00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheebah Karungi yageze i Kigali yongera gushimangira ko yiyumva nk’utashye mu rugo (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 August 2022 saa 05:09
Yasuwe :

Sheebah Karungi uzwi cyane mu muziki w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba yageze i Kigali, yongera gushimangira ko ameze nk’utashye mu rugo kuko yiyumvamo amaraso y’Ubunyarwanda.

Ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, Sheebah Karungi wari uherekejwe n’itsinda ry’abantu icyenda bakorana yijeje abakunzi be igitaramo cyiza.

Yatumiwe mu Iserukiramuco ATHF rizanitabirwa na Kizz Daniel riteganyijwe kubera kuri Canal Olympia iminsi ibiri guhera ku wa 12-13 Kanama 2022.

Uyu mukobwa uzaririmba ku wa 12 Kanama 2022 yijeje abanyamakuru ko yiteguye guha abakunzi be igitaramo cyiza.

Ati “Nditeguye kandi ndizeza abakunzi banjye ko nzabaha igitaramo cy’umuriro. Bitegure kuryoherwa!”

Yakomeje agira ati “Ndumva nishimye, njye igice kinini niyumva nk’Umunyarwandakazi. Aha ni mu rugo ni naho natangiriye umwuga wanjye igihe nari umubyinnyi ahitwaga kwa Nyira Rock.”

Sheebah w’imyaka 32 ni umuhanzi wo muri Uganda akaba n’umubyinnyi.

Uretse Sheebah Karungi na Kizz Daniel batumiwe muri iri Serukiramuco, hazaririmba kandi abandi bahanzi barimo Ish Kevin, Bruce Melodie, Ariel Wayz, Niyo Bosco, Kivumbi King, Momo Lava, France n’abandi benshi.

Kwinjira muri iri serukiramuco bizaba ari ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 30 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 60 Frw mu myanya y’icyubahiro cyo hejuru.

Sheebah Karungi yageze i Kigali aherekejwe n'ikipe y'abamufasha mu muziki
Ariel Wayz niwe wahaye ikaze mu Rwanda Sheebah Karungi
Sheebah Karungi yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kuko yiyumva nk'umunyarwandakazi
Ubwo yari yerekeje ku modoka imujyana kuri Hotel
Mu modoka Sheebah yajyanye na Ariel Wayz
Fayzo, umwe mu basore b'ibigango wacungiraga umutekano Sheebah Karungi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .