Ibi Kizz Daniel yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo muri Tanzania ku wa 9 Kanama 2022, aha akaba yasobanuye ikibazo cyatumye atabasha kuririmba mu gitaramo yagombaga gukora ku wa 7 Kanama 2022.
Nyuma y’uko atabashije kugaragara muri iki gitaramo, Kizz Daniel yahishuriye itangazamakuru ryo muri Tanzania ko yananiwe kujya kuririmba kuko yari yahuye n’ikibazo cy’inzira zagombaga kumukura muri Uganda aho yari yataramiye ku wa 6 Kanama 2022.
Yavuze ko uretse kugorwa n’inzira, yagize ikibazo cyo kubura ibikapu bye byari binarimo ibikoresho yari kwifashisha mu gitaramo ndetse n’imyenda yari kwambara.
Nyuma y’umuvundo watewe no kuba uyu muhanzi ataritabiriye igitaramo yatumiwemo muri Tanzania, bikagera no ku rwego Polisi imuta muri yombi ngo abazwe ibyabaye. Kizz Daniel n’abari bateguye iki gitaramo biyemeje gutegura ikindi gitaramo cy’ubuntu mu rwego rwo gusaba imbabazi abafana.
Ni igitaramo bahise bashyira kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022, umunsi umwe mbere y’uko Kizz Daniel ataramira i Kigali ku wa 13 Kanama 2022.
🙏🏿 Kizz Daniel apologizes to Tanzanians, and explains what transpired (6) pic.twitter.com/5cSNnvBoL1
— 🐿♡🍃 @OneJoblessBoy 🐳 (@OneJoblessBoy) August 9, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!