ukuboza 2022, hategerejwe igitaramo cy’aba banyarwenya biganjemo abaturutse hanze nacyo kikazabera muri Kigali Convention Center.
Ibi bitaramo byombi bizayoborwa na Nkusi Arthur uyu akaba ari nawe utegura Seka Fest.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!