Patrick Xavier Clark w’imyaka 33 yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Kane, ahita aryanwa gufungwa.
Ibyo byatangajwe na polisi yo mu mujyi wa Houston kuri uyu wa wa Gatanu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Ni nyuma y’ifungwa rya Cameron Joshua nawe ushinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’uyu muraperi wabarizwaga mu itsinda rya Migos.
Nk’uko byatangajwe na polisi yo muri Houston, aba basore babiri Cameron Joshua na Patrick Xavier Clark bashijwa kuba bari bafite imbunda zakoreshejwe mu irasana ryabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 1 Ugushyingo, ubwo Take off yapfaga.
Mu iperereza ryakozwe, polisi ya Houston ivuga ko bigaragara ko isasu ry’imbunda ya Patrick Xavier Clark ariryo ryafashe Kirsnick Khari Ball uzwi ku izina rya Take off rikamutwara ubuzima.
Ikirego cy’uyu musore cyashyikijwe ubushinjacyaha nk’uko polisi ya Houston yabitangaje.
Mu ijoro uyu muraperi Take Off yarashwemo hakometsemo abandi bantu babiri, umugore n’umugabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!