Ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, Sheebah Karungi wari uherekejwe n’itsinda ry’abantu icyenda bakorana yijeje abakunzi be igitaramo cyiza.
Yatumiwe mu Iserukiramuco ATHF rizanitabirwa na Kizz Daniel riteganyijwe kubera kuri Canal Olympia iminsi ibiri guhera ku wa 12-13 Kanama 2022.
Uyu mukobwa uzaririmba ku wa 12 Kanama 2022 yijeje abanyamakuru ko yiteguye guha abakunzi be igitaramo cyiza.
Ati “Nditeguye kandi ndizeza abakunzi banjye ko nzabaha igitaramo cy’umuriro. Bitegure kuryoherwa!”
Yakomeje agira ati “Ndumva nishimye, njye igice kinini niyumva nk’Umunyarwandakazi. Aha ni mu rugo ni naho natangiriye umwuga wanjye igihe nari umubyinnyi ahitwaga kwa Nyira Rock.”
Sheebah w’imyaka 32 ni umuhanzi wo muri Uganda akaba n’umubyinnyi.
Uretse Sheebah Karungi na Kizz Daniel batumiwe muri iri Serukiramuco, hazaririmba kandi abandi bahanzi barimo Ish Kevin, Bruce Melodie, Ariel Wayz, Niyo Bosco, Kivumbi King, Momo Lava, France n’abandi benshi.
Kwinjira muri iri serukiramuco bizaba ari ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 30 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 60 Frw mu myanya y’icyubahiro cyo hejuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!